Kigali ni iwanyu- Perezida Kagame abwira Masai Ujiri na Kawhi Leonard

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yashimiye Masai Ujiri washinze Giants of Africa na Kawhi Leonard wamamaye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akaba akinira ikipe ya Los Angeles Clippers, bakomeje gushyira imbaraga mu guteza imbere siporo mu Rwanda by’umwihariko umukino wa basketball.
Perezida Kagame yabigarutseho kuri iki Cyumweru tariki ya 3 Kanama 2025, ubwo yasuraga umwiherero w’urubyiruko 50 rutozwa basketball (youth) kuri Club Rafiki mu Mujyi wa Kigali, wateguwe na Kawhi Leonard.
Urubyiruko rw’u Rwanda rwungukiye byinshi muri uwo mwiherero harimo kurushaho kunoza ubumenyi n’ubuhanga mu mukino wa basketball, kwiga amayeri agezweho y’uwo mukino ndetse no kurushaho gusobanukirwa aho iyo siporo ihurira n’izindi siporo.
Abo bana b’u Rwanda bagize amahirwe yo gutozwa na Kawhi kimwe n’abatoza b’abanyamwuga kandi bafite ubunararibonye buhambaye, bagira amahirwe yo kwibonera no kuganira n’abakinnyi b’ibyamamare muri basketball haba mu Rwanda ndetse no ku Isi.
Perezida Kagame yatangiye ashimira Kawhi wahuje aba bana akanabafasha kurushaho kwagura impano bifitemo, ati: “Ni ikintu gikomeye cyane kuri bo no kuri twe.”
Yakomeje agira ati: “Turimo kugerageza gushora imari mu rubyiruko rwacu kugira ngo rwishakemo ibyo rukwiye gukora mu buzima barwo, ikindi bakabikora neza cyane uko bashoboye. Kandi bimwe muri ibyo bintu biboneka muri siporo zitandukanye ariko by’umwihariko muri basketball.”
Yakomeje ashimira Masai Ujiri wateguye ibikorwa binyuranye biteza imbere umukino wa Siporo mu Rwanda, ati: “Ndibuka ko mu myaka 15 ishize twari hano ari na bwo byatangiye, kandi uburyo byagiye bikura umunsi ku munsi, umwaka ku wundi, birashimishije cyane.”
Yavuze ko ibikorwa byabo byatanze umusaruro ku bana bakiri bato batagira ingano mu gihugu.
Aho ni ho yahereye ashimira ikipe ihagarariwe na Masai Ujiri ndetse na Kawhi Leonard ku bw’imbaraga bashyize mu guharanira ko imishinga yabo yo guteza imbere umukino wa Basketball itanga umusaruro mu Rwanda no muri Afurika.
Yaboneyeho kubibutsa ko u Rwanda ari iwabo ha kabiri, ko igihe nikigera bazaza bakahatura.
Ati: “Ikindi kandi mumenye ko kuri buri wese uri hano u Rwanda, Kigali ari iwanyu. Ni ikibazo cy’igihe muzakenera gutura hano, ariko tubahaye ikaze kandi turabashimira, kandi twizeye ko tuzakomeza kubona ibindi bikorwa nk’ibi biba.”
Kawhi Leonard yageze i Kigali mu Rwanda ku wa Kane tariki ya 31 Nyakanga, aho yaje kwitabira ibikorwa binyuranye bikubiye mu iserukiramuco nyafurika ‘Giants of Africa’ ryahereye kuri uwo munsi yajeho kugeza ku wa Gatandatu tariki ya 2 Kanama.
Ku wa Gatanu Kawhi ni bwo yasuye urubyiruko 320 rwaturutse mu bihugu 20 by’Afurika rwitabiriye amarushanwa ya Giants of Afurika.
Uretse gutoza urubyiruko ruri mu mwiherero kuri Club Rafiki no gusura urwitabiriye shampiyona, Kawhi yanagize uruhare mu mukino wahuje ibyamamare byitabiriye iserukiramuco ndetse anitabira umuhango wo gutaha ikibuga cya basketball i Kibagabaga.



