Kwibohora 28: Nyaruguru ‘yari yaribagiranye’ yabaye urugero rw’iterambere ry’u Rwanda

“Iyi Nyaruguru, yari yaribagiranye, yaratawe ku buryo abantu bumvaga nta kintu gishobora kuhava. Nyaruguru habura hate kugira ikivayo hari abantu? Ahantu hari abantu habura hate kugira ikivayo? N’ahandi hose mu Gihugu, ahantu hari abantu wavuga ko nta cyavayo gute? Abantu ni bwo bukungu bwacu bwa mbere…”
Ubwo butumwa bwatanzwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu mwaka wa 2017, agaragaza ko kuba Akarere ka Nyaruguru gatuwe n’abantu ntacyakabuza gutera imbere, ijambo ryakomeje gushimangirwa n’uburyo hakomeje gushakwa ibisubizo ku bibazo byatumaga ako karere gafatwa nk’agafite imbogamizi zidashobora gutuma kagera ku iterambere nk’ahandi mu gihugu.
Imyumvire ko nta cyava muri Gikongoro [Nyamagabe na Nyaruguru] yaturutse ku kuba abaturage bo muri ibyo bice by’Intara y’Amajyepfo barabagaho mu bukene bukabije mbere y’umwaka wa 1994, bikabaviramo guhora basuhuka abandi bakicwa n’inzara. Impuguke mu bya Politiki zivuga ko ibyo byaterwaga n’imiyoborere mibi yakomeje gupfukirana amahirwe y’ubukungu ari muri ako karere.
Kuva ku buhinzi, imibereho myiza y’abaturage, ukagera ku bikorwa remezo, Akarere ka Nyaruguru ni kamwe mu Turere tw’u Rwanda dufite ubuhamya butangaje nyuma y’imyaka 28 ishize Igihugu kibohowe n’Ingabo zahoze ari iza RPF-Inkotanyi.
Ni Akarere kagizwe n’ubutaka busharira bwamaze igihe bubonwa nk’intandaro yo kutabona umusaruro uhagije mu buhinzi. Mu 2013, Perezida Kagame yemereye ishwagara abahinzi bo muri Nyaruguru nyuma yo kumugaragariza ko ubutaka bwabo busharira bigatuma batabona umusaruro utubutse.
Kuva icyo gihe, Akarere ka Nyaruguru kari mu turere tubonekamo umusaruro uhagije w’ibigori, ibirayi, ibishyimbo, ingano, imboga, n’urutoki kuko iyo shwagara igabanya ubusharire bwabonwaga nk’ikibazo, hakongerwamo ifumbire mvaruganda n’imborera ubutaka bugatanga umusaruro usetsa abahinzi.
Mu gihe hizizwa isabukuru y’imyaka 28 yo Kwibohora, ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru buvuga ko umusaruro w’ubuhinzi wiyongereye; nko ku bigori wavuye kuri toni 2.5 ugera kuri 4.8 kuri hegitari, naho ku birayi uva kuri toni 15 ugera kuri toni zikabakaba 30 kuri hegitari imwe.
Kubera impinduka mu musaruro w’ubuhinzi n’ubworozi, Akarere kakundaga kuza imbere mu kibazo cy’igwingira n’imirire mibi, kuri ubu ibyo bibazo biragenda biba amateka.

Bivugwa ko mu mwaka wa 2005 abana bagwingiye bari kuri 51% ariko imibare ya vuba igaragaza ko bageze kuri 32% hagendewe ku mibare yo ku rwego rw’Intara yasohotse mu bushakashatsi ku buzima n’imibereho y’abaturage (DHS 2019/2020) bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR).
Umudugudu w’Icyitegererezo wa Munini uratuzwamo imiryango 48
Kuri uyu wa Mbere, ubwo Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bizihiza ku nshuro ya 28 isabukuru yo Kwibohora, mu Murenge wa Munini haratahwa Umudugudu w’Icyitegererezo wa Munini utuzwamo imiryango 48.
Uyu Mudugudu watangiye kubakwa n’Ingabo z’u Rwanda (RDF) mu ntangiriro z’uyu mwaka, ukaba wubatswe mu buryo bwa kijyambere aho ugizwe n’ibice bitandukanye kuko urimo inyubako z’amacumbi zigeretse (16-In-1), izagenewe amashuri abanza, Urugo Mboneza Mikurire y’Abana bato (ECD), Inzu Mberabyombi, inyubako yagenewe gufatirwamo amafunguro, ibibuga by’imikino, ibiraro byo kororeramo amatungo magufi, inyubako z’ubuyobozi, n’ibindi.
Uwo Mudugudu w’icyitegererezo woherejwemo amashanyarazi n’amazi meza, n’imihanda iwuhuza n’indi mihanda irimo uwa Kaburimbo w’ibilometero 66 wagize uruhare runini mu koroshya ubuhahirane n’utundi Turere ukagera no ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi.
Imiryango ituzwa muri uyu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Munini ni itishoboye yakuwe mu manegeka n’ahandi yabaga hashoboraga gushyira ubuzima bw’abayigize mu kaga. Abaturage bagiye gutuzwamo barashimira Leta y’u Rwanda yita kuri buri wese mu guharanira ko yagira ubuzima buzira umuze n’imibereho izira amakemwa.

Muri aka Karere kandi, imirimo yo kubaka undi Mudugudu w’Icyitegererezo wa Ruheru birarimbanyije, aharimo kubakwa inzu 26 zizajya zakira imiryango ine muri buri nyubako ikomatanyije (4in1), ikazatuzwamo imiryango 104.
Ibitaro by’Icyitegererezo bya Munini, byatanze isura nshya mu buvuzi
Ibitaro bya Munini byari bimaze igihe bitegerejwe n’abaturage bo mu Karere ka Nyaruguru, byamaze kuzura, kuri ubu amafoto akomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga akaba atakiri ay’ibikwa ahubwo agaragaza isura nyayo nk’uko yagaragaraga ku gishushanyombonera.
Imirimo yo kubaka ibi bitaro abaturage bemerewe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yatangiye mu mwaka wa 2018, bikaba byari byitezwe ko byagombaga kuzura bitwaye akayabo ka Miliyari 7 z’amafaranga y’u Rwanda.
Kuri ubu ayo mafaranga yariyongereye agera kuri miliyari 9 z’amafaranga y’u Rwanda. Abaturage bo mu Karere ka Nyaruguru barishimira ko ibyo bitaro byaje guhindura isura y’urwego rw’ubuvuzi mu Karere ka Nyaruguru, aho n’abarwayi baturutse mu tundi Turere bazajya baza kuhivuriza.
Akarere ka Nyaruguru kungutse ibyo bitaro by’icyitegererezo mu gihe kari gasanzwe gafite ibitaro bimwe gusa, bigatuma bamwe mu babigana bataha badahawe serivisi bifuza abandi bakoherezwa mu bindi bitaro biri mu tundi turere, by’umwihariko ibya CHUB biherereye i Huye.
Ni ibitaro byaje bisanga ibigo nderabuzima 16 n’amavuriro y’ibanze 36 arimo n’ayo ku rwego rwa kabiri yakwirakwijwe cyane cyane mu tugari dukora ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi.

Abagana aya mavuriro muri aka Karere bavuga ko batakigorwa n’ingendo bajyaga bakora, bajya kwivuza. Umwe mu bavuganye n’itangazamakuru yagize ati: “Kujya i Butare kwivuza amenyo cyangwa kuyakura, byari ibibazo bikomeye cyane. Ariko noneho ubwo tubonye ivuriro hafi rivura amenyo, n’izindi ndwara zishoboka izo ari zo zose bakazivurira mu Murenge wa Nyabimata, turishimye cyane.”
Umutekano wakunze gusagarirwa kuri ubu urarinzwe
Ikindi kintu cy’ingenzi abaturage bo mu Karere ka Nyaruguru bashimira Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda ni uburyo yagaragaje ko ihoza ku mutima umutekano w’abaturage. Mu bijyanye n’ibibazo bibangamira imibereho myiza y’abaturage, abaturage babaga muri Nyakatsi bacana agatadowa, kuri ubu baba mu mabati kandi bagejejweho amashanyarazi.
Mu mwaka wa 2018 n’uwa 2019, inyeshyamba za FLN zagerageje guhungabanya mu bihe bitandukanye umutekano mu Murenge wa Nyabimata n’uwa Ruheru ikora kuri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe. Nubwo byabaye nk’ibitunguranye ndetse ibitero bigakumirwa hari bamwe byamaze kugiraho ingaruka, abaturage bo muri iyo mirenge bishimira ko kuri ubu Ingabo z’u Rwanda zibabereye maso.
Bamwe mu bayoboye ibyo bitero ndetse n’ababigizemo uruhare barafashwe bashyikirizwa ubutabera. Kuva mu 2020 haburanishijwe urubanza rwa Nsabimana Callixte Sankara na bagenzi be biyongereyeho na Rusesabagina Paul washinze akaba yari n’umuterankunga w’uwo mutwe w’iterabwoba.
Kuri ubu abo bose bafashwe bakatiwe n’inkiko bahabwa ibihano bitandukanye bitewe n’uruhare bagize muri ubwo bugizi bwa nabi. Abaturage bo muri iyo mirenge, bavuga ko uretse no kuba bizeye inzego z’umutekano zibabereye maso, na bo bagira uruhare mu kuwicungira bakorana n’izo nzego bya hafi mu gukumira icyawuhungabanya mu buryo bumwe cyangwa ubundi.
Umwe mu baturage yagize ati: “Ubu umuntu akuramo imyenda akiryamira kuko turarinzwe peI Hano hejuru kuri Nyungwe kereka umwanzi yibeshye, na ho ubundi ntaho yamenera.”
