Korali Christus Regnat yashyizeho uburyo bwo kugura amatike y’igitaramo

Korali Christus Regnat ikorera kuri Paruwasi Regna Pacis, yateguye igitaramo yise ‘IBweranganzo’ giteganyijwe tariki 19 Ugushyingo 2023 Saa Kumi z’umugoroba Camps Kigali.
Korali yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka Kuzwa Iteka, Mama Shenge n’izindi.
Amakuru avuga ko amatike yo kwinjira yatangiye kugurishwa hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga.

Mu butumwa bugufi Bizimana Jérémie, Umuyobozi w’indirimbo akaba n’umwe mu bagize Komisiyo ishinzwe gutegura igitaramo yahaye Imvaho Nshya, bugira buti “Amatike araboneka kuri www.christusregnat.rw”.
Ahamya ko kugura amatike kare harimo inyungu kurusha kugura ku munsi nyir’izina.
Amatike y’imyanya isanzwe ni 5,000 Frw, imyanya y’icyubahiro ni 10,000 Frw n’ah’ibihumbi 20. Ni mu gihe ameza y’abantu batandatu ari 150,000 Frw.
Ubuyobozi bwa Korali Christus Regnat buherutse gutangaza ko igitaramo ‘IBweranganzo’ kizaririmbamo umuhanzi Joshua uzwiho kuririmba indirimbo zisingiza Imana mu njyanama gakondo.

IBweranganzo hasobanurwa nk’iwabo w’inganzo, ku gicumbi aho abasizi, abahanzi, ab’agahogo keza n’abakirigitananga bazakumbuza gutaramira Imana.
KAYITARE JEAN PAUL