Kwibohora 31: Bugesera hatashywe inzu za miliyoni 26 Frw zubatswe n’urubyiruko

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nyakanga 4, 2025
  • Hashize ukwezi 1
Image

Mu rwego rwo kwizihiza imyaka 31 ishize u Rwanda rwibohoye, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 4 Nyakanga 2025, mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Rilima, ubuyobozi bw’Akarere bufatanyije n’abaturage batashye inzu 2, zifite agaciro ka miliyoni 25, zubakiwe abaturage batishoboye.

Niyokwizerwa Joselyne na Dusabimana Jeannette bashyikirijwe inzu bashimye ubuyobozi kuba bwabatekerejeho ndetse ko bigiye kubarinda guhora basohorwa mu nzu z’ubukode.

Ni inzu zubatswe n’urubyiruko rwiga amasomo y’ubwubatsi mu ishuri rya Marcegalia VTC ry’ w’Umuryango Fondazitione Marcegalia ukorera muri ako Karere.

Umuyobozi w’uwo muryango, Rwagaju Desire yavuze ko kubakira abo baturage bagamije gukomeza gufatanya na Leta guteza imbere abatishoboye.

Yagize ati: “Inzu imwe yatwaye asaga miliyoni 13 Frw. Iriya miryango yabonye inzu twujuje muri iyi mpeshyi ariko hari izindi nzu twubatse zigeze kuri 27, zubatswe mu bihe bitandukanye. Ni imiryango 12 twagomba kubakira mu myaka 2 n’igice, yahereye mu 2023.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera bwahaye uwo muryango imiryango 50 yo kubakirwa inzu no kubateza imbere aho ubu bahabwa inguzanyo z’amafaranga yo kwiteza imbere, bakaba bamaze guhabwa amafaranga angana na miliyoni 6 z’amafaranga y’u Rwanda.

Iryo shuri kandi ryahaye n’impamyabushobozi abanyeshuri barangije mu mashami atandukanye bagera kuri 460.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Imanishimwe Yvette yavuze ko inzu zubakiwe abo batishoboye ari izabo ko bakwiye kuzifata neza kugira ngo zibagirire akamaro.

Yagize ati: “Icyo tubasaba abahawe amacumbi ni ukuyafata neza bakumva ko ari ayabo, nihagira itafari rivaho barisubizeho kandi bazahore bafite isuku mu rugo.

Mu Karere ka Bugesera bishimira ko ubu mu rwego rw’imibereho myiza bamaze gutera imbere aho ubu bafite amashuri asaga 204, nyamara mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 harabaga rimwe gusa.

Hari kandi ingo mbonezamikurire z’abana bato 1 683. Hubatswe amavuriro y’ibanze asaga 60.

Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Imanishimwe Yvette yasabye abaturage kubungabunga inzu bahawe
Rwagaju Desire, Umuyobozi Mukuru wa Fondazione Macergalia
Ishuri rya Marcegalia VTC ryigisha imyuga
  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nyakanga 4, 2025
  • Hashize ukwezi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE