Kigali: Hagarutswe ku kubyaza umusaruro ubutaka bw’Afurika buhingwa

  • Imvaho Nshya
  • Kanama 16, 2023
  • Hashize amezi 10
Image

I Kigali kuri uyu wa Gatatu taliki 16 Kanama 2023, hatangiye inama y’ihuriro ry’ubucuruzi rizwi nka ‘Golden Business Forum’ ihurije hamwe abasaga 1000 baturutse mu bihugu 40 ku Isi, hagamijwe kurebera hamwe uko abayitabiriye bateza imbere ubukungu bw’Afurika.

Atangiza inama ya Golden Business Forum ku mugaragaro, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome, yavuze ko gutangiza isoko rusange ry’Afurika byari inzozi ariko ko hari icyizere cy’uko Afurika izagira ubukungu.

Afurika yifuza ko ubucuruzi bwambukiranya umupaka bwaba umurage mwiza ku buryo ubukungu bwayo buzaguka.

Dr. Ngabitsinze yagize ati: “Icyo twifuza ni uko abikorera muzungukira muri iri soko. Afurika ifite 60% by’ubutaka buhingwaho ku Isi kuki tutahinga ibihingwa bituma twihaza muri Afurika.

Kubyaza umusaruro ubukungu ni ibintu bishobora gukorwa, ukabyaza umusaruro ibyo ukeneye ariko ugasagurira n’amasoko. Icyo twifuza ni uko tugomba kugira icyo dukora tukihaza mu biribwa kandi ibyo si amagambo ni ibintu bishobora gukorwa.

Iri soko rusange ry’Afurika dufatanyije n’abikorera tugomba kurigeraho. Nidushobora kubona ibicuruzwa byacu, tukabicuruza muri Afurika natwe tuzatera imbere”.

Guhuriza hamwe za gasutamo avuga ko bitari byoroshye ariko ngo bizashoboka. Umusaruro mbumbe w’Afurika ungana na 3% bityo hifuzwa ko ubukungu bw’Afurika bwatezwa imbere no gukorera hamwe.  

Minisitiri Dr Ngabitsinze avuga ko ubukungu bw’ibihugu nk’u Rwanda, Tanzania na Benin bwazamutse.

Yagize ati: “Isoko rusange ry’Afurika rizafasha abaturage b’Afurika miliyari 1.3. Iri soko rirareba mbere na mbere abikorera, si bo bonyine ariko hari n’abahinzwe gushyiraho politiki, ibyo byose ni uruhare rwa za Guverinoma zacu”.

Dr. Aman yatangaje ko Afurika ikenewe ari Afurika itarangwamo inzara ahubwo ifite uburezi buteye imbere.

Yavuze ko hakenewe guteza imbere ubucuruzi bukorwa n’urubyiruko. Akomeza agira ati: “40% y’amasoko y’Afurika ni ay’abikorera ibyo rero birasaba gukorera hamwe”.

Mubiligi F Jeanne, Perezida w’Agateganyo w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF), avuga ko guhuriza hamwe abafite inganda, abayoboye ibikorwa by’ubucuruzi n’abandi bigamije kurebera hamwe icyo bakorera iterambere ry’Afurika.

Ashimira Perezida wa Repubulika Paul Kagame ushyira imbaraga mu gutuma abashoramari bakomeza gushora imari mu Rwanda.

Asaba abikorera bitabiriye inama guhuza ibiganza kugira ngo bazamure ubukungu bwabo kandi barusheho kugabanya ubukene.

Kalisa John Bosco, Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba, agaragaza ko Akarere k’Iburasirazuba bari ku isonga mu turere 8 twemewe n’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU).

Avuga ko mu bihugu 10 biteza imbere ubucuruzi, u Rwanda ruza ku mwanya wa Kabiri nyuma y’Afurika y’Epfo.

Ati: “Ibi biratanga ishusho nziza, biratuma ibihugu byose bigenda bitera imbere cyane cyane biteza imbere ubuhinzi n’ubworozi no kongera umusaruro mu byo dukora”.

Ku rundi ruhande, Kalisa agaragaza ko hakiri inzitizi ku mipaka ndetse no mu bwikorezi.

Yagize ati: “Ubwikorezi buracyahenze cyane muri aka Karere, ibintu tubikura Mombasa cyangwa Dar Es Salaam urabona ko bigihenze cyane. Ikindi kikigoye abikorera ni amafaranga y’inguzanyo igihenze cyane”.

Ruzibiza Stephen, Umuyobozi Mukuru wa PSF, avuga ko ubukungu buri mu maboko y’abikorera bityo ngo kugira ngo isoko rusange ry’Afurika rigerweho abikorera bagomba kubigiramo uruhare.

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

  • Imvaho Nshya
  • Kanama 16, 2023
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE