Kwibuka 30: Kabgayi basabwe gutanga amakuru y’aho imibiri y’Abatutsi bishwe iherereye

Tariki ya 2 Kamena ni umunsi ngarukamwaka hibukwaho Abatutsi biciwe i Kabgayi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ahatanzwe ubutumwa busaba uwaba afite amakuru y’aho imibiri y’Abatutsi bishwe iherereye kuyatanga, igashyingurwa mu cyubahiro.
Ni itariki ingabo zahoze ari iza RPA zarokoye Abatutsi bari basigaye muri icyo gice cya Kabgayi bari bataricwa n’Interahamwe.
Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kandi ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kabgayi hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 33, irimo imishya 24 yabonetse n’indi 9 yimuwe aho yari isanzwe ishyinguye.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline asaba abatuye muri aka Karere by’umwihariko mu Mirenge ya Nyamabuye, Shyogwe n’uwa Byimana wo mu Karere ka Ruhango baturiye Kabgayi, bafite amakuru y’aho imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yaba iherereye kuyatanga igashyingurwa mu cyubahiro.

Ati: “Turasaba by’umwihariko abatuye mu bice byegereye Kabgayi bafite amakuru y’aho imibiri y’Abatutsi bari barahungiye i Kabgayi biciwe kuyatanga, kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro kandi binakomeze Ubumwe bw’Abanyarwanda.”
Yongeyeho kandi ko hari n’Abatutsi bapakirwaga muri bisi bakajyanwa muri Nyabarongo no kwicirwa mu Karere ka Ngororero.
Kabega Jean Marie Vianney umwe mu barokotse bari barahungiye i Kabgayi, mu buhamya bwe agaruka ku kuba umusozi wa Kabgayi wariciweho Abatutsi benshi gusa bikaba bibabaje ko hari abafite amakuru y’aho Abatutsi bagiye bicirwa ariko ntibayatange.

Ati ” Ndababwiza ukuri uyu musozi wa Kabgayi wiciweho Abatutsi benshi ku buryo jyewe ubwanjye ubabwira nabibonye kuko buri munsi batwaraga Abatutsi bakajya kubicira mu ishyamba rya Kabgayi, gusa nkaba mbabazwa no kuba hadatangwa amakuru kandi hari abayazi”.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera, Ambasaderi Nyirahabimana Solina na we ashishikariza abafite amakuru y’ahari imibiri y’abiciwe i Kabgayi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kuyatanga cyane ko hashyizweho uburyo bwo kuyatanga mu ibanga.
Ati: “Nshingiye ku kuba uyu munsi tugiye gushyingura imibiri 24 mishya yabonetse hano i Kabgayi biragaragara ko hakiri imibiri hirya no hino y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi itaraboneka, ndifuza ko abafite amakuru bayatanga n’iyo bakoresha uburyo bw’ibanga, ariko bagafasha kubona imibiri itaraboneka kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.”

Akaba yongera kuvuga ko gutanga amakuru y’aho Abatutsi bagiye bicirwa mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nubwo bifasha abarokotse Jenoside gushyingura ababo ni n’uburyo bwo gukomeza kwimakaza Ubumwe bw’Abanyarwanda.
Kuri ubu urwibutso rwa Kabgayi ruruhukiyemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 igera ku 12 175, harimo n’imibiri yashyinguwe mu cyubahiro uyu munsi 33, muri yo 24 ni iyabonetse naho 9 ni iyimuwe.







lg says:
Kamena 3, 2024 at 10:13 amKabgayi.Shyogwe mumasambu yose ya Kiriziya huzuyemo. imibili yabatutsi bishwe muli génocide gutanga amakuru byarananiranye igisigaye nukurimbura ariya mashyamba kuko niho imibili yuzuye nkuko byagenze hubakwa inzu yababyeyi hariya hose huzuye imibili ikindi nuko ahantu hafi yahose hali zakiriziya insengero zabadiventiste muli Adpr aho hose harabantu bicwaga nabakristu babo abandi barabibonye nuyu munsi bahasengera aliko badashobora gutanga amakuru abakristu nkabo bamenye ko bikurururira kuzarimbuka ntakindi