Kujugunya Abatutsi mu migezi byari bimeze nk’ibisanzwe – Visi Meya Urujeni

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Gicurasi 10, 2025
  • Hashize amezi 3
Image

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali burakomeza abuzuye ikiniga kandi ko ikibi cyatsinzwe burundu. Bugaragaza ko kujugunya Abatutsi mu migezi n’inzuzi byari ibintu bisanzwe kuri Leta zabanjirije iy’Ubumwe bw’Abanyarwanda.

Byagarutsweho n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imibereho myiza, Martine Urujeni, kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Gicurasi 2025, mu gikorwa cyo kwibuka Abatutsi bishwe bakajugunywa muri Nyabarongo, Muhazi, inzuzi no mu yindi migezi.

Ni igikorwa cyabereye mu Murenge wa Masaka mu Kagari ka Rusheshe mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, witabirwa n’abafite imiryango yajugunywe muri Nyabarongo, intumwa za Rubanda, inzego z’umutekano ndetse n’umuhanzi Yohani Mariya.

Urujeni, Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali yagize ati: “Uyu mugezi w’Akagera ndetse n’indi hirya no hino nka Kibirira, Ibiyaga, Muhazi, inzuzi n’ibindi bibumbatiye amateka yuzuye agahinda, ubwoba, amarira, kwiheba kw’ababiroshywemo.

Kujugunya Abatutsi mu migezi byari bimeze nk’ibisanzwe muri Leta zabanjirije Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda.”

Yagaragaje ko abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, bavuga ko yatewe n’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana, baba bigiza nkana.

Ati: “Bagoreka amateka babizi neza kandi babishaka kandi bagamije kuzongera kugaburira iyi migezi n’Akagera.”

Blaise Ndizihiwe, wari uhagarariye Umuryango Ibuka mu bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Masaka, na we ashimangira ko amazi bizwi ko atanga ubuzima, ari yo yakoreshejwe mu kwambura abantu ubuzima.

Ibuka yahumurije ababyeyi ko batazongera kwica, kuvugirizwa induru ku musozi cyangwa ngo bongere kuvumburwa mu bihuru.

Ndizihizwe asobanura ko Umuryango Humura ufatanyije na Ambasade y’u Rwanda muri Uganda bakora igikorwa ngarukamwaka cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, aho abishe Abatutsi babanyujije muri Nyabarongo kugira ngo babohereze basubire Abisiniya aho baturutse.

Agira ati: “Uyu mugezi nkuko ugenda ukisuka mu kiyaga cya Victoria, hari ahubatswe inzibutso za Jenoside mu Turere twa Migi ahashyinguye abasaga 4 000, mu Karere ka Masaka ahashyinguye imibiri isaga 3 000.

Imibiri ishyinguye mu nzibutso za Jenoside ziri muri Uganda, ni 10 983 babashije kubonwa bashyingurwa mu cyubahiro mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda.”

Ibuka itangaza ubukana Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranywe, byari mu mugambi wo kurimbura Abatutsi.

Jean Claude Rugero, Umuhuzabikorwa w’umuryango ‘Dukundane Family’ asobanura ko bibuka abishwe bajugunywe mu mazi mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Avuga ko bibukirwa ku ruzi rw’Akagera ndetse no mu masangano y’Akagera na Nyabarongo.

Ashima ubuyobozi bw’igihugu binyuze mu Turere kuko ngo ibafasha kwibuka Abatutsi bishwe bakajugunywa mu migezi, inzuzi, ibidendezi n’ibiyaga.

Yavuze ko bishimira ko mu Murenge wa Masaka mu Kagari ka Rusheshe hashyizwe ikimenyetso, ahibukirwa abishwe bakajugunywa muri Nyabarongo.

Akomeza agira ati: “Iyo twibukira ku mazi, tuzirikana inzirakarengane zambuwe ubuzima n’amazi, ubusanzwe tuzi ko amazi atanga ubuzima ariko yifashishijwe mu gutanga urupfu.”

Uyu muryango uvuga ko ibi ari uburyo bwo kwereka Isi ubukana Jenoside yakoranywe kuko yateguranywe ubuhanga bukabuje.

Ashimangira byatumye n’abayiteguye bifashisha n’intwaro zitandukanye zirimo no kwicisha Abatutsi amazi.

Ku nkombe z’umugezi wa Nyabarongo, mu Kagari ka Rusheshe mu Murenge wa Masaka, hubatswe ikimenyetso cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, icyo kimenyetso kikaba cyanditseho amazina 100 y’abazize Jenoside.

Mu Kagari ka Rusheshe mu Murenge wa Masaka hari ikimenyetso cy’urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi bakajugunywa mu mugezi wa Nyabarongo
  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Gicurasi 10, 2025
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE