Kwibohora 28: Uwavutse nyuma ya Jenoside arashima ubumuntu bw’Inkotanyi

Niyirora Christian yavutse mu mwaka wa 1996, nyuma y’imyaka ibiri izahoze ari Ingabo za RPF Inkotanyi zihagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi ari na wo musingi w’amateka mashya u Rwanda rwubatse mu myaka 28 ishize.
Mu gihe Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bizihiza isabukuru yo kwibohora ku nshuro ya 28, Niyirora w’imyaka 26 y’amavuko yashyize hanze igihangano kigaruka ku bwitange n’ubumuntu byaranze Abanyarwanda bambuwe uburenganzira imyaka myinshi ariko bo bagaharanira gusigira ababakomokaho umurage w’u Rwanda rutagira uwo ruheza.
Mu mateka yakuze yiga yamenye ko mu myaka ya mbere ya 1959, u Rwanda rwasazwe n’itotezwa ryakorewe Abatutsi. Ibi byakurikiwe n’iyicwa rya bamwe na bamwe, abandi bakamburwa uburenganzira bwabo, uburenganzira bw’ibyabo ndetse bakanamburwa ubumuntu bagahabwa amazina atandukanye hagamijwe kubangisha abandi Banyarwanda babanaga umunsi ku wundi.
Ibyo byatumye abenshi mu batotezwaga bahungira mu bihugu bitandukanye, by’umwihariko iby’abaturanyi. Mu myaka myinshi, impunzi zari zarahunze ubwicanyi n’ubugizi bwa nabi bwahereye mu 1959, zashatse gutahuka mu Gihugu kugira ngo zisubirane uburenganzira bwazo nk’abaturage ariko bakomeza kwangirwa na Guverinoma zari ku butegetsi icyo gihe.
Byatumye izi mpunzi zishinga FPR Inkotanyi mu 1987, kugira ngo ziyifashishe kugera ku mugambi wazo, byaba na ngombwa zikifashisha ingufu za gisirikare. Ishingwa ry’uyu mutwe wa gisirikare ni ryo ryabaye inzira yagejeje u Rwanda ku Kwibihora ndetse izo ngabo zinafata runini mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Niyirora wanditse n’Igitabo “Ntukazime uri Rudasumbwa” kigaruka ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu buryo bw’igisigo, yaboneyeho gushimira izo ntwari zashyize ubuzima bwazo mu kaga kugira ngo zirokore ubw’abandi n’abazabakomokaho bose.
Mu kiganiro n’Imvaho Nshya, Niyirora yagize ati: “Navutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ariko nakuze nkurikira cyane amateka y’u Rwanda n’urugendo rwo kurubohora; ibyagezweho muri iyi myaka ishize ni byo byatumye nshima ubumuntu bw’Inkotanyi bwatumye u Rwanda rutazima burundu.”
Niyirora ari mu bihumbi by’urubyiruko rwishimira ko rwabonye amahirwe yo kuvukira no kurererwa mu gihugu cyaranzwe n’umutekano uzira amakemwa mu myaka 28 ishize, kuri ubu akaba akora muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF).

Ipfundo ry’icungurwa ryacu; Impamvu y’ubumuntu yatumye u Rwanda rutazima burundu.
Isoko y’Isayo: Umugambi w’iyicwa ry’Abatutsi.
Mu mbeho y’akabwibwi
Urwango rwacaga ibintu
Amazina yandi ahabwa Umututsi
Hagamijwe kwamburwa ubumuntu
No kubiba u Rwango mu Banyarwanda.
Bakimara guca akenge
Ntibagiriwe agahenge
Ni bwo bambukaga Imirenge
Bifubikaga agatenge
Imisozi barayirenga
Ibishanga barabigenda
Bagera i Rwotamasimbi.
Bararanye n’imisambi
Bigaraguye kugasambi.
Biramizaga agasombe
Basize inyuma amasambu,
Bakomeje kuba Rudasumbwa
Mu gukunda ingombyi yaduhetse
Mutemeye ko izima burundu.
Isine mu isindwe: Iyicwa n’itotezwa ry’Abatutsi.
Mu nzira zuruvange
Amagambo yuje urwango
Ibikorwa by’ivangura
Byaranze inkomoko yanyu
Byashegeshe imitima yanyu
Gakondo yageze iwa Ndabaga
Icuraburindi riracumba
Amacakubiri aracucumba
Ubwicanyi biracika
Umututsi iteka aratabwa.
Atangira guhigwa bukware
Ngo aho ari hose bamutwike
Babanje kwamburwa ubumuntu
Birengagiza ko bose ari abantu
Byumwihariko Abanyarwanda.
