Kigali, Musanze na Gicumbi mu bufatanye n’Uturere twa Zimbabwe

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 15, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Mu rwego rwo kurushaho kubyaza umusaruro ubutwererane bw’u Rwanda na Zimbabwe mu rwego rw’imiyoborere, hatangiye gahunda yo guhuza imiyoborere  y’Umujyi wa Kigali, Akarere ka Musanze n’aka Gicumbi n’ibice biteye kimwe mu gihugu cya Zimbabwe. 

Biteganyijwe ko abayobozi bo muri utwo Turere tw’u Rwanda bazajya basangira ubunararibonye n’abo mu Turere twa Zibangwe na Nyangwa mu bijyanye n’imiyoborere y’Inzego z’Ibanze. 

Iyo gahunda izwi nka Jumélage iteganyirizwa gukorwa no ku Mujyi wa Kigali uzafatanya n’uwa Matare, ufatwa nk’Umurwa Mukuru w’Intara ya Manicaland. 

Ibi byashimangiwe na James Manzou, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubucuruzi Mpuzamahanga ya Zimbabwe, mu ijambo yagejeje ku bitabiriye Inama ya Komisiyo Ihuriweho yiga ku butwererane bw’u Rwanda n’icyo Gihugu. 

Iyo nama y’iminsi ibiri iteraniye mu Murwa Mukuru Harare guhera kuri uyu wa Mbere taliki ya 15 Gicurasi, ikaba yitezweho gutanga umusaruro ufatika mu kurushaho kwagura ubutwererane bw’ibihugu byombi. 

Avuga kuri iyo gahunda ya Jumélage, James Manzou yagize ati: “Mu gihe izi gahunda zamaze gutegurwa, tugomba gushyira umwihariko mu guhanga amahirwe no guhuza imbaraga mu koroshya ubuhahirane bubyara inyungu ku mpande zombi.”

Uyu muyobozi yashimye intambwe ishimishije imaze guterwa nyuma y’imyaka ibiri gusa ishize hashyizweho iyi Komisiyo ihuriweho, asaba impande bireba kubyaza umusaruro amasezerano akomeje gusinywa.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Zimbabwe James Musoni, na we yashimangiye ko iyi nama ya kabiri ya Komisiyo ihuriweho yiga ku butwererane bw’u Rwanda na Zimbabwe ari umusaruro w’iwayibanjirije mu 2021. 

Yavuze ko byose biva ku kwiyemeza kwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na mugenzi we wa Zimbabwe Emmerson D. Mnangagwa, ari na bo batanze umurongo w’iyi mikoranire inyuze muri Komisiyo ihuriweho. 

Yashimye urugwiro itsinda ryaturutse mu Rwanda ryakiranywe, ashimangira ko nta gushidikanya ibiganiro bibandaho biza gusoza inyandiko z’amasezerano mashya y’imikoranire agomba gusinywa hagati y’ibihugu byombi.

U Rwanda na Zimbabwe bimaze gusinya amasezerano arenga 20, ndetse amenshi muri yo arimo gushyirwa mu bikorwa ku rwego rushimishije.

Muri yo harimo ajyanye n’uburezi, aho Zimbabwe imaze koherereza u Rwanda abarimu 156 bakomeje gutanga umusanzu ukomeye mu iterambere ry’Urwego rw’uburezi. 

Ku rundi ruhande, u Rwanda na rwo rukomeje gufasha Zimbabwe mu iterambere ry’ibikorwa remezo by’amashanyarazi, ako Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Ingufu (REG) gifasha Guverinoma ya Zimbabwe gukwiza ingufu z’amashanyarazi mu gihugu hose. 

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 15, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE