Kigali: Hatangijwe inama y’amashami agize EAPCCO igamije ubufatanye mu kurwanya ibyaha

  • Imvaho Nshya
  • Mata 23, 2025
  • Hashize amezi 4
Image

Ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 23 Mata 2025, hatangijwe inama y’amashami agize umuryango uhuza abayobozi bakuru ba Polisi mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba (EAPCCO organs meeting).

Iyi nama y’iminsi ibiri, iteranye ku nshuro yayo ya 50, ku nsanganyamatsiko igira iti “Gushimangira ubufatanye bw’inzego zishinzwe kubahiriza amategeko mu Karere mu kurwanya iterabwoba, ibyaha byambukiranya imipaka n’ibyaha by’inzaduka” izibanda ku gushimangira ubufatanye bw’ibihugu mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka birimo; icuruzwa ry’abantu no kwambukiranya imipaka binyuranyije n’amategeko.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) CG Felix Namuhoranye, ubwo yayifunguraga ku mugaragaro, yavuze ko ari umwanya mwiza uhuriza hamwe abanyamuryango hagamijwe kunoza ingamba zo kurwanya ibyaha no gushyiraho uburyo bwo kwifashisha mu kuzibyaza umusaruro.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) CG Felix Namuhoranye

Yagize ati: “Iyi nama n’izindi zateguwe binyuze mu muryango wa EAPCCO zigomba guhora zishimangira ingamba zigamije guhuriza hamwe mu guhangana n’ibyaha bikorerwa mu karere kacu ndetse n’ahandi.”

Yakomeje avuga ko nta gisubizo cyoroshye ushobora gusimbuza icyizere n’ubwumvikane hagati y’abagize umuryango, ari nayo mpamvu ubufatanye ari zo mbaraga nyamukuru kandi zihabwa umwanya w’imbere, asaba ko hashyirwa imbaraga mu itumanaho no gutuma akarere karushaho kugira umutekano.

Ati: “Ndasaba ko twese twafungura imiyoboro y’itumanaho ku gihe nyacyo kandi tugakuraho inzitizi zose nto cyangwa nini zibangamira ubufatanye no gusangira amakuru. Reka dushyire imbere gushyira mu bikorwa ingamba nziza zose twashyizeho kugira ngo akarere kacu karusheho kugira umutekano.


IGP Namuhoranye yashishikarije abitabiriye inama gukoresha aya mahirwe mu gushyira mu bikorwa ibyemezo n’ibyifuzo byafashwe, gutahura no kugaragaza icyerekezo cy’ahantu h’ingenzi hagomba guhurizwa imbaraga, abizeza ubufasha bw’abayobozi bakuru ba Polisi, mu kwimakaza amahoro, umutekano n’ituze mu karere.

Umuhuzabikorwa w’Ubunyamabanga bw’Umuryango wa EAPCCO akaba n’umuyobozi wa Polisi Mpuzamahanga (Interpol) mu Karere, Africa Sendahangarwa Apollo, yavuze ko iyi nama ifite uruhare runini mu gushyira mu bikorwa imyanzuro yavuye mu nama zabaye mu gihe cy’inteko rusange ngarukamwaka by’umwihariko iyahuje abayobozi bakuru ba Polisi.


Yavuze ko muri iyi nama hazibandwa ku mimiterere y’ibyaha, imyitwarire y’abanyabyaha no gushakira hamwe umurongo w’uburyo bwiza bwo guhangana n’abanyabyaha atari imbere mu bihugu gusa, ahubwo no mu karere kose binyuze mu bufatanye.

Muri iyi nama kandi habereyemo guhererekanya ububasha hagati y’umuyobozi wa Komite Mpuzabikorwa ihoraho y’uyu muryango ucyuye igihe; Col. Aimable Mutagatifu; Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubugenzacyaha muri Polisi y’u Burundi na Jean Marie Twagirayezu, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubugenzacyaha mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), wahawe ishingano zo kuyobora iyi Komite mu gihe cy’Umwaka.

Umuryango wa EAPCCO ugizwe n’ibihugu 14 aribyo; u Rwanda, Uganda, Kenya, Tanzania, u Burundi, Ibirwa bya Comores, Ethiopia, Eritrea, Djibouti, Sudani, Sudani y’Epfo, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Seychelles na Somalia.

  • Imvaho Nshya
  • Mata 23, 2025
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE