Kigali: Ntwali John Williams yapfuye azize impanuka

Umunyamakuru wari abimazemo igihe Ntwali John Williams yapfuye azize impanuka yabereye mu Mujyi wa Kigali mu ijoro ryo ku wa Kabiri, nk’uko byemejwe n’abo mu muryango we.
Ntwali John Williams yari umunyamakuru ubirambyemo ndetse yakoze mu bitangazamakuru bitandukanye mu Rwanda, kugeza n’aho ashinga ibye bikorera kuri Murandasi.
Asize umurongo wa You Tube witwa Pax TV watambutswagaho ibiganiro bitandukanye n’igitangazamakuru cyakoreraga kuri internet cyitwa Ireme News.
Bamwe bo mu muryango we wa hafi bavuze ko bashenguwe n’iyo nkuru bumvise itunguranye.
Umwe mu bavuganye n’Imvaho Nshya yavuze ko Ntwali John Williams yavutse mu mwaka 1980, amashuri abanza akaba yarayize ku Gasunzu.
Amashuri yisumbuye yayize muri Collège Adventiste de Gitwe guhera mu mwaka wa 1992 kugeza mu 1998. Mu cyiciro cya kabiri cy’ayisumbuye yize uburezi (Normal Primaire).
Kaminuza yayize muri ‘Université Adventiste d’Afrique Centrale’ guhera mu 2001 kugeza mu 2005, aho na ho yakomeje kuminuza mu burezi.
Bamwe mu bo mu muryango we wa hafi bavuga ko yari umuhanga mu ishuri akaba yari n’inararibonye mu bijyanye n’imyitozo ngororamubiri ku buryo hari bamwe bagiye bamuvugaho ko yabaye mu gisirikare.
Umwe ati:“Icyakora yakoraga sport za acrobatie nyine ku buhanga buhanitse, ariko nta gisirikare yigeze.”
Nubwo yize uburezi, akazi yakoze cyane akanamenyekana cyane guhera mu myaka ya 2000 ni umwuga w’itangazamakuru yakoraga kugeza akoze impanuka.
Ntwali John Williams asize umugore n’umwana umwe.
Aimable Sibomana says:
Mutarama 21, 2023 at 8:36 pmNtwari John Williams Imana imutuze aheza mw’ijuru umuryango we ikomeze kwihangana niko mw’isi niko bimera urupfu rugomba kutubaho ntakundi iyisi siwacu iwacu ni mwijuru