Kiyovu Sports yaguye miswi na Muhazi United

  • SHEMA IVAN
  • Gicurasi 1, 2025
  • Hashize amezi 4
Image

Kiyovu Sports yanganyije na Muhazi United ibitego 2-2 mu mukino wabimburiye iy’umunsi wa 26 wa Shampiyona wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, kuri uyu wa Kane, tariki ya 1 Gicurasi 2025.

Wari umukino usobanuye byinshi ku makipe yombi kuko akomeje kurwana no gushaka uko yazaguma mu cyiciro cya mbere.

Uyu mukino watangiye ugenda gake, amakipe yombi yigana ari nako akinira cyane mu kibuga hagati.

Ku munota wa 20, Muhazi United yazamutse neza cyane, Masimango Fiston atera ishoti rikomeye atsinda igitego cya mbere.

Mu minota 30, umukino washyushye amakipe yombi atangira gusatirana bikomeye ari nako abanyezamu bombi bigaragaza.

Bidatinze, ku munota wa 38, Kiyovu Sports yakoze impinduka Sharif Bayo asimbura Mugisha Désiré.

Ku munota wa 45+1, Uwineza Rene yazamukanye umupira yihuta awuhindura imbere y’izamu, Bayo arawuhusha usanga Musengo Tansele awutera hejuru y’izamu.

Igice cya mbere cyarangiye Muhazi United yatsinze Kiyovu Sports igitego 1-0.

Kiyovu Sports yatangiranye igice cya kabiri imbaraga, bidatinze ku munota wa 51, Sharif Bayo yishyura igitego cya mbere.

Yakomjeje gusatira cyane ari nako ihusha ibitego byinshi. Ku munota wa 61, Mutunzi Darcy yazamukanye umupira wenyine asigarana n’umunyezamu Twagirayezu Amani atsinda igitego cya kabiri.

Mu minota 75, umukino watuje wongera gukinirwa cyane mu kibuga hagati n’uburyo bw’ibitego buragabanyuka.

Mu minota y’inyongera, Mohamed Kyeyune yatsinze coup franc nziza yishyurira Muhazi United igitego cya kabiri. Umukino warangiye Kiyovu Sports yanganyije na Muhazi United ibitego 2-2.

Kiyovu Sports yagiye ku mwanya wa cyenda n’amanota 31, mu gihe Muhazi iri ku wa 14 n’amanota 27.

Undi mukino wabaye uyu munsi, Etincelles FC yatsinze Musanze FC ibitego 3-0.

Iyi shampiyona izakomeza ku wa Gatanu, aho Gorilla FC izakira Bugesera FC saa cyenda kuri Kigali Pelé Stadium.

Sharif Bayo yishimira igitego yishyuye igice cya kabiri kigitangira
Wari umukino w’imbaraga
  • SHEMA IVAN
  • Gicurasi 1, 2025
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE