Kim Kardashian mu byishimo byo kuba umunyamategeko

Umunyamideli wo muri Amerika, Kim Kardashian ari mu byishimo byo kugera ku nzozi zo kuba umunyamategeko nyuma y’imyaka itandatu yari amaze mu ishuri ry’amategeko.
Ni nyuma yo kugerageza inshuro zirenga eshatu gukora ikizamini kimwemerera gukabya izo nzozi ariko bikanga.
Kuri iyi nshuro yabigezeho asangiza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga
intambwe yateye.
Yanditse ati: “Amaherezo nishimiye ko ndangije amasomo y’amategeko muri kaminuza nyuma y’imyaka itandatu.”
Mbere yo gukora ibirori ukanashyira akadomo ku masomo ya Kaminuza mu mategeko bigusaba gukora ikizamini cyitwa Baby Bar cyangwa ‘First-Year Law Students Examination’, ikizamini gikorerwa muri Leta ya California, gihabwa abanyeshuri biga amategeko batiga muri za kaminuza zemewe, nk’abiga binyuze mu buryo bwihariye cyangwa bwigenga.
Kim Kardashian yigeze gutangariza ikinyamakuru Vogue Magazine mu 2022, ko amaze gutsindwa gatatu icyo kizamini ariko afite gahunda yo gukomeza kwiga kugeza agitsinze.
Akimara kugaragaza ubutumwa butandukanye yohererejwe n’inshuti ze zimushimira intambwe yagezeho, Kim Kardashian yahise yandika ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga ze, asaba Inteko Ishinga Amategeko ya Leta ya Califonia gukurikirana umushinga w’itegeko urengera urubyiruko ruba rwarakatiwe igifungo cya burundu.
Yanditse ati: “Bayobozi b’Inteko Ishinga Amategeko ya Leta ya California, turabasaba kwihutisha umushinga w’itegeko SB672 watanzwe na Senateri Susan Rubio, ugamije guha amahirwe urubyiruko rwakatiwe igifungo cya burundu kitagira imbabazi (Life Without Parole – LWOP), urukiko rushinzwe kureba abashobora kurekurwa rwabafataho umwanzuro rureba niba barikosoye kandi bashobora gusubira mu muryango mugari.
Kim Kardashian, avuga ko iyo umuntu akiri muto mu myaka y’urubyiruko ashobora gukora ibyaha bitandukanye, ariko yizera ko bahawe andi amahirwe bakagirirwa impuhwe, hari abahitamo guhinduka bakigirira akamaro bakanakagirira abandi.
Ubwo uwo munyamideli uri mu bakunzwe ku rwego mpuzamahanga, yatangiraga kwiga iby’amategeko, yavuze ko impamvu yatumye ahitamo kwiga amategeko, ari uko yifuza gutera ikirenge mucya Se Robert Kardashian Sr. wari umunyamategeko ukomeye muri California.
Yanavuze ko yifuzaga kuba umunyamategeko ngo ajye afasha abantu nk’uko yahise anabitangirira ku rubyiruko rwo muri Califonia rwakatiwe igifungo cya burundu.
Kim Kardashian akabije inzozi nyuma y’iminsi mike atanze ubuhamya mu rukiko i Paris mu rubanza rw’ubujura yakorewe mu 2016, aho urubanza rwarangiye ukekwaho kugira uruhare muri ubwo bujura asabiwe n’urukiko igifungo cy’imyaka 10.
