Kwibuka 30: Yabambwe ku giti n’uwari umuturanyi i Nyamasheke

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Mata 26, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yakoranywe ubugome budasanzwe, butakorerwaga abantu bakuze gusa ahubwo bwageraga no ku bakiri bato kuva ku bakiri mu nda kugeza ku bitambambuga.

Ku myaka 11 gusa Uwambaje Véronique, yahuye n’akaga kakorerwaga abagome n’abagambanyi mu Isi ya kera, ubwo yabambwaga ku giti atazi icyo azira.

Uwambaje yavukiye mu yahoze ari Selire ya Rwabisindu, Segiteri Butimbo, Komini Rwamatamu, Perefegitura ya Kibuye, ubu ni mu Kagari ka Gitwa, Umurenge wa Gihombo, Akarere ka Nyamasheke.

Mu buhamya bwe nk’uko yabuhaye Imvaho Nshya, yavuze ko aterwa intimba idashira no kuba yaragiriwe nabi n’abari abaturanyi b’iwabo, bakamwicira ababyeyi n’abandi bo mu muryango, akabambwa ku giti Kinini cyari kuri Santere y’ubucuruzi ya Nyagahinga hafi y’iwabo.

Yavuze uko yamanitsweho ibiganza, aterwaho umusumari munini bawukuye mu biti byari ku nzu z’Abatutsi bari basahuye.

Jenoside yakorewe Abatutsi Uwambaje Véronique bahimbaga Rujanga yiga mu mwaka wa 4 w’amashuri abanza. Yakorewe ubwo n’abari bamaze kwica abana batanu mu munani bavukana n’abandi icyenda bo mu muryango we mugari.

Mu gitondo cyo ku wa 7 Mata, inkuru yabaye kimomo ko Perezida Habyarimana yapfuye, buri Mututsi wese n’uwari uri mu nda ya nyina yiswe ko yamwishe.

Batangiye gutwikirwa, gusahurwa, gusenyerwa no kwicwa, uwo bahungiyeho wese akabona yabaye undi wundi.

Ati: “Twabonaga byarangiye. Interahamwe zidufata zikatujyana, bamwe zikabica bafata abana b’abakobwa ku ngufu, barangiza bakabica rubi bigamba ko inka zacu bazigabanye tubyumva. Dushorerwa n’Interahamwe kuva i Bwerankori kugera i Nyagahinga, aho nasanze icyobo kinini bajugunyagamo abo bishe.”

Avuga ko yabuze aho yerekera ajya ku witwa Yoramu se yari yarahaye inka, ntiyagira icyo amumarira, ajya  ku witwa Hezekiya, amugira umukozi we wo mu rugo.

Ahamaze iminsi yashyiriwe Interahamwe yitwaga Nzitonda yayoboraga izindi, uwo itanze apfa, uwo ivuze ngo abeho ntiyicwe uwo munsi.  

Kwa Nzitonda yicaga yahasanze mukuru we, bahabana bombi bakora akazi ko mu rugo ngo barebe ko babaho, bagorwa n’ubuzima bugoye babayemo kugeza ubwo we yatwawe n’indi nterahamwe yitwa Ntihemuka iwe akahasanga  undi mukobwa w’umututsikazi witwaga Mado.

Yabatotezaga ababwira ko abica buri gihe cyose atashye kandi bamukorera imirimo yose y’uburetwa yabakoreshaga.

Mado wakorerwaga ihohoterwa ndengakamere kubera ko yari mukuru yakorewe iyicarubozo, yaracunze aratoroka biba itandaro y’akaga gashishana Uwambaje yahune na ko ubwo yabambwaga ashinjwa kumutorokesha.

Ati: “Sinari nzi ko hari umuntu muzima watinyuka kubamba undi, ariko byambayeho ndeba. Ntihemuka yanjyanye kuri icyo giti kinini cyari kuri santere y’ubucuruzi ya Nyagahinga, ambwira ko nintavuga aho nacikishirije Mado, ambambaho  ku karubanda bose babireba. Anatangira kumbaza ukuntu Papa yakoranaga n’Inyenzi, aho yashyize imbunda yari afite n’ibindi ntazi.”

Yatewe umusumari mu biganza uhinguranya mu giti

Ntihemuka yamujyanye kuri icyo giti bitaga ‘Mbuzukongira’ cyari cyonyine ku gasi, amwegekaho amubwira kuzamura amaboko arayazamura ayafatisha ku giti.

Ati: “Yafashe umusumari uri mu giti basaga mu byo bari bakuye ku nzu basenye ari ko ankubita za ferabeto mu mutwe, ku maguru n’ahandi. Afata inyundo, agerekeranya ibiganza  byanjye byombi n’umusumari wuzuye umugese arantera uhinguka mu giti abana n’abakuru bashungera, ankubitiraho ibibatira by’imihoro,anyica urubozo maraho isaha irenga.”

Ntihemuka yagiye gushaka umusumari atera mu birenge, asanga ihari yose ni mito, abura umunini uri buhinguranye ibirenge n’igiti.

Akiri aho bamwe bavugije  induru bamusabira gukurwaho, haza Interahamwe y’i Nyagahinga yitwaga Bisenge ivuga ko bamukura ku giti cyayo.

Ntihemuka yafashe umuhoro akura umusumari ku giti, ariko  Uwambaje awugumana mu biganza arawungendana aho bamubunzaga hose, ibirenge babikubise bihagije, atabasha kugenda, ariko yabaye nk’ikinya ntacyo acyumva.

Ati: “Ntihemuka yansubiranye iwe mu rugo, bazana ibiryo ambwira ku birya ngo nagiye mbiroze. Ngo nimbirye mbikuremo uburozi nabishyizemo. Sinashoboraga kurya birananira, ari ko nkubitwa inkoni zitavaho.”

Uwambaje avuga ko yagaruwe kuri cya giti ku mugoroba, batumaho umuhoro ngo bamwice, nubwo atashoboraga kugenda, abacunga ku jisho yishyiramo akanyabugabo ariruka arabacika.

Igitero kiramukurikira yinjira mu gikoni cy’umuntu umugore   waho amukuramo ya Nterahamwe Ntihemuka, imufata ijosi nk’inkoko igenda irigonyoza. Imufatiyeho umupanga, imubwira ko igihe yabaruhirije noneho atarara.

Avuga ko yagiye kumutema umusaza witwaga Jeredi wabirebaga yamubwiye kumureka na we amuhirika mu bant una bo baramwitaza bamwitura.

Interahamwe yitwa Bisenge, nay o yaramufashe ngo ajye abakorera akazi ko mu rugo, ahasanga abandi bana babiri, barimo Nyirarukundo Dorcas wari waratemwe ijosi ryenda kuvaho, n’uwitwa Devota.

Bisenge yajyaga abatuma kuvoma, Nyirarukundo batemye ijosi adashoboye kwikorera na Uwambaje bateye umusumari mu biganza adashoboye gufata.

Bbahabaye igihe kinini muri ubwo buzima kugeza ubwo Abafaransa baje we bakamujyana mu Bisesero n’abandi bana bari bagiye batoragura.

Byarangiye ajyanywe mu kigo cy’imfubyi i Gitarama, izo nterahamwe zaratangiye  guhunga. Ahava ajya i Kigali ku wo mu muryango we wari wararokotse, ubuzima butangira kugaruka butyo.

Ku bw’amahirwe na ba bakobwa babiri babanaga kwa Bisenge yasize yuriye imodoka y’Abafaransa yaje gusanga barabayeho barongera barabonana.

Ati: “Hejuru y’ibyo byose twahuye na byo ubuzima bwarakomeje, narize nkorera Iguhugu. Ndi umurezi muri GS Kimironko ya 2 mu Karere ka Gasabo. Nkurikije ibyo nakorewe sinaniyumvishaga ko nzashaka nkabyara, ariko ubu mfite umugabo n’abana bane. Mfite  icyiciro cya 3 cya kaminuza mu burezi nkirangije vuba. Ndi umurezi utavangura nk’abo kuri Leta mbi batuvanguraga.”

Yunzemo ati: “Ndashima Imana yatuzaniye Paul Kagame akadutabara, agahagarika Jenoside, akadusubiza ubuzima, Abanyarwanda bakongera kubana mu mahoro azira intugunda nk’izo twabayemo igihe kirekire.”

Avuga ko muri izo nterahamwe zose, iyitwa Bisenge yakatiwe burundu n’inkiko, izindi zatorongereye mu mashyamba ya Congo.

Gasasira Marcel, Uhagarariye Ibuka mu Karere ka Nyamasheke, ashima abarokotse uburyo barenga ibyo byose byababayeho bakiyubaka, bakanaharanira imibanire myiza n’abandi barimo n’abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi.

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Mata 26, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Tuyisenge Anne Marie says:
Mata 27, 2024 at 11:56 pm

Ubuzima Uwambaje velonique yanyuzemo nibuzima bugoye kubwacyira nkamwe nk inyamakuru mwashatse kumenya neza ubuhamya bw uwambaje ndabona ari Umu maman w umuhanga n ubwo arumurezi kndi mwiza hari nizindi shingano yahabwa zogukurikira muri bamwe batarashobora kw akira ibyababayeho afite ibyo kubaganiriza byishi kndi byabafasha murakoze kuyumwanya mwasizeho wogutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE