Ku Nkombo hagiye kubakwa ikigo ndangamuco kizateza imbere umuco n’imyidagaduro

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Gicurasi 28, 2025
  • Hashize amezi 3
Image

Ubuyobozi bw’Inteko y’Umuco bwatangaje ko ku kirwa cya Nkombo hagiye kubakwa ikigo ndangamuco kizateza imbere ibirimo n’ibikorwa by’imyidagaduro.

Byagarutsweho ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’Ingoro z’Umuco wabereye mu Karere ka Karongi kuri uyu wa Gatatu tari 28 Gicurasi 2025.

Ni umushinga wemejwe nyuma y’uko hagaragajwe amahirwe ashingiye ku bukerarugendo bushingiye ku muco, agaragara mu Turere tugize Intara y’Iburengerazuba by’umwihariko uduhurira ku kiyaga cya Kivu tugera muri dutanu, higwa uburyo hashobora kubyazwa umusaruro bikagirira akamaro abahaturiye by’umwihariko kureba uko urubyiruko rwaho rwatera imbere mu myidagaduro.

Ntagwabira Andrew umukozi ushinzwe ubushakashatsi mu Nteko y’Umuco akaba ari no mu itsinda ryakoze ubushakashatsi kuri uwo mushinga, avuga ko muri iyo nzu harimo igice kizateza imbere ubuhanzi.

yagize ati: “Hazaba harimo igice kimwe kizagaragaramo umwanya wo gutaramiramo,hashobora kuza undi ukora umuziki. Dufite urubyiruko rwinshi rukora ubuhanzi bushingiye ku bugeni, hazabonekamo icyumba cyo kumurikiramo ibikorwa byabo.”

Harimo igice urubyiruko ruzajya ruhuriramo bakarushaho gukuza impano zirimo imbyino, gushushanya n’ubusizi byose bishingiye ku gufashwa kubibyaza umusaruro.”

Intebe y’Inteko Prof. Robert Masozera, avuga ko ari igikorwa batangiye gutekereza mu 2023, binyuze mu nama nyunguranabitekerezo yakorewe mu Karere ka Rusizi.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Mahoro Eric, avuga ko ari igokorwa bateganya ko kizafasha urubyiruko mu buryo bwo kwidagadura no kwigira ku muco.

Ati: “Buri gice cy’u Rwanda gifite umwihariko wacyo, buriya ariko icyo turebaho cyane kurushaho ni uburyo abafite ubuhanzi, umurage bitagaragara uko bikwiye, ari nayo mpamvu birimo gutekerezwa uko hakubakwa ikigo ndangamuco ku Nkombo kugira ngo abahatuye bibagirire akamaro.”

Umunsi Mpuzamahanga w’Ingoro z’Umurage usanzwe wizihizwa tariki 18 Gicurasi buri mwaka, mu 2023-2024 abazisura bakaba bariyongereye bakangana na 257 000 mu gihe Abanyamahanga bagera ku 38 000.

Umunyamabanga Uhoraho muri MINUBUMWE Eric Mahoro avuga ko icyo kigo kizubakwa mu rwego rwo kongera umusaruro w’inzu ndangamurage
Imbyino,ubundi buhanzi n’umuco byo ku kirwa cya Nkombo bigiye gushyirirwaho ikigo ndangamuco kizarushaho kubiteza imbere
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Gicurasi 28, 2025
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE