Korali Ichthus Gloria izifatanya na Chryso mu gitaramo ‘Free Indeed Worship Experience’

  • Imvaho Nshya
  • Kanama 27, 2025
  • Hashize amasaha 3
Image

Korali Ichthus Gloria, itsinda ry’abaririmbyi rikora ivugabutumwa muri Serivisi Mpuzamahanga mu itorero ADEPR Nyarugenge ryatangaje ko rizafatanya n’umuryamyi Chryso Ndasingwa mu gitaramo cyiswe ‘Free Indeed Worship Experience’.

Ni igitaramo kizaba tariki ya 05 Ukwakira 2025 mu ihema rya Camp Kigali guhera saa Kumi z’amanywa, kwinjira bikaba byagizwe ubuntu mu rwego rwo kugeza ubutumwa ku bantu b’ingeri zitandukanye.

Korali Ichthus Gloria izifatanya na Chryso Ndasingwa ukunzwe na benshi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, mbere y’uko yerekeza i Bruxelles mu Bubiligi mu gitaramo cye yise ‘Wahinduye Ibihe Concert à Bruxelles’.

Iyi Korali igiye gutaramira abakunzi bayo mu gihe mu cyumweru gishize yashyize hanze indirimbo nshya y’amashusho ‘EL-ROI’.

Ni indirimbo y’amashusho ibanjirije izindi iri tsinda ryo kuramya ritegura gushyira hanze nyuma y’igihe kirekire bakoresha indirimbo z’amajwi gusa (audio).

Indirimbo nshya ikubiyemo ubutumwa bwo gusingiza izina ry’Imana n’imbaraga zayo.

Korali ya Ichthus Gloria imaze imyaka irenga 25 ivuga ubutumwa ariko ntiyagize amahirwe yo kumenyekana nk’andi matsinda yo muri ADEPR Nyarugenge kubera umwihariko waryo wo gukora muri serivisi Mpuzamahanga, ahakoreshwa cyane indimi z’amahanga.

By’ umwihariko Ichthus Gloria imenyerewe cyane mu ivugabutumwa ryo mu bigo by’amashuri yisumbuye na za Kaminuza.

Uko imyaka ishira ni ko Ichthus Gloria yagiye ikura kugeza ubwo yatangiye gutumirwa mu bitaramo bikomeye mu Rwanda birimo nk’icy’umuhanzi Dominique Nick, Alexis Dusabe na Josh Ishimwe.

Umwe mu bayobozi ba Ichthus Gloria, yahamirije Imvaho Nshya ko igihe cyari kigeze ngo iri tsinda rirenge imbibi zo gukorera mu rusengero.

Ati: “Uwiteka yakoze byinshi mu itsinda ryacu. Yaratwaguye mu buryo bwose none igihe ni iki kugira ngo impano Imana yaduhaye zikoreshwe kugeza ubutumwa bwiza mu mahanga. Iki ni cyo gihe cyo kurenga imbibi tukagera no ku mpande zose zitandukanye z’Isi.

Igitaramo ‘Free Indeed Worship Experience’ ni umwanya mwiza wo gutaramira ingeri zitandukanye z’abakunzi b’indirimbo zo kuramya Imana no kubamenyesha ko abo Yesu yabatuye babaturwa byuzuye.”

Muri iki gitaramo hazafatirwamo amashusho y’indirimbo nshya 6 zanditswe mu rurimi rw’Icyongereza, Igifaransa, Igiswahili n’Ikinyarwanda.

Akomeza agira ati: “ Imana yacu nta mbibi igira ni yo mpamvu tugomba kugera ku bantu bose kandi twizeye ko Umwuka Wera azaherekeza ibihangano byacu bikagira umumaro mu buzima bw’abazabyumva bo mu ndimi zose no mu moko yose yo mu Isi.”

Korali Ichthus Gloria igizwe n’abaririmbi 71 bari mu ngeri zitandukanye abato, urubyiruko n’abakuru ari nabyo biyongerera imbaraga zo gukora bityo bikanogera ingeri zose z’abantu.

  • Imvaho Nshya
  • Kanama 27, 2025
  • Hashize amasaha 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE