Kwibohora 31: Urugendo rw’iterambere rurakomeje- FPR Inkotanyi

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nyakanga 4, 2025
  • Hashize ukwezi 1
Image

Umuryango FPR Inkotanyi wifurije abanymuryango, inshuti z’Umuryango n’Abanyarwanda bose Umunsi mwiza wo Kwibohora wizihijwe ku nshuro ya 31, Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bishimira iterambere kimaze kugeraho mu nzego zirimo ubukungu, imibereho myiza y’abaturage n’imiyoborere myiza.

Imyaka 31 irashize izari Ingabo za RPA Inkotanyi zari ziyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba na n’Umuyobozi Mukuru (Chairman) w’Umuryango FPR Inkotanyi, zihagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Nyuma y’urwo rugamba rwo kubohora Igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, u Rwanda rwakomeje inzira y’iterambere rirangwa n’umutekano usesuye, imibereho myiza n’ubuzima buzira umuze, imiyoborere myiza, n’ububanyi n’amahanga, uburezi budaheza n’iterambere ry’umugore, n’ibindi.

Ibyo byose byatumye kuri ubu icyizere cyo kubaho ku Munyarwanda kigera ku myaka 70 nk’uko bishimangirwa n’Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR), mu gihe cyari imyaka 29 mu mwaka wa 1989 kikagera ku myaka 41 mu 1994, mu 2000 kigera ku myaka 49, mu 2014 kigera ku myaka 65 naho muri 2021 kigera ku myaka 67.

Iterambere kandi rigaragarira mu kurushaho kunoza ibikorwa remezo nk’amashuri, amavuriro, inyubako zigezweho, ikoranabuhanga rigezweho mu buvuzi, mu burezi, mu buhinzi n’ubworozi bwa kijyambere n’ibindi byinshi byakozwe mu kwimakaza umuturage ku isonga.

Ubutumwa bw’Umuryango FPR Inkotanyi kuri uyu munsi buragira buti: “Ibi byose byagezweho ku bufatanye nk’Abanyarwanda kandi urugendo rw’iterambere ruratukomeje.”

Urugamba rwo kubohora u Rwanda rwatangiye byeruye ku ya 1 Ukwakira 1990, ariko zari inzezi z’igihe kirekire z’Abanyarwanda bashinze RPF/RPA Inkotanyi bagamije gushyira iherezo ku miyoborere mibi yimakaje amacakubiri n’ivanguramoko ryatumye bisanga mu buhungiro.

Ku munsi nk’uyu wo Kwibohora, Abanyarwanda bongera gusubiza amaso inyuma bakazirikana urugendo rwo kongera kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi yasize u Rwanda ari umuyonga rusabwa kwiyubaka ruhereye ku busa.

Uyu munsi kandi ugambiriye guha agaciro ibitambo by’abagore n’abagabo bemeye kumena amaraso mu rugamba rwo kubohora Igihugu, uyu munsi ibyari inzozi kuri bo bikaba byarabaye impamo.

Abayobozi, impuguke n’abagize uruhare mu kubohora u Rwanda, bakomeje kugaragaza uburyo uru rugendo rwo kubohora Igihugu rwakomereje ku kugiteza imbere kandi Ingabo z’u Rwanda zakomeje kurugiramo uruhare rukomeye.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda Brig Gen Ronald Rwivanga, yabwiye itangazamakuru ko kwibohora nyako kw’Abanyarwanda gukwiye kurenga kwigobotora ubuyobozi bubi kukagera no ku kwibohora ku bukene n’ibindi bibazo bibangamira imibereho myiza y’abaturarwanda.  

Amb. Charles Muligande wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane akanaba n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango RPF Inkotanyi, yongeraho ko kwibohora kw’Abanyarwanda kwaranzwe no gutanga uburenganzira busesuye ku baturage bose kandi ngo ni urugendo rudateze guhagarara.

Ati: “Tugomba gukomeza kubaka u Rwanda aho buri muturage aryoherwa n’uburenganzira bungana n’ubw’abandi kandi akaba arinzwe n’amategeko. Ibi bisaba inzego z’ubutabera ziyobowe n’abantu b’inyangamugayo batarangwa n’ubwoko ubwo ari bwo bwose bwa ruswa, yaba ari amafaranga cyangwa itonesha rishingiye ku buryo umuntu agaragara, aho aturuka cyangwa ikimenyane.”

Amb. Muligande na we ashimangira ko ubukene bukiri imbogamizi ku mutekano w’Abanyarwanda nubwo hari intambwe ihebuje imaze guterwa.

Carnegie Mellon University Africa ni imwe muri Kaminuza Mpuzamahanga zubatse icyicaro cy’Afurika mu Rwanda
Mu burezi u Rwanda rwarushijeho kunguka ikoranabuhanga rigezweho mu buvuzi
Imihanda ya kaburimbo igezweho yageze henshi mu bice bitandukanye by’u Rwanda
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nyakanga 4, 2025
  • Hashize ukwezi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE