Kirehe: Abasuhukaga kubera amapfa basigaye basagurira amasoko kubera imirasire y’izuba

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Gicurasi 3, 2025
  • Hashize amezi 4
Image

Abaturage b’Umudugudu wa Gicuma, Akagari ka Gasarabwayi, Umurenge wa Musaza mu Karere ka Kirehe bavuga ko aho batangiriye kuhira hakoreshejwe imirasire y’izuba, baciye ukubiri n’amapfa ya hato na hato yabateraga gusuhuka, aho bamwe banasuhukiraga muri Tanzania, ubu bakaba  bahinga bakihaza bakanasagurira amasoko.

Ni abaturage hafi 300 bagejejweho gahunda yo kuhira imyaka imusozi hakoreshejwe imirasire y’izuba, bikozwe n’umushinga LDCF3, REMA ifatanyamo n’Uturere twa Kirehe mu burasirazuba na Gakenke mu majyaruguru, wahatangiye mu 2022 ukazasoza imirimo yawo mu 2028.

 ibyakozwe muri utu turere twombi byakozwe muri 2024.

Musabyimana Violette waganiriye na Imvaho Nshya arimo asarura amateke, avuga ko mbere hari igihe bahingaga,imyaka yagera hagati izuba rikayumisha burundu, ari bwo inzara bamwe yabarembyaga bagasuhukira aho bumva hameze neza, harimo n’aberekezaga muri Tanzaniya bahashakira amaramuko.

Ati: “Izuba rya hano iyo ryacanye nta kantu na kamwe wakweza imusozi ndetse n’amazi yarakamaga ibishanga bikaragirwamo amatungo habaye nk’imusozi, n’imusozi kweza byari amahirwe, umuntu yahingaga atizeye kuzeza, ibishyimbo bishishe bitya ntawabitegenyaga.

Ibishyimbo bisa neza kubera ko byuhirwa hifashishijwe imirasire y’izuba

Ariko Nyakubahwa Perezida Kagame adutekerezaho abayobozi batwegereye batubwira ko iki kibazo kigiye kuba amateka twibaza uko bazabigenza, tubona batuzaniye iyi mirasire y’izuba idufasha kuhira Imusozi, ikibazo kirakemuka.’’

Arakomeza ati: “Aho tuyiboneye nta mpungenge z’ibihe by’amapfa, iyo ricanye twarateye imyaka turayuhira ukagira ngo ni mu mvura y’itumba, ikera nk’iyejejwe n’imvura.”

Ikindi bavuga bungutse, ni uguhinga ibihembwe byose by’ihinga.

Hindiro Céléstin, ati’’ Iyo twamaraga gusarura ibishyimbo by’ukwa 6 twamaraga amezi 3 yose nta kindi dukora, turya twicaye kubera izuba ry’impeshyi ryacanaga igihe kirekire. Ubu icyo gihe tuzaba duhinga imboga cyangwa ibirayi bitewe n’icyo tuzemeranywaho muri koperative, nta kwicara,nta bunebwe,nta gutakaza umunota n’umwe w’ubusa tudakora.’’

Hindiro Céléstin avuga ko mbere yo gutangira kuhira imyaka ibishyimbo bishishe nk’ibi byari imbonekarimwe

Bavuga ko iyo imvura yagwaga bahingaga imusozi,ku zuba abafite uturima mu bishanga  bakaba ari bo  bajyamo na bwo bake no kuba bitarabaga bitunganyije, ntacyo bezaga kigaragara.

Basaba ko iyi gahunda yo kuhira, kubera ibyiza byayo ntagereranywa, yakwaguka ikagera ku baturage  baruseho n’ubuso bunini kurutaho,byatuma barushaho gutera imbere, ibihe by’akazi bikaba birebire ku baturage b’uduce twinshi tw’aka karere n’umusaruro ukarushaho kwiyongera.

Umuhuzabikorwa w’umushinga LDCF 3 wo kubaka ubudahangarwa no gufasha Imidugudu y’icyaro guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, Sindayigaya Charles, na we ahamya ko uyu mushinga wahatangiye hari ikibazo gikomeye cyane cy’amapfa yateraga benshi gusuhuka, ubu kikaba cyarabaye amateka.

Ati: “Byari byarageze aho bajya basuhuka kubera inzara, bamwe bakajya muri Tanzaniya. Ariko murebe ibi bishyimbo byuhirwa uburyo bishishe, ntawe amaso adaha.’’

Avuga ko amapompe akoreshwa mu kuhira muri aka gace, afite ingufu zishobora kuzamura amazi umuturage ashobora kuvomerera amasaha 7 yose. Baravomerera kugera kuri hegitari 80, harateganywa izigera ku 120 mu ngengo y’imari y’umwaka utaha.

Hubatswe ingufu n’ibigega bikoreshwa mu kuhira

Iki ni igihembwe cya 2 gihinzwemo ibishyimbo n’imboga, icya 1 hari hatewe ibigori.

Ati: “Nta n’impungenge ko umushinga urangiye ibyakozwe byasubira inyuma kuko abaturage   barahuguwe bihagije, banahawe ingendoshuri aho bageze kure, nko mu Karere ka Bugesera n’ahandi.

Banatangiye gukusanya ubushobozi muri koperative yabo ngo igihe bagira ikibazo babe bakikemurira, n’igihe umushinga uzaba waraharangije ibikorwa byawo, bamaze gukusanya arenga 2 000 000 kandi barakomeje.’’

Harateganywa ko nibura imiryango 1000 yazagerwaho n’iri koranabuhanga mu kuvomerera imyaka.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe,Rangira Bruno, avuga ko uwo mushinga wabaye igisuzo gikomeye mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Ati; “Uradufasha cyane guhangana n’imihindagurikire y’ibihe. Turi mu Turere muri iyi ntara yacu duhura n’amapfa cyane, aho usanga dufite ubutaka bwera, bunini, iyo hatabayeho uburyo bwo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe duhura n’ikibazo gikomeye.”

Yongeyeho ati: “Ni umushinga ufasha abaturage guhinga igihe cyose cy’umwaka nubwo haba ku zuba ryinshi, bikanabafasha guhinga imyaka yose bifuza ibihe byose, yaba ibatunga n’iyo basagurira amasoko, bakarushaho kwiteza imbere.’’

Avuga ko ubu buryo butaraza bitashobokaga.Bahoraga bahanze amaso imvura, yabura umusaruro ukabura, amahitamo akaba gusuhuka.

Asaba abaturage kubyaza umusaruro aya mahirwe igihugu kibahaye bahoraga bifuza, bagakoresha ibihe byose by’ihinga bahinga byinshi bishoboka, hakaba igicumbi cy’ingendoshuri z’abahaza kubigiraho.

Hindiro Céléstin ari kuhira imyaka
  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Gicurasi 3, 2025
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Ingabire valens says:
Gicurasi 5, 2025 at 4:18 pm

Nibyiza cyane birashimishije kuburyo buriwese abasha kwitezimbere
ESe umunu ashaka kuhira akoresheje ikorana buhanga hasabwa iki

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE