Kigali: Hatangijwe amahugurwa y’ubugenzacyaha ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ubutegetsi n’abakozi (DIGP), DCG Jeanne Chantal Ujeneza, yatangije ku mugaragaro amahugurwa yihariye y’ubugenzacyaha ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina (SGBV).
Ni amahugurwa yatangiwe ku wa Mbere tariki ya 16 Kamena, yitabirwa n’abapolisi 20 bo mu bihugu bihuriye mu muryango uhuza Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba (EASF).
Ni amahugurwa azamara iminsi 10, yitabiriwe n’abo ku rwego rwa ba ofisiye baturutse mu bihugu icyenda (9) by’Afurika aribyo; u Rwanda, Sudani, u Burundi, Komore, Ethiopia, Kenya, Djibouti, Somalia na Uganda, hagamijwe kongerera ubushobozi inzego z’umutekano mu Karere, mu rwego rwo guhangana n’ibibazo bijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, cyane cyane mu gihe cyo koherezwa mu butumwa bw’amahoro.
Atangiza aya mahugurwa ku mugaragaro, DIGP Ujeneza yagarutse ku kamaro k’aya mahugurwa mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ingaruka zaryo zirimo gusenya ingo, gutesha agaciro uwarikorewe no gusenya ubumwe bw’abaturage.
Yagize ati: “Ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikomeje kuba kimwe mu byaha bikomeye bikomeje kurenga imbibi z’uburenganzira bwa muntu muri iki gihe. Mu bihe by’amahoro n’iby’intambara, ibi byaha bikunze kwibasira abagize sosiyete cyane cyane abagore n’abana nk’abafite intege nke. Uretse ububabare ku muntu ku giti cye, ihohoterwa rishingiye ku gitsina risenya ingo, rigatesha agaciro uwarikorewe, kandi rigasenya ubumwe bw’abaturage.”
DIGP Ujeneza yagaragaje ko hazakomeza kunozwa ingamba zo guhangana n’ ihohoterwa rishingiye ku gitsina binyuze mu mahugurwa no mu bufatanye.
Ati: “Polisi y’u Rwanda ihagaze neza kandi izakomeza gushyira imbaraga mu guhangana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ku rwego rw’igihugu, mu karere n’ahandi ku isi.

Turacyakomeza guhugura no kunoza imikoranire binyuze mu bufatanye n’inzego zifite aho zihuriye n’iki kibazo nk’Ikigo cy’Icyitegererezo mu guhangana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana.”
Aya mahugurwa agaragaza umuhate w’ibihugu byo mu Karere mu guharanira agaciro k’ ikiremwamuntu n’ubutabera, cyane cyane mu duce twibasiwe n’amakimbirane n’umutekano muke.
Hibandwa ku gushyigikira no guteza imbere ubushobozi bw’umuryango w’ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba mu gukomeza imyiteguro yo guhangana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu gihe cy’ubutumwa bw’ amahoro no guteza imbere ubufatanye hagati y’ibihugu, binyuze mu kongera ubumenyi bw’abagize inzego z’umutekano mu gukumira, gukurikirana no guhangana n’ibyaha by’ihohoterwa.

