Kwibuka 31: CHUK banenze abaganga bakoze Jenoside

  • KAMALIZA AGNES
  • Kamena 27, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

Ibitaro bya Kaminuza bya Kigali, (CHUK) byanenze abari abaganga bijanditse muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bakica abarwayi bari baje bakeneye ubuvuzi nyamara bari bafite inshingano zo kubarokorera ubuzima.

Ni ibyagarutsweho ku wa 27 Kamena 2025, mu gikorwa cyabereye ku Rwibutso rwa CHUK ubwo  hibukwaga ku nshuro ya 31 abarwayi, abarwaza, n’abandi bari kuri ibyo bitaro bishwe mu 1994 bahorwa ko ari Abatutsi,

Ubuyobozi bw’ibyo bitaro bwagaragaje ko bigayitse kubona intiti n’abanyabwenge bari bafite inshingano zo kubungabunga ubuzima bw’abarwayi ari bo babishe.

Dr. Mpunga Tharcisse, Umuyobozi Mukuru wa CHUK yagaragaje ko abarwayi bari bakeneye kwitabwaho bishwe; ariko ayo mateka adakwiye guherana abantu ngo ababuze inzira yo kwiyubaka.

Yagize ati: “Abakozi bo kwa muganga bari basanzwe bafite inshingano zo kubungabunga ubuzima ariko na bo babaye mu mujyo wo kuvutsa abandi ubuzima. Abana baratemaguwe bari bakeneye uwo kubitaho. Twaciye muri byinshi aho tugeze ni ukwiyubaka kugira ngo tudasigazwa inyuma n’amateka.”

Umuryango Uharanira Inyungu z’Abarokotse Jenoside (IBUKA) washimangiye imyitwarire igayitse y’abaganga bakoze Jenoside, uvuga ko kwibuka atari inzika cyangwa guhora ahubwo ari uguharanira ko amateka mabi yabaye atazasubira.

Habinshuti Rachid, Komiseri wa IBUKA mu Karere ka Nyarugenge yagize ati: “Umuganga yiga gufasha Imana mu gusubiza ubuzima uwahungabanye ariko ntibashyize mu nshingano ibyo bigiye turabanenga.”

Habinshuti yashimiye uruhare rw’abaganga ba   CHUK n’abandi bose muri rusange bakomeje kugira mu kuvura no kugerageza gusubiza mu buzima busanzwe abagize ihungabana n’ibikomere batewe na Jenoside.

Ibyo bitaro kandi byashimiye abakozi babyo ku bwo kudahwema kwiyubakira Igihugu barengera ubuzima.

Byabasabye kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside himakazwa ndi Umunyarwanda banasigasira amateka.

Bamwe mu baganga n’imiryango ifite ababo baguye muri CHUK bazize Jenocsde yakorewe Abatutsi, bashyize indabo ku rwibutso ndetse barabunamira
Hibutswe Abarwayi, abarwaza n’abaganga n’abandi biciwe ku bitaro bya CHUK muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Dr Mpunga Tharcisse, Umuyobozi Mukuru wa CHUK yanenze abaganga batse ubuzima abo bagombaga kwitaho
Habinshuti Rashid, Komiseri wa IBUKA mu Karere ka Nyarugenge
Ubuyobozi bwa CHUK bwasabye abaganga kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside

Amafoto: TUYISENGE Olivier

  • KAMALIZA AGNES
  • Kamena 27, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE