Kigali: Ibihugu 36 bihagarariwe mu nama yiga ku birango by’ubuziranenge

Guhera kuri uyu wa Mbere taliki ya 09 Ukwakira kugeza ku wa Gatanu tariki ya 13 Ukwakira 2023, u Rwanda rwakiriye inama mpuzamahanga yiga ku birango by’ubuziranenge.
Iyi ni inama ihurije hamwe impuguke 80 ziturutse mu bihugu 36 byo hirya no hino ku Isi zihuriye mu Muryango mpuzamahanga w’Ubuziranenge (ISO), bakaba bagiye kumara icyumweru biga ku mabwiriza y’ubuziranenge yibanda ku bwiza bwa serivisi mu nzego zose.
Ikigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge (RSB) cyatangaje ko iyi nama ibaye ku nshuro ya 40, yitezweho kuzagirira u Rwanda akamaro kuko izi mpuguke z’ubuziranenge zigiye kuganira kugira ngo habeho guteza imbere ibikorwa byujuje ubuziranenge.
Murenzi Raymond, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gitsura Ubuziranenge (RSB), yavuze ko kuba u Rwanda ruri mu nzira nziza yo kwimakaza ubuziranenge mu nzego zose ari n’umwanya mwiza wo kwakira iyi nama, aho inganda z’u Rwanda zizasurwa n’impuguke zizabagira inama z’uburyo bakora barushaho kubahiriza ubuziranenge.
Ati: “Iyi nama mpuzamahanga y’impuguke zikora ibirango by’ubuziranenge, ubuzinenge bw’ubwiza buba hose haba mu by’ubukerarugendo haba mu by’inganda mujya mubibona ko inganda zohereza ibicuruzwa hirya no hino ku Isi, zigomba kuba zifite amabwiriza y’ubuziranenge zigenderaho kandi zujuje, izi mpuguke rero ziga kuri ibyo ngibyo zigashyiraho ibisabwa kugira igicuruzwa kiva mu cyiciro kimwe kijya mu kindi haba mu bijyanye n’ubukerarugendo ndetse na servisi zitangwa na za banki.”
Yakomeje agira ati: “U Rwanda rurunguka ubunararibonye, ikindi gikomeye ni uko inganda zacu zigira kuri izi mpuguke bazisura bakababwira ibyo bakeneye kuzamura byimakaza ubuziranenge, kugira ngo bagere ku masoko atandukanye ari hirya no hino ku Isi.”
RSB ivuga ko u Rwanda ruri mu rugendo rwiza kuko ubu hishimirwa ko ibigo bigera kuri 30 bifite ibyemezo by’ubuziranenge mpuzamahanga (IS0 001).
Kugeza ubu mu bihugu bitandatu by’Afurika y’Iburasirazuba hari ibirango by’ubuziranenge 207, RSB ikaba ishishikariza abacuruzi kwandikisha no guharanira ko ibicuruzwa byabo byaba byujuje ubuziranenge mpuzamahanga kuko bigirirwa icyizere gikomeye ku masoko mpuzamahanga.












ZIGAMA THEONESTE