Kigali: Hitezwe bisi 200 zitwara abagenzi zikoresha amashanyarazi

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kamena 23, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Guverinoma y’u Rwanda n’Ikigo Vivo Energy gikorera mu bihugu bisaga 23 by’Afurika, byashyize umukono ku masezerano yemerera icyo kigo gushyikiriza Umujyi wa Kigali bisi zirenga 200 zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zikoresha amashanyarazi.

Biteganyijwe ko Vivo Energy izazana izo bisi rusange ikanubaka za sitasiyo zizajya zizongerera amashanyarazi n’amagaraje yihariye zikorerwamo ahatandukanye mu Mujyi wa Kigali, ku bufatanye n’Urwego rw’u Rwanda rw’Iterambere (RDB), Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA), Umujyi wa Kigali n’Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB).

Amasezerano yashyizweho umukono ku wa Kane taliki ya 22 Kamena 2023, aje akurikira inyigo yakozwe na Vivo Energy ifatanyije na MININFRA n’Umujyi wa Kigali, yagaragaje ko kwimukira kuri bisi zikoresha amashanyarazi bishoboka kandi bizatanga umusaruro uhebuje muri Kigali.

Ubuyobozi bwa RDB buvuga ko inzego bireba zose zatangiye gukorera hamwe kugira ngo uyu mushinga utangire gushyirwa mu bikorwa byihuse, cyane ko  witezweho gutanga umusanzu ukomeye mu kubungabunga ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Umuyobozi wa RDB Clare Akamanzi, yagize ati:  “Iteka biba ikintu cyiza iyo ufite umushoramari urimo gukora ubucuruzi mu Rwanda akaba ashaka kwagura ibyo akora. Ni igihamya cy’icyizere afitiye Igihugu n’ibidukikije. Twakiriye neza cyane ubu bufatanye, buzarushaho kunoza urwego rwacu rwo gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange mu Mujyi wa Kigali udahwema kwihuta mu iterambere. Twiyemeje guharanira ko ibyo bishoboka.”

Hans Paulsen, Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije wa Vivo Energy mu Burasirazuba n’Amajyepfo y’Afurika, yavuze ko biteguye gukorana neza na Guverinoma y’u Rwanda mu guharanira ko uyu mushinga washyirwa mu bikorwa ukanafasha igihugu kugera ku ntego zacyo zo kugabanya ibyuka bihumanya ikirere.

Yagize ati: “U Rwanda rufite intego nziza zo guharanira iterambere ritangiza ibidukikije zishyigikira ingamba zo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe ku baturage ndetse no ku bukungu bw’Igihugu. Hamwe n’abafatanyabikorwa bacu, tunejejwe no gushyigikira Leta y’u Rwanda irimo gufasha Umujyi wa Kigali kugera ku ntego zo kugabanya ibyuka bihumanya ikirere no kwimakaza ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi.”

Yongeyeho ko kwinjiza mu gihugu bisi zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zikoresha amashanyarazi bitazagira gusa uruhare mu kubaka uburyo bwa taransiporo burambye, ahubwo bizanigaragaza nka gahunda y’intangarugero imijyi myinshi y’Afurika izajya yigiraho.

Pulsen yaboneyeho gushimira Guverinoma y’u Rwanda yoroheje ikirere cy’ishoramari, by’umwihariko ashimira inzego zose zafatanyije kandi zikomeje guhuza imbaraga kugira ngo iyo ntambwe ikomeye igerweho.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa, na we yagaragaje umunezero wo kuba gahunda yo gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange igiye kunguka bisi zitanga igisubizo kirambye muri uru rwego.

Yagize ati: “Mu by’ukuri twiyemeje guharanira ko uyu mushinga ugera ku ntsinzi kuko nta gushidikanya ko uzoroshya taransiporo muri Kigali. Ibikenewe byose kugira ngo izo bisi zize kandi zitangire gukora bizaba bihari mu mezi make ari imbere.”

Umuyobozi Mukuru wa RSSB Regis Rugemanshuro, yongeyeho ati: “Tunejejwe n’ubu bufataye bwo gushora imari muri bisi zikoresha amashanyarazi, mu kurushaho kunoza taransiporo ya rusange tunashyira imbere ibikorwa remezo biramba. Twese hamwe twiyemeje guharanira ahazaza hatangiza ibidukikije, no kugera ku ngendo zifasha mu kubungabunga ibidukikije kuri bose.”

Vivo Energy ni ikigo cy’Abongereza gifite ubunararibonye bw’imyaka irenga 12 kimaze gikorera mu bihugu byo mu Majyaruguru, Uburengerazuba, Uburasirazuba ndetse n’Amajyepfo y’Afurika, aho kimaze kugira amashami arenga 2,600 mu bihugu 26.

Ayo mashami atanga serivisi z’ubucuruzi bw’ibikomoka kuri Peteroli, amavuta y’imodoka na vidanje, gazi yo guteka (LPG), n’ibikoresho bitanga amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba mu nzego zibikenera zirimo izikorera mu mazi, mu rwego rw’ubucukuzi, ubwubatsi, ubwikorezi, gukwiza amashanyarazi, hakaza gutunganya no kuranguza ibicuruzwa bitandukanye bifite aho bihuriye n’ingufu.

Icyo kigo kuri ubu gikoresha abantu barenga 2,800 ndetse gifite ububiko bufite ubushobozi bwo kwakira metero kibe 1,000,000 za Lisansi, aho kinacuruza n’andi mavuta yose akenerwa n’ibinyabiziga (lubricants).

Gutangiza bisi zikoresha amashanyarazi mu Mujyi wa Kigali na byo byitezweho kongera imirimo mu Rwanda, cyane ko zizazana n’uruhererekane rw’imirimo ihoraho uhereye ku bashoferi, abakora kuri za Sitasiyo, mu magaraje yazo, abacuruza ibikoresho bisimbura ibishaje n’ibindi.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kamena 23, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE