Kigali: Hatangijwe iserukiramuco ry’abafana ba Arsenal muri Afurika

  • SHEMA IVAN
  • Mata 19, 2025
  • Hashize amezi 4
Image

U Rwanda rwakiriye iserukiramuco ry’abafana ba Arsenal muri Afurika
rizwi nka ‘Arsenal Africa Fans Festival 2025’, ribereye mu Rwanda ku nshuro ya kabiri.

Iri serukiramuco ryatangijwe ku wa 18 Mata 2025 muri Kigali Universe, riri kuba ku nshuro ya gatandatu rizamara iminsi itatu ribera mu Rwanda.

Ni igikorwa cyitabiriwe n’abayobozi muri Guverinoma barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe n’Umuyobozi Mukuru w’Ubukerarugendo mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB), Irene Murerwa.

Iri serukiramuco byitabiriwe n’abasaga 1000 baturutse mu bihugu 14 bya Afurika birimo Ghana, Sudani y’Epfo, Nigeria, Kenya, Uganda, Zambia, u Burundi, Zimbabwe, Tanzania, Namibia.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe, yasabye buri wese gukora igishoboka cyose ngo abakinnyi baturuka mu bihugu byabo bazavemo abakinira Arsenal.

Yagize ati “Turi abafana ba Arsenal baturuka mu bihugu bitandukanye muri Afurika, mureke twihe umukoro wo kuzakora igishoboka cyose ngo tuzabone abakinnyi bo mu bihugu byacu bakinira ikipe yacu nziza.”

Kuri uyu wa Gatandatu abafana ba Arsenal barasura Ikigo Aheza Healing and Career Center, giherereye mu Karere ka Bugesera, aho gisanzwe gifasha mu buryo butandukanye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Si ibyo gusa kuko hateganyijwe na gahunda yo gutera ibiti bazifatanyamo na Orion BBC.

Hanateganyijwe kandi ibikorwa by’ubukerarugendo buzabera muri Kigali, aho bazasura Stade Amahoro, BK Arena n’ibindi bice.

Arsenal FC n’ikipe ifitanye imikoranire n’u Rwanda binyuze mu kumenyekanisha ubukerarugendo muri gahunda izwi nka Visit Rwanda ndetse n’izindi zirimo kuzamura impano z’abato.

Muri Gicurasi 2018, ni bwo hasinywe amasezerano y’imikoranire, akaba amaze gufasha u Rwanda mu ngeri nyinshi, aho rubasha kwinjiza amafaranga aturuka mu bukerarugendo ndetse n’isura hamwe n’amateka yarwo akarushaho kumenyekana.

Umuyobozi w’Abafana ba Arsenal bibumbiye mu itsinda rya Rwanda Arsenal Fans Community (RAFC), Bigango Valentin, atanga ikaze
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe na we ufana Arsenal yagaragaje ko uyu mwaka bazegukana UEFA Champions League ku nshuro ya mbere
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe, yahaye umukoro abo bafana wo kuzafasha ibihugu byabo kugira abakinnyi muri Arsenal FC
Umuyobozi Mukuru w’Ubukerarugendo mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB), Irene Murerwa ni umwe mu bitabiriye iri serukiramuco
  • SHEMA IVAN
  • Mata 19, 2025
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE