Kigali: APR BBC yunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi 

  • SHEMA IVAN
  • Mata 12, 2025
  • Hashize amezi 4
Image

Abakinnyi n’abakozi b’Ikipe ya APR BBC, basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahitanye ubuzima bw’abarenga miliyoni mu minsi 100. 

Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Mata 2025.

Basobanuriwe uko Jenoside yateguwe igashyirwa mu bikorwa ndetse n’uko yahagaritswe na FPR-Inkotanyi n’ingabo za RPA zari ziyishamikiyeho. 

Mukama Victor wahagarariye bagenzi be, yagaragaje ko yize byinshi ku nshuro ye ya mbere yari asuye Urwibutso rwa Jenoside.

Yagize ati: “Ni inshuro ya mbere nsuye urwibutso, amateka y’ababyeyi bacu arababaje. Ntekereza ko ari byiza kuri twe kumenya amateka y’Igihugu cyacu kandi twize byinshi.”

Wari umwanya mwiza kandi ku bakinnyi b’iyi kipe ibarizwamo abanyamahanga batandukanye ndetse n’Abanyarwanda bavukiye hanze bagize amahirwe yo kurushaho gusobanukirwa amateka y’u Rwanda.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali rushyinguwemo imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside basaga ibihumbi 259.000, bakuwe mu bice binyuranye by’Umujyi wa Kigali no mu nkengero zawo.

Umuyobozi wa APR BBC, Richard Murefu uri hagati
  • SHEMA IVAN
  • Mata 12, 2025
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE