Kigali: Polisi yafashe 3 bacuruzaga amavuta atukuza uruhu

Tariki ya 9 Gicurasi 2025, mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Nyakabanda, Akagari ka Munanira II, Umudugudu wa Kanyange, Polisi y’u Rwanda yakoze igikorwa cyihariye cyo gufata abantu bacuruza amavuta atukuza uruhu (azwi nka mukorogo), hafashwe abantu batatu barimo n’ufite n’ububiko bwayo mavuta.
Abafashwe ni Nteziryayo Aphrodice w’imyaka 36 Twizerimana Jean Aimé ufite imyaka 38, na Mutuyimana Eric, w’imyaka 23, wari umukozi wabo mu rugo.
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Mujyi Kigali, CIP Wellars Gahonzire yabwiye Imvaho Nshya ko bose bafashwe mu gikorwa cyakozwe hagati ya saa munani n’igice na saa cyenda z’ijoro, nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage.
Yagize ati: “Ibi ni bimwe mu bikorwa Polisi ikora igendeye ku makuru iba yahawe n’abaturage, ajyanye n’ibyaha bitandukanye by’umwihariko magendu n’ubucuruzi bw’ibitemewe kugira ngo bibashe gufatwa bikurwe ku masoko.”
Abafashwe basanzwe bakorana n’umuntu utaramenyekana ukorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ari na ho bavugaga ko bakura ayo mavuta.
Uwo muntu yatorotse ubwo igikorwa cyabaga, kugeza ubu aracyashakishwa n’inzego z’umutekano.
Mutuyimana Eric, wari umukozi wo mu rugo rwa Nteziryayo, ni we washinzwe gupanga ayo mavuta mu bubiko, ariko yanze gutanga amakuru ku buryo bwuzuye n’aho bikekwa ko hari andi mavuta abitswe.
Amavuta yose yafashwe yari abitswe mu rugo rwa Nteziryayo, aho polisi yahasanze amacupa 689 y’ubwoko butandukanye bwa mukorogo.
Amavuta yafashwe ari mu moko atandukanye arimo Carolight: amacupa 74, Carolight griseline 42, Jaune d’oeuf 24, Paupau ntoya24, Epiderm creme 110, Coco plus ntoya 100 n’andi menshi.
Amavuta yose yashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB ishami rya Rwezamenyo, na ho abo bantu batatu bose bashyikirijwe ubuyobozi bwa RIB, aho bafungiye kuri Sitasiyo ya Rwezamenyo kugira ngo hakomeze iperereza.
Polisi n’izindi nzego z’umutekano bashimira abaturage bagira uruhare mu gutanga amakuru kandi baributsa ko gucuruza no gukoresha amavuta atukuza uruhu bitemewe n’amategeko, kandi bigira ingaruka ku buzima bw’abantu.
CIP Gahonzire ati: “Turashimira abatanze amakuru yatumye uyu mucuruzi afatanwa aya mavuta yo kwisiga yangiza uruhu, ndasaba n’abandi bazi ko bakiri muri ubu bucuruzi butemewe gufata icyemezo bakabihagarika kuko ejo cyangwa ejobundi ari bo batahiwe na bo bazafatwa.”
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 266 ivuga ko umuntu wese ukora, ugurisha, utanga ibintu bibujijwe birimo umuti; ibintu bihumanya; ibintu binoza cyangwa bisukura umubiri; ibindi bikomoka ku bimera; aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’u mwaka umwe ariko kitarenze imyaka 2 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 ariko atarenze miliyoni 5 cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