Iherezo ry’amahindu: Ihundo rya nyakanga / icungu za benimana
Abicaga bagatsemba
Birengagije urukundo
Bitwazaga n’ibibando
Abandi nabo amacondo
Aho batakangwaga n’ibibondo
Ku bwo Gukunda Gakondo yanyu
Bwacyeye mwageze i Byumba
Igihugu muracyogoga
Ubwicanyi murahosha
Urwango na rwo rurashonga
Abihishaga barakosha
Abambaraga imishumi yishati
Barashanana barashashagirana
Umutuzo nawo uranganza
Igihugu gihinduka amata n’ubuki.
Ipfundo ry’icungurwa ryacu: Impamvu y’ubumuntu yatumye u Rwanda rutakizimye ukundi.
Nyuma yo Gucungura u Rwanda
Gacaca nayo ntiyatinze
Uwagize nabi aba arabiryojwe
Imbabazi nazo ziratangwa
Impundu zikomeza gutangwa
Ko u Rwanda rutakizimye ukundi.
Cyuzuzo cyubudatuza
Amasura yarasizwe
Amasine nayo arasusuruka
Amasinde y’umutuzo
Gahunda ya ndi Umunyarwanda
Ubuwe n’ubwiyunge
Bushora imizi mu banyarwa
Kugabirana no gushyingirana
Twongera kubibona ukundi
Kugeza none ubu turaganje.
Amashuli nayo yarashinzwe
Turiga turaminuza
Aheza murahadutuza
Nyakatsi ni nk’amateka
Gira inka munyarwanda
Igisubizo kuri buri wese
Amashyo nayo turatunga
Ibikorwa remezo biradukwira
Ubu amatara arara yaka
Kumihanda yuje ubwiza.
Inkuru yabaye kimomo
Ikwira niyo i mahanga
Ubu turavugurizwa inanga
Ubu nabera baradusanga
Bahagera bakisanga.
Kubw’amateka mabi yaturanze
Tutemeye kuba imbata yayo
Tukaba intangarugero muri byose.
Mu bumwe n’ubwiyunge
Umugore ku isonga
Amashuli yageze kuri bose
Ubuvuzi ubu buri hose
Ishoramari ryorohereje bose
Ubukerarugendo tubukwiza hose
Gukunda yibikorerwa iwacu
Byabaye umuco i mahanga
Twifuzwa n’abanyamahanga
Imiryango mpuzamahanga
Inama mpuzamahanga
Ubu Bigahanga Amaso i Rwanda
Ibyo mvuga si uguhimba
Ibyo mbona si ibanga
Kuko ibyiza biriranga
Bigasakara iyo i mahanga
Turagerayo tukisanga
Kubw’ibyiza n’uburanga
Ntawugituye no mu bishanga
Intero nziza y’Abanyarwanda.
Igihangano ni icya Christian Niyirora, Impuguke mu Itumanaho akaba n’Umusomyi w’Imvaho Nshya.
Deborah Carine Mbabazi says:
Nyakanga 5, 2022 at 12:02 pmUrintwali yu Rwanda rwejo hazaza nkatwe urubyiruko turakwizhimiye Kandi twiyemeje gutera ikirenge mucyawe
Dutewe ishema nawe Christian 🙏
Tuyisenge Jean Damascene says:
Nyakanga 5, 2022 at 12:20 pmChristian n’umuhanga kandi ni umunyamurava, iyo uganiriye nawe wiga byinshi. Mu bupfura n’ubwitonzi bwuje ubusizi udahagaritse buhanga ni ubwanditsiimvugo ye yatoza benshi mu rubyiruko
Vivine Kampire says:
Nyakanga 5, 2022 at 1:28 pmIteka biranshimisha kubona urubyiruko rufite ishyaka ryo gukunda igihugu cyacu!
Christian, uri urugero rwiza kuri twe twese tukiri bato, ndetse n’ abakuru!
Imana ikomeze igushyigikire muri byose! Imana ikomeze ikongerere ubwenge n’ ubuhanga, hamwe n’ ubupfura!
Uri Imfura!!!
Shyaka says:
Nyakanga 5, 2022 at 1:43 pmKomeza ubutwari nshuti yanjye. Urubyiruko nkawe ni rwo rwifuzwa, ruzirikana kandi ruha agaciro urwatubanjirije rwiyanze rugakunda abacu benshi.
We are proud of you Rwanda
We are happy to have you RPF
We are here for you Rwanda!
MUSANIWABO Jeannette says:
Nyakanga 5, 2022 at 2:16 pmChristian Imana igukomereze iyo mpano
Ubutwari,ubwitange ,ubwitonzi wijyirira bikomeze bikurange🙏
AKOYIREMEYE Elodie octavie says:
Nzeri 8, 2022 at 9:05 amChristian lmana ikomeze inganzo yanyu ababangwa muntege dutwewe ishema namwe Kandi ntituzaba ibigwari kurugamba rwo kubaka urwanda twifuza.