Kwibuka 30: Kinazi hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 30

Ku Rwibutso rwa Jenoside rw’Akarere ka Ruhango kuri iki Cyumweru tariki ya 21 Mata 2024 hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 30 y’Abatutsi ubwo hari mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni igikorwa cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kinazi rwari rusanzwe rushyinguyemo imibiri 63 225. Iyi mibare akaba ari ikimenyetso cya Jenoside yakorewe Abatutsi ku Mayaga ya Ntongwe, yakoranywe ubugome, ubwicanyi ndengakamere.
Mu kiganiro kuri Jenoside, cyatanzwe n’inararibonye Hon. Tito Rutaremara uhagarariye Urwego rw’Igihugu Ngishwanama yasobanuye uburyo Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa n’Ubuyobozi bubi bwabibye urwangano n’amacakubiri nyuma y’umwaduko w’abakoloni n’Abihayimana kuko mbere Abanyarwanda babanaga neza bunze ubumwe.

Yagize ati: “Abatutsi bishwe rubi n’abakabatabaye ari bo ubuyobozi, ingabo. Umubyeyi yicaga umwana we, hari n’aho wumva umwana yaranditse igitabo ati Mama ni we wantanze kugira ngo mfe. Ugasanga umupadiri wigishaga ko umuntu yaremwe mu ishusho y’Imana ni we wicishije abakirisitu. Nk’uw’i Nyange yarindimuriye Kiliziya ku Batutsi bari bayihungiyemo.”
Yongeyeho ati: “Ku myaka 30 yo gutegura Jenoside, ba Bagosora bateguye Jenoside bashaka ko igera kuri buri Munyarwanda wese, ari uri mu gihugu, ari n’uri hanze. Byasabaga gukora gihanga kugira ngo indi myaka 30 ikureho iyo yindi mibi yabanje.”
Uwatanze ubuhamya Muhongerwa Chantal yagarutse ku buzima bukakaye kandi bushaririye Abatutsi bahigwaga banyuzemo.
Yabanje gushimira abaturutse hirya no hino bakaza kwifatanya na bo, kuko bibasubizamo imbaraga, bibaha gukomera bakiyubaka.
Yagize ati: “Mbere ya Jenoside gato twari aho ariko ubona binyuzamo Abatutsi bagahohoterwa. Abatutsi benshi bakundaga kuza mu rugo iwacu, ariko noneho Jenoside itangiye abantu baratatana, Abatutsi bicwa urw’agashinyaguro.”
Yagarutse ku buryo ari we wenyine washoboye kurukoka mu muryango w’abana barindwi, uko bishe mama we bamutemye, uko uwari Burugumesitiri Kagabo Charles yagize uruhare mu gukusanyiriza abantu hamwe hanyuma bakaza kwicwa n’Interahamwe.

Muhongerwa yavuze uburyo ahitwa i Nyagahama ahabaga impunzi z’Abarundi zaje kwirara ahari hahurijwe Abatutsi i Nyamukumba bicwa umugenda.
Yasabye ko uwaba yamubonera ifoto y’abo mu muryango we yayimuha kuko biri mu bimubabaza.
Umuyobozi w’Umuryango mugari w’abarokotse Jenoside ku Mayaga AGSF, Evode Munyurangabo yavuze uburyo uwari Burugumesitiri n’interahamwe bagize uruhare mu kwica Abatutsi babanje kugerageza kwirwanaho bakoresheje intwaro gakondo. Bababeshye ko bagiye kubarindira umutekano kuri Superefegitura ya Ruhango, naho ari uburyo bwo kubegeranya.
Yavuze ko imibiri 30 ishyingurwa yiyongereye ku 63 225 yari iruhukiye mu Rwibutso rw’Akarere.
Yagize ati: “Turashyingura mu cyubahiro imibiri 30 yabonetse, muri yo 22 twayivanye mu ngo mu Murenge wa Busoro ariko naho hahoze ari muri Ntongwe, abacu turacyakomeza kugenda tubabona ari uko hari ibikorwa remezo bikozwe.”
Yavuze ko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bateye intambwe nubwo bakibangamiwe no kutarangirwa aho imibiri y’ababo iherereye.
Ati: “Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku Mayaga twateye intambwe y’ubumwe n’ubudaheranwa yo kubabarira. Duhora twibaza impamvu imibiri y’abacu iboneka ari uko bagiye gukora umuhanda, ibikorwa bitandukanye ni bwo batubwira ngo babonye imibiri y’abacu.”
Ntongwe ni ho hishwe Abatutsi benshi ku ya 21 Mata 1994
Uhagarariye Ibuka ku rwego rw’igihugu Ndatsikira Evode yavuze ko ku itariki ya 21 Mata 1994 hishwe Abatutsi 50 000 i Ntongwe kuri 250 000 by’abishwe hirya no hino mu gihugu kuri iyo tariki.

