Kizz Daniel na Sheebah Karungi batumiwe mu Iserukiramuco i Kigali

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nyakanga 18, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Kizz Daniel, Sheebah Karungi bategerejwe i Kigali mu gitaramo bazahuriramo n’abahanzi bo mu Rwanda barimo Bruce Melodie, Ish Kevin, Kivumbi, Ariel Wayz.

Ni igitaramo cy’iserukiramuco ryiswe ‘A Thousand Hill Festival’, rizajya riba buri mwaka.

Kizz Daniel yaherukaga i Kigali mu 2016 mu gitaramo cyitabiriwe n’abantu mbarwa, kikanatangira hashize amasaha menshi.

Iki gitaramo Kizz Daniel azagihuriramo na Sheebah Karungi nawe uzaba yiyunga n’abafana nyuma y’uko bamutegereje muri Kigali Summer Festival bikarangira atabashije kugera i Kigali ngo abasusurutse.

Sheebah Karungi aheruka i Kigali mu mpera za 2017 ubwo yataramanaga na Runtown mu gitaramo cyiswe ’Runtown Experience.

Yaje no gutarama mu cyasoje uwo mwaka cyinjiza abantu mu 2018 cya ’East African Party’.

Nyuma y’ibi bitaramo bibiri byasaga nk’ibikurikiranye, Sheebah Karungi yaje gutumirwa na The Mane Music mu gitaramo cyiswe Kigali Summer Festival cyabaye mu 2019 ariko birangira atitabiriye.

Sheebah Karungi yavuze ko byatewe n’impamvu zitamuturutseho ndetse Bad Rama wari wamutumiye agahomba amafaranga yari yamwishyuye ngo azabashe kwitabira.

Icyo gihe abakunzi b’umuziki bagaragaje kutishimira kuba Sheebah Karungi atarabashije kwitabira iki gitaramo, babigaragariza mu buke bw’abitabiriye.

Muri iri serukiramuco Kizz Daniel na Sheebah Karungi bazahuriramo n’abahanzi bo mu Rwanda barimo Bruce Melodie, Ish Kevin, Kivumbi, Kenny K-short, Soldier Kid ndetse na Ariel Wayz bo mu Rwanda.

Byitezwe ko rizaba ku wa 12-13 Kanama 2022 kuri Canal Olympia. Ku munsi wa mbere hazamurikwa ibihangano by’abanyabugeni n’imideli, hanyuma ku wa kabiri aribwo igitaramo kiba.

Ni ku nshuro ya mbere iri serukiramuco ry’umuziki, ubugeni n’imbyino ribereye mu Rwanda, rifite intego yo guteza imbere abahanzi nyarwanda cyane cyane abakizamuka bagakuza amazina yabo haba mu Rwanda ndetse no muri Afurika.

Kwinjira muri iri serukiramuco ni amafaranga y’u Rwanda 10,000 ku banyeshuri, 15000 ku bantu ahasanzwe, 30,000 muri VIP ndetse na 50,000 muri VVIP aho ushobora kuyagura ukanze *544*1000#.

Kizz Daniel yaherukaga kuririmbira i Kigali mu 2016
Sheebah Karungi ubwo yaherukaga gutaramira i Kigali mu gitaramo cya Runtown
Kenny K-shot na Soldier Kid bazaririmba muri iri Serukiramuco
Sheebah yahamije ko azaririmbira i Kigali
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nyakanga 18, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE