Kwibuka 31: Inkotanyi zirahari ntitugipfuye- Senateri Nyinawamwiza

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Mata 20, 2025
  • Hashize amezi 4
Image

“Nagira ngo mbabwire ko za nkotanyi ntaho zagiye, zirahari ntitugipfuye.” Ubwo butumwa bwatanzwe na Senateri Nyinawamwiza Laétitia, Visi Perezida wa Komisiyo y’iterambere ry’ubukungu muri Sena y’u Rwanda.

Yabigarutseho kuri iki Cyumweru tariki ya 20 Mata 2025, ubwo yahumurizaga abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 cyabereye mu Murenge wa Gihombo mu Karere ka Nyamasheke.

Muri icyo gikorwa, hibutswe Abatutsi basaga 50.000 biciwe ku biro by’iyari Komini Rwamatamu bari bahahungiye bizeye kuhakirira, ariko bikarangira babatsembye bose.  

Mu buhamya bwatanzwe na Musabeyezu Jeannette wari umwangavu muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze uburyo yiciwe ababyeyi n’abandi bo mu muryango we bagatsembwa, na we akababazwa cyane kugeza ubwo yasigaye yifuza ‘kwicwa neza’ akurikije urwo abandi yabonaga bapfa.

Ati: “Ibyambayeho byose muri Jenoside, ibyo nibuka n’ibyo ntibuka, ibyo navuze n’ibyo ntavuze, nabonye umucyo, mbona ubuzima mbonye Inkotanyi zarimo na musaza wanjye, ubuzima ndimo ni zo mbukesha zo kabyara.”

Gasasira Marcel, uhagarariye Umuryango Ibuka mu Karere ka Nyamasheke, yavuze ko nubwo abicanyi bari bakajije umurego hanaherewe ku buhamya butangwa n’abaharokokeye, umugambi wabo wo gutsemba Abatutsi batawugezeho.

Ati: “Ntituzahwema gushimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame n’ingabo za RPA Inkotanyi yari ayoboye ku rugamba, ubutwari bagize bakadutabara tukarokoka, tukaba turiho.”

Yakomeje agira ati: “Batwomoye ibikomere badusubiza ubuzima, dufashwa mu buvuzi, uburezi n’imibereho myiza, by’umwihariko kuduha Igihugu gitekanye birushaho kutwubaka.”

Yasabye abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi gutera intambwe y’ubumwe n’ubudaheranwa, bagasaba imbabazi abo biciye no kugaragaza ahakiri imibiri y’abazize Jenoside itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Senateri Nyinawamwiza yashimangiye ijambo rigarukwaho kenshi ko abahuye n’Inkotanyi bongeye kubona ubuzima, avuga ko abatabaye u Rwanda ntaho barajya.

Ati: “N’uwari uzirangaje [Inkotanyi] imbere Perezida Kagame, aracyadukomeyeho. Aracyahari turi kumwe, yaduhaye Igihugu n’ubuzima turamushimiye cyane.”

Yavuze ko ubutwari bw’Inkotanyi ari bwo butuma bashobora guterana bakibuka, bakihanganisha abafite ababo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, hakanamaganwa ubugwari bw’abayijanditsemo.

Yasabye buri wese guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside, bakamaganira kure abayipfobya n’abayihakana inzira zose bacamo.

Bivugwa ko itotezwa ry’Abatutsi b’iyari Komini Rwamatamu muri Perefegitura ya Kibuye, ryatangiranye n’urugamba rwo kubohora Igihugu, bikorezwa imitumba babashinyagurira ko bagiye guhamba inyenzi yabo nkuru Rwigema yaguye ku rugamba.

Ntidendereza Merchiol wari umusore icyo gihe, avuga ko batangiye gusanga abandi ku rugamba ariko basiga imiryango yabo mu kangaratete kuko bagarutse bagasanga abenshi barishwe.

Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, kuri uyu wa 20 Mata 2025, byaranzwe no kunamira Abatutsi 48.348 baruhukiye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Rwamatamu.

Kugeza ubu hari indi mibiri 19 mishya yabonetse itegereje gushyingurwa mu cyubahiro, kandi igikowa cyo gushakisha abandi batarashyingurwa mu cyubahiro kirakomeje.

Basabwe gukomeza kubumbatira ubumwe bw’Abanyarwanda
Iki kibuga ni cyo Abatutsi hafi ya bose bari bahungiye ku biro by’iyari Komini Rwamatamu batikiriyeho
Abayobozi baje gufata mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ba Gihombo
Senateri Nyinawamwiza Laétitia yashimangiye ko Inkotanyi ari ubuzima
Uhagarariye Ibuka mu Karere ka Nyamasheke Gasasira Marcel yashimiye Perezida Kagame wakuye Igihugu mu rwobo
Mu buhamya bushaririye bwa Musabeyezu Jeannette, yavuze ko Inkotanyi ari zo zatumye yongera kumva ariho
Bibukijwe ko ibyo bakora byose birimo n’amahirwe yo kwibuka no guha icyubahiro abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, babiterwa n’uko Igihugu cyabohowe
Senateri Nyinawamwiza Laétitia yunamira Abatutsi bashyinguye mu Rwibutso Jenoside rwa Rwamatamu
  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Mata 20, 2025
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE