Koreya y’Epfo: Indege zahagaritswe iminota 35 ngo zidasakuriza abanyeshuri bari mu kizami
Kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Ugushyingo, Koreya y’Epfo yahagaritse ingendo zose z’indege mu gihe cy’iminota 35, ngo zidasakuriza abanyeshuri bari mu kazamini cya leta gifatwa nk’igikomeye mu gihugu kizwi nka ‘Suneung’ cyangwa CSAT, (College Scholastic Ability Test).
Izo ndege zahagaritswe hagati ya saa moya n’iminota 5 na saa moya na 40, ubwo abanyeshuri barenga ibihumbi 500 bakoraga ikizamini cyo kumva cy’Icyongereza, (listening comprehension) aho byagize ingaruka ku ndege 140, zirimo 65 mpuzamahanga zari ziteganyijwe kugwa no guhaguruka muri ayo masaha.
Indege zimwe zabuze aho zururukira zikomeza zizunguruka hejuru y’ikibuga cy’indege mu gihe zari zitegereje ko iyo minota y’ikizamini irangira.
Ikizamini Suneung kimara amasaha 9, gifatwa nk’ikigeragezo cy’ubuzima muri Koreya y’Epfo kubera uburyo kiba gikomeye kandi ni cyo gituma umunyeshuri abona amanota yo kujya muri kaminuza kandi akazabona amahirwe y’akazi byoroshye.
Kikaba ari ikazami cya leta gikorwa buri mwaka kugira ngo abo banyeshuri batoranywe kandi benshi bavuga ko ari cyo kizamini kiba gikomeye mu gihugu.
Icyo kizami gikorwa umunsi umwe gusa mu gihugu kikamara amasaha 9 aho gikorwa n’abakandida barangije amashuri yisumbuye bashaka kujya muri kaminuza.
