Kwibuka 30: Nyanza ya Kicukiro Abatutsi bicwaga batereranywe na MINUAR

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Mata 12, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Tariki ya 11 Mata 1994 ni umunsi Abatutsi bari bahungiye muri ETO Kicukiro ahari ingabo z’Umuryango w’Abibumbye, MINUAR zabatereranye bari bazi ko bahabonera amakiriro, maze bicwa urw’agashinyaguro akaba ari igikorwa kigayitse ku Muryango w’abibumbye.

Ubu ni ubutumwa bwagarutsweho ku mugoroba wo Kwibukaku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 i Nyanza ya Kicukiro Inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994,wabaye kuri uyu wa Kane tariki 11 Mata 2024.

Perezida w’Umutwe w’Abadepite Mukabarisa Donatille yasobanuye ko Umuryango Mpuzamahanga, utagize umutima utabara ugatererana Abatutsi bicwaga.

Ati: “Buri mwaka iyo tuje hano Kwibuka, tuzirikana abari bahungiye muri ETO Kicukiro bari bahahungiye bizeye umutekano, kuko hari ingabo za MINUAR zo kubungabunga mahoro, Nyamara igihe ayo mahoro yari yavuze mu buryo detse bw’indengakamere ni bwo bafashe icyemezo cyo kwigendera, ababahungiyeho babasiga mu maboko y’abicanyi babona neza ibigiye kubabaho. Ibi ni ibigaragaza uruhare rw’amahanga muri Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Yongeyeho ati: “Jenoside yashoboraga gukumirwa kuko atari uko bari babuze amakuru igihe yategurwaga, mu gihe Abatutsi bari batangiye kwicwa, kutayihagarika si uko bari babuze ubushobozi bushingiye ku ntwaro zihagije kandi zari zikomeye bari bafite, babuze umutima utabara.”

Yanavuze ko Kwibuka ari inshingano za buri Munyarwanda , inshingano za buri muturarwanda n’abanyamahanga, bigatuma abantu basubiza anaso inyuma bakamemya amateka igihugu cyanyuzemo yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ati: “Ayo mateka tukayakuramo amasomo adufasha gukomeza kwiga icyerekezo cyizacy’igihugu, tukavomamo imbaraga zo kwiyubaka ari na ko twubaka igihugu.”

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Dusengiyumva Smuel yihanganishije abarokokeye muri Kicukiro haba kuri Eto ndetse na hano Nyanza ya Kicukiro. Yihanganishije kandi abafite abavandimwe, ababyeyi n’inshuti bahiciwe.

Yavuze ko ari ku butaka budasanzwe kubera impamvu 2.

Ati: “Iya mbere ni uko ari ahantu hakiriye amaraso y’abacu bahaguye, uko tuhagera, uko tuhagenda dukwiye kujya tuhubaha.

Impamvu ya kabiri ni uko ubu butaka bwabonye amabi menshi, ubugome ndengakamere abicanyi bakoreye abari bahungiye muri ETO Kicukiro.”


Yakomeje agira ati: “Buri mwaka tariki 11 Mata, twibuka abacu bashyinguye hano ariko tunibuka ikimwaro Umuryango Mpuzamahanga ufite kuko watereranye Abatutsi bari bahungiye muri ETO Kicukiro.”

Yashimiye Ibuka uburyo bafatanya mu gutehura igikorwa cyo Kwibuka n’abarokotse uburyo bagira uruhare mu gusigasira amateka ndetse no kubaka u Rwanda.

Abatanze ikiganiro ku mateka y’u Rwanda bagarutse ku buryo Politiki mbi y’urwango n’ivangura byibasiraga Abatutsi, bakirukanwa mu mashuri, mu kazi ari byo byageze kuri Jenoside. Banasobanuye Kandi ko n’amahanga yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abatanze ubuhamya barokokeye Kicukiro bagarutse ku buzima bugoye banyuzemo guhera kera bakiri bato bazira ko ari Abatutsi, bagatotezwa, bakitwa ibyitso by’Inkotanyi, bagacunaguzwa, bagakubitwa, bagasahurwa utwabobagafungwa n’ibindi kugeza noneho ubwo mu gihe cya Jeños8de bahizwe bukware, bakicwa urupfu rw’agashimyaguro ndetse bagana muri ETO Kicukiro ahari MINUAR bahizwye amakiriro, ahubwo bkahabasiga bo bakurira imodoka bakigendera.


Bashimiye Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yabahaye agaciro ubu imyaka 30 ikaba ishize baryama baasinzira, nta mwana w’Umututsi wirukanwa mu ishuri, nta vangura iryo ari ryo ryose.

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Mata 12, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE