Kigali : Ikigo kivura umutima kizatangira gukora mu 2026

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ugushyingo 2, 2025
  • Hashize amasaha 7
Image

U Rwanda na Misiri birateganya ko Ikigo gitanga ubuvuzi bw’umutima n’ubushakashatsi bugezweho, kizaba gikora neza bitarenze mu mwaka utaha wa 2026, kikazaba ari cyo cyicaro cy’Akarere mu buvuzi bw’umutima.

Ikigo Magdi Yacoub Heart Centre (MY Heart Centre) cyatangiye kubakwa mu mpera z’umwaka wa 2021 ubwo Madamu Jeannette Kagame yashyiraga ibuye ry’ifatizo aho cyubatswe kuri hegitari 4.40 i Masaka mu Karere ka Kicukiro.

Ubwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Amb. Nduhungirehe Jean Patrick Olivier yahuraga na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Misiri Badr Abdelatty, bakomoje ku mushinga wo kubaka icyo kigo cy’ubuvuzi bw’umutima kiziye igihe mu Karere kuko cyitezweho kurokora ubuzima bw’abatagira ingano biganjemo abatishoboye bazajya bavurwa ku buntu.

Ku wa Gatandatu tariki ya 1 Ugushyingo, ni bwo abo bayobozi bombi bahuriye mu birori byo gutaha ku mugaragaro Ingoro Ndangamurage ya Misiri (GEM).

Minisitiri Abdelatty yavuze ko bakomeje gukorera mu murongo washyizweho na Perezida wa Misiri Abdel-Fattah El-Sisi, mu guharanira ko icyo kigo cyatangira gukora byuzuye bitarenze umwaka wa 2026.

Ni ikigo cyitezweho kuba igicumbi cy’ubuvuzi bw’umutima bugezweho ku rwego mpuzamahanga, uhereye ku gusuzuma, ukageza ku buvuzi burimo no kubaga umutima, ndetse no gutanga amahugurwa ku baganga batandukanye.

Iki kigo cy’ubuvuzi n’ubushakashatsi kizaba kigizwe n’ibitaro birimo ibitanda 30 bigezweho kandi hari na laboratwari n’ibindi bikorwa remezo byifashishwa mu bushakashatsi.

Prof. Sir Magdi Yacoubi washinze Umuryango urimo kubaka ibyo bitaro mu Rwanda, yahamije ko ishami ryabo mu Rwanda rizatanga ubuvuzi bunoze kandi bugezweho ku buntu by’umwihariko ku baturage batishoboye.

Ati : “Rwanda Heart Care & Reasearch Foundation izatanga ubuvuzi bugezweho kandi ku buntu by’umwihariko ku baturage batishoboye, ari na ko ifasha kongerera ubumenyi abaganga bakiri bato, abaforomo n’abahanga mu bya siyansi, bose bakabona ubumenyi bwizewe ku rwego mpuzamahanga.”

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Misiri, yatangaje ko icyo gihugu cyiyemeje gushyigikira icyerekezo cy’u Rwanda cya 2050, irushimira urugendo rw’iterambere rudacogora n’ubushake bwa Politiki bukomeye mu guharanira kugera ku iterambere n’uburumbuke birambye.

Ba Minisitiri bombi kandi baganiriye ku kurushaho kwimakaza ubutwererane bw’u Rwanda na Misiri mu Nzego zinyuranye ndetse no guhuza imbaraga mu kwimakaza amahoro, umutekano n’iterambere ku mugabane wa Afurika.

Itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Misiri ryanagarutse no ku kurushaho kubaka amahoro by’umwihariko mu Karere k’Ibiyaga Bigari, ndetse no ku kurushaho kwimakaza ubutwererane bushingiye ku mishinga nyafurika.

Iyo Minisiteri yashimye umubano umaze gushinga imizi hagati y’u Rwanda na Misiri, intambwe igezweho ikaba iheruka gushimangirwa n’uruzinduko rwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda i Cairo muri Nzeri 2025.

Yanashimangiye kandi akamaro ko kurushaho kwimakaza umubano ushingiye ku bucuruzi n’ishoramari, ibihugu byombi bikubakira ku Nama yahuje Abashoramari bo ku mpande zombi ubwo Perezida Kagame yasuraga icyo gihugu.

U Rwanda na rwo rushimira abikorera bo mu Misiri ku bw’umusanzu wabo mu kubaka ibikorwa remezo biramba mu Rwanda birimo ubwubatsi, kubaka ibyuzi no gufasha mu iterambere bashingiye ku bunararibonye bw’ibigo by’Abanyamisiri ku Mugabane wa Afurika.

Ibihugu byombi birateganya gukomeza kwagurira ubufatanye mu gukora imiti n’ibikoresho by’ubuvuzi, ubukerarugendo bushingiye ku buvuzi, gukora imyenda, inganda z’ibiribwa, ubukerarugendo muri rusange, kandi abashoramari ba Misiri biteguye kubyaza umusaruro amahirwe y’ishoramari n’ikirere cyiza cy’ubucuruzi mu Rwanda.

Ku birebana n’umutekano w’amazi y’uruzi rwa Nili, Misiri yizera ko ubutwererane bw’u Rwanda na Misiri bushingiye ku mategeko mpuzamahanga no ku nyungu zitangwa n’icyogogo ibihugu byombi bisangiye.

Madamu Jeannette Kagame yashyize ibuye ry’ifatizo ahubakwa MY Heart Centre mu mpera za 2021
Mu mwaka utaha ibi bitaro bizaba bikora neza, imirimo yo kubyubaka irarimbanyije
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ugushyingo 2, 2025
  • Hashize amasaha 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE