Kwibohora 31: Ishimwe ry’abagore banyuzwe no gutura mu Rwanda barasaniye  

  • HITIMANA SERVAND
  • Nyakanga 7, 2025
  • Hashize ukwezi 1
Image

Imyaka 31 irashize Abanyarwanda bishimira amahoro n’umutekano biherekezwa n’iterambere rigaragara mu mibereho myiza y’abaturage, iterambere ry’ubukungu n’imiyobore myiza, ariko nta kinezeza kurusha ibindi nk’abarwanye urugamba rwo kubohora Igihugu bakiri bato ubu bakaba barerera bakirereremo ababashibutseho bageze mu kigero barimo icyo gihe.

Muri abo bishimira iyo ntsinzi, ni abari abakobwa icyo gihe bakaba baritanze mu kubohora Igihugu. Abagore batuye mu Karere ka Nyagatare uyu munsi ko baterwa ishema n’icyemezo bafashe cyo kujyana na basaza babo ndetse bakaba barahamije intego icyo barwaniraga kikagerwaho.

Aba bagore bagiye basezererwa mu ngabo z’u Rwanda nyuma y’urugamba rwo kubohora Igihugu, bagaragaje ko kuri bo babona bararashe ku ntego kuko icyamezo bafashe mu bihe bitoroshye cyatanze umusaruro.

Umwe muri bo witwa Muteteri Jane yagize ati: “Duterwa ishema no kuba twaratinyutse tukiyemeza kujya ku rugamba, none icyo cyenezo cyacu kikaba cyaratanze umusaruro tugatsinda urugamba. Ni iby’agaciro kandi kuba uyu munsi tubona twaragize uruhare mu bikorwa by’Inkotanyi biri gushimwa ku nshuro ya 31, aho twarashe ku ntego tukagera ku cyaduhagurukije cyo kubohora u Rwanda.”

Mukamurigo Console avuga ko yavukiye mu mahanga ndetse u Rwanda yarubarirwaga mu nkuru. Ngo aho yumviye impuruza yo gushaka uko bataha, yiyemeje kugira uruhare muri uyu mugambi.

Ati: “Nari mu myaka y’ubukumi. Nagize ishyaka ryo kujya ku rugamba numvaga ko nshobora no kugwaho ariko nkumva ntacyo byaba bintwaye nguye mu gihugu nabwirwaga ko twahejwemo. Uyu munsi rero ni amashimwe ko urugamba narwinjiyemo bikanarangira tunatsinze, Abanyarwanda bakava ishyanga.”

Aba babyeyi bavuga ko mu bibashimisha harimo kuba imisozi babayemo bayirasaniramo ubu bayitembera babyina insinzi ndetse hanakorerwa imishinga y’iterambere n’ibindi.

Kobusinge agira ati: “Iyi misozi ya Tabagwe na Karama mu myaka ya za 92 na 93 ntibyari byoroshye. Byari mu icuraburindi, ubuzima ari ibiturika gusa kandi ariko bitwara ubuzima bw’abantu. Uyu munsi murabona hageze amashanyarazi, amavuriro, amashuri meza hagera na kaburimbo.

Nyuma y’urugamba rw’amasasu rero navuga ko dukomeje no kwibohora mu mibereho n’iterambere. Ngibi rero ibyaduhagurukije twiboneye ukugerwaho kwabyo.

Brig Gen. Muhizi Pascal avuga ko ibyiza igihugu kimaze kugeraho bikwiye gushimirwa Inkotanyi zitanze zitizigama.

Ati: “Ibi byose twishimira ku nshuro ya 31 twishimira Ukwibohora, ni imbaraga, n’ubwitange n’umuhate w’inkotanyi. Uruhare rwa buri wese wahagurutse agashyigikira iyi nzira akwiye kubishimirwa. Ni urugamba rwarwanywe n’abasore n’inkumi babonaga ko igihe kigeze ngo habeho impinduka.”

Icyumweru cyo kwibohora mu Karere ka Nyagatare cyaranzwe n’ibikorwa bitandukanye, birimo ibiganiro ku mateka yaranze urugamba, kuremera abagize uruhare muri uru rugamba, gutaha ibikorwa by’iterambere byagezweho bishimangira Ukwibohora mu bijyanye n’iterambere, imibereho myiza n’ibindi.

Banezezwa no kubona umukenke wavugiragamo amasasu ubu ubyinirwamo insinzi
Tabagwe iragezwamo ibikorwa by’iterambere birimo Umudugudu w’Icyitegererezo wa Gishuro
  • HITIMANA SERVAND
  • Nyakanga 7, 2025
  • Hashize ukwezi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE