Kigali: Pariki ya Nyandungu yafunguriwe abifuza kuruhuka

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera Ibidukikije (REMA) cyatangaje ko Pariki ya Nyandungu (Eco Tourism Park) iherereye mu Mujyi wa Kigali hagati y’Akarere ka Gasabo na Kicukiro yafunguye amarembo ku bantu bifuza kuharuhukira, guhera ku wa 8 Nyakanga 2022 izaba ikora.
Ni nyuma y’uko Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri REMA n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) isinyanye na sosiyete ya QA Venue Solutions Rwanda amasezerano yo gufungura no gucunga iyi Pariki ishingiye ku bidukikije yakomotse ku gutunganya igishanga cya Nyandungu.
Umuyobozi Mukuru wa REMA Juliet Kabera, yavuze ko igishanga cya Nyandungu kigaragaza agaciro ko kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima byo mu mijyi, kandi kizaba ari nk’igishushanyo mbonera cy’ibindi bishanga byo muri Kigali ndetse no mu gihugu hose.
Ati: “Ibishanga byo mu mijyi bigira uruhare runini mu gukumira imyuzure, kurwanya ihumana ry’ikirere kandi ni ho haboneka urusobe rw’ibinyabuzima bidasanzwe. Mu gihe duhuye n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere, ibishanga bizaba ingenzi mu kurengera ubuzima n’imibereho”.
Yakomeje avuga ko biteguye no gukorana n’abafatanyabikorwa kugira ngo n’ ibindi bishanga byo mu Mujyi wa Kigali ndetse no mu gihugu hose bitunganywe nk’uko icya Nyandungu cyatunganyijwe.
Iki cyanya cy’urusobe rw’ibinyabuzima cya Nyandungu kigamije gufasha abatuye Umujyi wa Kigali ndetse n’abawusura kugira ngo babone aho kuruhukira kandi biyungure ubumenyi ku bidukikije.
Cyatunganyijwe binyuze muri gahunda u Rwanda rufite yo guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku bidukikije hagamijwe kugarura no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima byo mu mijyi.
Nk’uko bigaragara mu itangazo ryatanzwe na REMA, gutunganya kiriya gishanga byatewe inkunga n’Ikigega cy’Igihugu cyo kurengera Ibidukikije (FONERWA) ku nkunga ya Guverinoma y’u Bwongereza, n’iy’u Butaliyani na Porogaramu y’Umuryango w’Abibumbye yita ku bidukikije.
Teddy Mugabo Umuyobozi Mukuru wa FONERWA ati: “Gushora imari mu kubungabunga umutungo kamere ni ishoramari ryiza dushobora gukora. Mu kurinda no kugarura urusobe rw’ibinyabuzima, duhanga imirimo, tunoza imibereho myiza y’abaturage kandi twubaka ubushobozi bw’abaturage bwo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere. Ikigega cyishimiye inkunga yatanzwe n’abafatanyabikorwa bacu mu gutunganya iki gishanga cya Nyandungu”.
Kyle Schofield, Umuyobozi Mukuru wa QA Venue Solutions yavuze ko bishimiye gucunga Pariki ya Nyandungu ku bufatanye na Guverinoma y’u Rwanda, yizera ko binyuze muri ubwo bufatanye intego yo kwita ku gishanga cya Nyandungu no gufasha abaturage kucyungukiramo ubumenyi binyuze mu bikorwa by’uburezi n’imyidagaduro izagerwaho.
Iyi Pariki igizwe n’ibice bitandukanye; harimo inzira z’abanyamaguru n’amagare, ubusitani, ibiyaga bihangano n’aho umuntu ashobora gufatira amafunguro.
