Kwibuka 30: Jenoside yatangiye yatashye ubukwe, umugeni bamuhamba ari muzima

Umuhoza Brigitte wari mu kigero cy’imyaka 16 muri Jenoside yakorewe Abatutsi yavuze uburyo atazibagirwa ibyamubayeho mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yatangiye ari mu bukwe bwahindutse amaraso, umugeni bari bagaragiye ajugunywa mu cyobo bamurenzaho igitaka kugeza ashizemo umwuka.
Ubwo hibukwaga abazize Jenoside yakorewe Abatutsi biciwe ahahoze ari Ingoro y’Ubutabera (Cour d’Appel de Ruhengeri), Umuhoza nk’umwe waharokokeye mu buryo bw’Igitangaza, yagarutse ku nzira y’umusaraba yanyuzemo kugeza atabawe n’Ingabo zahoze ari iza RPA Inkotanyi.
Umuhoza Brigitte wavukiye mu yahoze ari Komini Kigombe hahoze ari Perefegitura ya Kigombe, ubu ni mu karere ka Musanze, kuri ubu ni umubyeyi w’imyaka 46.
Avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiye gukara bari bitabiriye ubukwe bw’umuvandimwe wabo mu yahoze ari Komini Gatonde, Superefegitura ya Busengo, ubu ni mu Karere ka Gakenke.
Bumvise amakuru y’ihanurwa ry’indege y’uwari Perezida Habyarimana Juvenal, bataramiye umugeni, kuva ubwo ni bwo uwitwa Umututsi wese yatangiye guhura n’akaga gakomeye.
Umuhoza yagize ati: “Mu ijoro ryo ku itariki 06 Mata 1994, njye n’umuryango wanjye twavuye i Musanze twerekeza mu yahoze ari Komini Gatonde ubu ni mu Karere ka Gakenke tugiye mu bukwe bw’umukobwa wo mu muryango wacu yagombaga gushyingirwa. Ariko muri uwo mugoroba twari dutaramiye umugeni ariko twatunguwe n’uko ubuyobozi bwaje kubwira nyir’urugo y’uko indege ya Perezida Habyarimana ihanuwe.”
Ubuyobozi bwabasabye guceceka, ibirori birahagarara, ababyitabiriye barashoberwa bibaza ibikurikiraho byabayobeye.
Yakomeje agira ati: “Twari mu rugo rwa Batsinda aho umukobwa yari gushyingirwa, akimara kubwirwa ko tugomba kugabanya indirimbo twahise duceceka. Ariko nza kumva mu makuru ko i Kigali batangiye kwica Abatutsi, dutangira gushwiragira gutyo.”
Umuhoza avuga ko bakimara kubwirwa ko ubwicanyi bwatangiye, bamwe mu baturage batahigwaga harimo n’abakobwa babyirukanye n’uwo mugeni, bagiye bagenda urusorongo kugeza ubwo abo muri uwo muryango bisanze bonyine.
Yagize ati: “Ntitwamenye uburyo abakobwa bagenzi bacu bo mu batarahigwaga bagiye bagenda urusorongo kugeza ubwo twisanga twenyine. Twari dufite ibiryo n’ibinyobwa byinshi ahongaho; byageze mu ma saa tanu z’ijoro tubona igitero cy’Interahamwe cyiroshye mu rugo twarimo kirara mu nzoga n’ibiryo kirarya ariko kitubwira amagambo mabi. Mbese babanje kutwica mu mutwe n’ubwenge mbere y’uko batangira gutemagura abantu…”
Bakimara kubona ko izo Nterahamwe zibibasiye na bo bagerageje buri wese gukiza amagara ye.
Ati: “Buri wese yashatse uburyo yahunga, dukwirakwira mu ntoki z’abaturanyi b’uwo muryango no mu nzu zabo, bamwe bakatwakira abandi bakaduhinda batwamagana. Mbese Umututsi wo muri iyo minsi sinzi icyaha yari yakoze ku buryo n’uwo basangiraga yamwanze urunuka ni ukuri n’ubu sindabyiyumvisha. Izo Nterahamwe rero zo zaraye zinywa zirasahura ubundi zimera nk’abasazi zizinduka zijya mu bikorwa bibi by’ubwicanyi.”
Umunsi wakurikiyeho Interahamwe zabagabyeho igitero aho bari bacyihishe hafi aho, ziza ziza ziririmba indirimbo za CDR zibagota impande zose.
