Kigali: Hateguwe iserukiramuco ryitezweho kubyaza umusaruro umuco Nyarwanda

Kigali: Hateguwe iserukiramuco ryitezweho kubyaza umusaruro umuco Nyarwanda

Abategura iserukiramuco ryiswe ‘HERIFEST Rwanda’ batangaje ko ryitezweho kubyaza umusaruro umuco Nyarwanda binyuze mu myidagaduro n’ubukerarugendo.

Itangazo rigenewe Abanyamakuru ryashyizwe hanze kuri uyu wa 02 Nyakanga 2026, rigaragaza ko HERIFEST Rwanda yateguwe mu buryo buhuje n’ingamba ndetse n’icyerekezo cy’iterambere ry’u Rwanda, by’umwihariko mu rwego rw’ubukungu bushingiye ku guhanga udushya, guteza imbere umuco n’imyidagaduro.

Uwikunze Jonathan uri mu bategura iserukiramuco yagize ati: “Iri serukiramuco rishyigikira gahunda z’igihugu zigamije kubaka ubukungu burambye, guteza imbere urubyiruko no kongera isura nziza y’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga. Umuco si umurage gusa ugomba kubungwabungwa ahubwo ni n’umutungo ushobora kubyazwa umusaruro mu rwego rw’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.”

Yavuze ko iri serukiramuco rifite ubushobozi bwo guhindura uburyo umuco Nyarwanda ugaragara, no kuwushyira ku rwego rushya rw’iterambere rirambye kandi rishingiye ku guhanga udushya, ubuhanzi n’imyidagaduro.

Akomeza avuga ko HERIFEST ari igitekerezo gifite icyerekezo kirambye, gihuza umuco, ubukungu n’imyidagaduro, kikaba igisubizo gifatika mu guteza imbere u Rwanda n’abaturage.

Iserukiramuco ‘HERIFEST Rwanda rizatangira saa kumi n’ebyiri ku wa 08 Nyakanga 2026 i Gahanga mu Karere ka Kicukiro ahazwi nko kuri Prymidal Garden. Rizajya riba buri ku wa Gatatu buri kwezi kandi riberemo ibikorwa by’umuco gakondo; indirimbo, imbyino, ibisigo, imivugo, guterana ubuse (kuganira) imurika mideli rya kinyarwanda, ubugeni n’ibindi bishingiye ku muco nyarwanda.

Uwikunze Jonathan yavuze ko icyatumwe akora iki gikorwa ari uko yifuzaga ko bongera bakajya batarama umuco wabo bityo ugakomeza gukorwa neza ndetse n’urubyiruko rukawibonamo.

Iserukiramuco HERIFEST Rwanda rizaba ririmo abashyushya rugamba bamenyerewe cyane nka Mussa, hakiyongeraho inkirigito, Clement, MC Abraham na MC Rugwiro n’itorero. Biteganyijwe ko hazajya habamo umwanya wo kwiga ururimi ku ruhande rw’urubyiruko n’abandi bazitabira iserukiramuco.

Abanyeshuri bagiye gutangira ibiruhuko, Uwikunze yavuze ko na bo bazaryoherwa cyane n’umuco nyarwanda no kongera kugira inyota yo gukunda iby’iwabo.

Uwikunze Jonathan uri mu bategura iserukiramuco
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25