Kigali: Iserukiramuco Mpuzamahanga ryasoje hamurikwa udushya

Iserukiramuco Mpuzamahanga (KigaliTriennial2024) ribaye ku nshuro yaryo ya mbere, ryasojwe ku wa Gatandatu tariki ya 24 Gashyantare 2024 hamurikwa udushya mu gutegura indyo zitandukanye n’imideli inyuranye.
Kuri iki Cyumweru hateguwe n’igitaramo cy’imbaturamugabo gisoza iryo serukiramuco ryatangiye ku ya 16 Gashyantare 2024, rikaba rimaze igihe kirenga icyumweru.
Ku wa Gatandatu, hamuritswe ubugeni mu gutegura amafunguro yagabuwe mu muhango wo gusangira iby’umugoroba waranzwemo imitegurire yihariye y’indyo nyarwanda, no kumurika udushya mu guhanga imideli.
Ni ibirori byabereye i Kigali byitabiriwe n’abayobozi batandukanye muri Guverinoma y’u Rwanda, ndetse na Madamu Jeannette Kagame wanitabiriye ibirori byo kuritangiza mu minsi ishize.
Mu bagize Guverinoma bari bitabiriye harimo Minisitiri w’Urubyiruko no guteza imbere Ubuhanzi Jean Nepomuscene Abdallah Utumatwishima na Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr. Ildephonse Musafiri.
Ni ibirori kandi byitabiriwe n’abandi banyacyubahiro barimo Ozonnia Ojielo uhagarariye amashami ya Loni mu Rwanda ndetse na Samuel Dusengiyumva, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali.
Ni iserukiramuco ryahurije hamwe abaturutse mu bihugu birenga 25 bamaze iminsi 10 bamurika ibikubiye mu muco w’Abanyafurika, binyuze mu mikino, indirimbo, kumurika imideli, filimi, gutegura amafunguro, kubyina, gushushanya n’ibindi.
Ibirori byatangijwe no kugaragariza abitabiriye imideli itandukanye yihariye ku mugabane w’Afurika, hibandwa cyane cyane ku myenda igaragaza umuco nyarwanda yakozwe n’Abanyarwanda nka Matheo Designs, Inkanda House, Masamala n’abandi.
Abanyamideli bamuritse imideli itandukanye ivuga inkuru z’Afurika. Umunyarwandakazi akaba rwiyemezamirimo utuye muri Afurika y’Epfo witwa Nyambo Masa Mara, yerekanye imyenda yise ‘Umugongo Wahetse Intore’.
Iyo myambaro yayihangiye guha agaciro abakurambere b’u Rwanda, ati: “Nashakaga kubashimira ibyo badukoreye ngo uyu munsi tube turi hano, no kwishimana na bo.”
Imyambaro ye igizwe n’imideli itandukanye yashinze harimo ijyana n’amahembe y’Inyambo. Nyambo yagize ati: “Amahembe ni ay’agaciro gakomeye kuri jye. Ntushobora kuvuga umuco nyarwanda utavuzemo Inyambo zigira amahembe maremare.”
Yakomeje agira ati: “Kuri jye, ngomba guhora mparanira ko ntwaye ikirango cy’Abanyarwanda, ni yo mpamvu iyo nkora imideli yanjye, mparanira kwereka Isi abo turi bo.”
Nyambo yemeje ko Iserukiramuco Mpuzamahanga ryabereye i Kigali rifite akamaro gakomeye kuko yizera ko imideli yo mu Rwanda yatangiye kumenyekana mu mazina akomeye.

Kumenyekana ngo bifasha abanyamideli kurushaho kugurisha ibihangano byabo no kwibeshaho bakanateza imbere Igihugu, bityo bigatanga umusaruro wagutse ugera ku bantu benshi babarizwa muri urwo ruganda no hanze yarwo.
Banyuzwe no kurya indyo gakondo ziteguranywe ubuhanga
Ku birebana n’ubugeni mu gutegura amafunguro, ibirori byatangiye hamurikwa indyo yateguwe mu buryo bwa gakondo nyarwanda. Abitabiriye banyoye ibinyobwa gakondo ndetse barya n’ibiryo bya Kinyarwanda.
Muri byo harimo kurya ‘salad’ ikozwe muri avoka nyarwanda, karoti, ibitunguru bya onyo (onion), kokombure, bikajyana no kurya umutsima w’amasaka uherekejwe na dodo, maze hafi aho hakaba hari n’ubuki bw’umwimerere bwahakuwe muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe.
Nanone kandi hari hateguwe ibishyimbo bivanze na karoti, inyanya, seleri, na teyi (thyme), biherekejwe n’umufa wateguwe mu buryo bwa gakondo.
Abatarya inyama bari bateguriwe amateke n’isupu ya coconut, hafi aho hari n’inzuzi barishaga, mu kwishimira umusaruro w’ubuhinzi bw’u Rwanda.
Nanone kandi imbavu z’inka zateguranywe ubwitonzi zatangwaga ziherekejwe n’ibisusa, inkori, n’ibikoro.
Nanone kandi hamuritswe n’ubundi bwoko butandukanye bw’indyo gakondo nk’inombe y’ibihaza n’amasaka, ibisusa n’ibindi byaherekejwe no gusogongeza abitabiriye ikawa n’icyayi by’u Rwanda aho ku bifuzaga n’ibindi binyobwa by’ubwoko butandukanye byari bihari.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr. Ildephonse Musafiri, yashimye abahanga mu gutegura imirire bateguye amoko y’indyo zitandukanye mu buryo bwa gakondo usanga Abanyarwanda benshi bagenda bibagirwa.
Yashimangiye ko bagiye gushyira imbaraga muri gahunda nshya zimakaza gutegura indyo gakondo, hagamijwe kugarura umwimerere wayo mu mibereho y’uyu munsi y’iterambere.
Yagize ati: “Twizera ko iri atari ryo herezo ry’urugendo. Icyo nabizeza ni uko, guhera uyu munsi dutahuye ubu bugeni mu guteka, nka Minisiteri tugiye gushyigikira gahunda iyo ari yo yose ijyanye n’imirire mu kwimakaza ishyirwaho ry’indyo dushobora kumurika ku meza y’abakomeye.”
Dr. Musafiri nanone yagarutse ku buryo hakenewe imfashanyigisho ku gutegura indyo gakondo mu buryo bwa kijyambere. Yavuze ko iyo gahunda ishobora kubyarira amafaranga abahinzi no kwimakaza gahunda yo kongerera agaciro umusaruro wabo.

















































































