Kinshasa igiye kurega Joseph Kabila no gufatira imitungo ye

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yategetse ko imitungo yose yimukanwa n’itimukanwa ya Joseph Kabila wabaye Perezida w’icyo gihugu guhera mu mwaka wa 2001 kugeza mu 2019 yafatirwa, ndetse hagatangira n’inzira z’ubutabera ku byaha byo gufasha umutwe wa M23 akurikiranyweho.
Minisiteri y’Ubutabera ku wa Gatanu tariki ya 18 Mata, yashimangiye ko yamaze gutegeka Umugenzuzi Mukuru w’Imari y’Ingabo za Leta (FARDC) n’Umushinjacyaha Mukuru mu Rukiko Rusesa Imanza gutangira ikirego ku byaha Kabila aregwa bifitanye isano no kwijandika mu ntambara umtwe wa M23 wagabye kuri Congo.
Guverinoma ya Congo ishinja Kabila gushyigikira umutwe wa M23 no kugira uruhare rutaziguye mu ntambara, arwana ku ruhande rw’izo nyeshyamba z’Abanyekongo baharanira uburenganzira bw’abaturage baciriwe mu mahanga imyaka ikaba irenga 20 bari ishyanga.
Iyo Minisiteri yagize iti: “Bityo rero, hashyizweho ingamba zibuza ingendo z’abafatanya na we bose muri icyo kibazo.”
Ibi bibaye nyuma y’uko bitangajwe ko Kabila yasubiye mu gihugu cye anyuze mu Mujyi wa Goma ugenzurwa n’Ihuriro AFC/M23, nk’uko yari aherutse kubisezeranya Abanyekongo mu nyandiko mu minsi mike ishize.
Umugambi wa Joseph Kabila wo kugaruka muri Congo, ni uwo kugerageza gusubiza ku murongo igihugu kimaze kuba isibaniro mu gihe yagisize mu maboko ya Perezida Tshisekedi hari urugendo rwo gushakira umuti urambye ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC, Guverinoma yumvikana n’inyeshyamba.
Mu cyumweru gishize, umugore wa Joseph Kabila Olive Lembe basezeranye mu mwaka wa 2006, yari yatangaje ko akomeje gutotezwa n’inzego z’umutekano.
Lembe yakomeje kuba muri Congo nubwo umugabo we yari yarahungiye mu mahanga hakaba hari hashize umwaka urenga.
Mu kiganiro yagiranye na kimwe mu bitangazamakuru byo muri Congo, yagize ati: “Ni itotezwa dukomeje guhura na ryo rivuye muri serivisi z’umutekano n’abayobozi b’iyi ngoma.”
Muri Werurwe, Kabila na we yari yatangaje ko yahagaritse amasomo muri Afurika y’Epfo kugira ngo akurikiranire hafi ibibazo by’umutekano muke bikomeje kwiyongera mu Burasirazuba bwa Congo, aho Guverinoma n’abambari bayo bakomeje kurwana na AFC/M23 yigaruriye Umujyi wa Goma n’uwa Bukavu.
Kuva mu ntangiriro za 2025, Ihuriro AFC/ M23 ryakomeje kwigarurira imitima y’Abanyekongo benshi, kuko aho abarwanyi b’uyu mutwe bakura mu maboko ya FARDC hose bagerageza kugarura amahoro no guharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu.
Uretze abaturage, abasirikare benshi, abapolisi ndetse n’abayobozi mu bya Politiki bakomeje kwifatanya n’iryo huriro mu guharanira kubohora RDC mu maboko y’ubuyobozi bita ubw’igitugu bwimakaje imiyoborere ishingiye ku macakubiri hagati y’abenegihugu.
Ihuriro AFC/M23 rikomeje gushinja Guverinoma ya Congo imiyoborere yamunzwe na ruswa n’ivanguramoko ryatumye icyo gihugu kiba ingorabahizi kuba cyayoborwa mu buryo buboneye.
Guverinoma ya Congo n’izo nyeshyamba baheruka kugirana ibiganiro bitaziguye i Doha muri Qatar, bikaba ari byo bya mbere byari bibaye kuva izo nyeshyamba zongera kugaruka mu mwaka wa 2021 nyuma y’imyaka irenga 10 zitsinzwe zikongera kwisuganya.