Yakomeje agaragaza uburyo Abatutsi bibasiwe, muri Repubulika ya 1 Umuhutu yigishijwe ko Umututsi amuvira aho, kuri Repubulika ya 2 haje iringaniza naho nyuma ya Jenoside abantu bategurwa gukunda igihugu.
Yagaragaje kandi akamaro ko kwibuka.
Ati: “Kwibuka ni kimwe mu byafasha kwirukana ingaruka za Jenoside ni n’igihe cyiza cyo kumenya amakuru. Kwibuka ni ubuzima ku barokotse Jenoside biradukomeza bikatwereka ko ugomba gukataza, ukaba inshuro ebyiri ku wawe utakiriho. Kwibuka byunga Ubumwe bw’Abanyarwanda.”
Yasabye ko hakubakwa inzu y’amateka ya Jenoside agaragaza ubukana Jenoside yakoranywe mu gace ka Ntongwe.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Musabyimana Jean Claude ari na we wari umushyitsi mukuru, yashimiye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kuba baratanze imbabazi.

Ati: “Abarokotse turabashimira ku mpano ikomeye y’imbabazi mwatanze, uruhare mugira mu kubaka ubumwe ndetse n’ubushake mu kurangiza imanza ku buryo nta rubanza na rumwe rutararangira mu Karere ka Ruhango.”
Yanasabye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 gukomera bagatwazanya ntibagamburuzwe n’uwo ari we wese washatse ko bazima.
Minisitiri Musabyimana yagaye ubuyobozi bwabibye urwangano mu Banyarwanda cyane cyane uwari Burugumesitiri Kagabo Charles wakusanyirije Abatutsi basaga 120 000 ku biro bya Komini.
Yagize ati: “Ndanenga abayobozi gito bari bashinzwe kurengera abaturage, banabahungiraho bakabarimbura.”
Yakomeje avuga ko kwibuka bitagomba guharirwa abarokotse Jenoside bonyine, ari inshingano ya buri Munyarwanda, hazirikanwa ko Jenoside ari icyaha kidasaza.
Yagarutse ku bibazo byagaragajwe birimo inzu z’abarokotse Jenoside zishaje harimo izo gusanwa n’izigomba kubakwa, komorana ibikomere ndetse no kubaka ibice bibura bigize Urwibutso rwa Jenoside rwa Kinazi (Inzu y’amateka ya Jenoside) ko bizatangira mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2024/2025.
Yasabye ababa bazi aho imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 iherereye gutanga amakuru, igashyingurwa mu cyubahiro.
Abafashe ijambo bose bashimiye ingabo za FPR Inkotanyi zarokoye ubuzima bw’Abatutsi bahigwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Minisitiri Musabyimana yavuze kandi ko ikibabaje hari abakigaragarwaho n’ingengabitekerezo ya Jenoside, ariko yibutsa ko amategeko ahari, azakurikizwa.