Ati: “Uwo munsi bishe Abatutsi umubare ntazi nanjye, barasa abandi babateramo za gerenade, babicisha imihoro, amahiri… Ikintu kinshengura ubu ntari niyumvisha ni ukuntu abo bicanyi bafashe wa mukobwa twari twagiye gutaramira bakamuta mu cyobo akiri muzima, bakagenda bamurundaho itaka kugeza ashizemo umwuka…
Ashimira abatarahigwa bagiye bagerageza guhisha bamwe muri bo
Umuhoza ashimira bamwe mu batarahigwaga bagiye babakingira ikibaba bakabasha kurokoka ubwo bwicanyi kubera ko bajyaga babamenyesha aho ibitero byerekeje bakahakikira.
Ubwo bahungiraga kuri Superefegitura ya Busengo bizeye kurindwa n’ubuyobozi, na ho basanze amazi atakiri ya yandi kuko byari nko guhungira ubwayi mu kigunda.
Mu mbuga ya Superefegitura ya Busengo, Umuhoza ni we mwana warimo, bamwe bakibaza niba na we akwiye kwicwa kandi akiri umwana bikabayobera.
Bamwe mu bakuru bari muri iyo mbuga basabye Abajandarume kubicisha amasasu aho kubicisha ibisongo n’imihoro.
Umuhoza avuga ko kuri Superefegitura ari ho yamenyeye ko umuntu ukwereka impuhwe kandi agamije kukugirira nabi.
Ati: “Aho twari kuri Superefegitura twari tuzi ko Abajandurume badufitiye impuhwe nyamara naje gusanga barashakaga ko umubare wacu wiyongera n’uwari yihishe akizana, kugeza ubwo batugabyeho ibitero nyuma yo guca ikiraro cya Nyarutovu mu gihe cya saamunani.”
Ku bw’amahirwe Umujandarume wari uziranye n’umuryango we yamuhishe mu bwiherero mu gihe abandi bicishwaga amabuye n’ubuhiri.
Umuhoza yakomeje kurorongotana kugeza ageze mu Mugi wa Musanze, ahageze na bwo bimubera bibi kubera ko mu gihe abandi bapakirwaga ngo bajyanwe muri Zaire we yasizwe mu maboko y’Interahamwe karundura.
Ati: “Ubwo bapakiraga Abatutsi mu mudoka njye bampaye Gaperi wari Interahamwe karundura muri uyu Mujyi wa Musanze, kandi nari nsanzwe muzi ari umumotari. Niba ari we wabisabye sinzi ariko na we ibyo yankoreye sinabisubiramo mwa bantu mwe. Interahamwe zadukoreye ibyamfura mbi ariko Imana yarahabaye turacyahumeka, tuzabaho na RPF Inkotanyi yaduhaye ubuzima.”
Umuhoza ageze mu rugo iwabo yasanze ari mu matongo gusa, ahungira ku muturanyi we na we amubwira ko atabasha kumuhisha ahubwo ngo icyiza ari uko yamujyana ku rukiko aho bari gushyira bene wabo ngo babahungishirize muri Zaire.
Yagize ati: “Kugira ngo ngere hano kuri Court d’Appel na bwo nahagejejwe n’umugiraneza. Nahasanze Interahamwe ni ho zakoreraraga animasiyo, mbese hano byabaga bikaze zirirwa zizenguruka hano kumwe ku intare ishaka inyama. Zagendaga zica abantu, ariko abari bamaze kugera mu rukiko bo ntabwo bahise babica kuko bari bagifite ya mayeri yo kugira ngo n’abihishe bizane.”
Icyatumye Umuhoza aticanwa n’abandi ni uko abari bahari bamutumye kujya kubazanira igikoma n’ibiryo, umuntu wamuherekeje na we amufata ku ngufu.
Ntiyaje kuhagaruka kuko yamenye ko abahasigaye bose babishe. Ubu ashimira Inkotanyi zahagaritse Jeniside yakorewe Abatutsi zikagira abo zirokora na we arimo.
Kuri ubu ahahoze Urukiko rw’Ubujurire (Court d’Appel) hubatswe Urwibutso rwa Jenoside ku rwego rw’Akarere rushyinguwemo abasaga 800 bahiciwe icyo gihe.