Kigali: Afungiwe gushishikariza abamukurikira gusambanya abana

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafashe Evariste Tuyisenge wiyita NTAMA W’IMANA 2 kuri Twitter, nyuma y’uko atangaje ubutumwa bushishikariza abantu gukora icyaha cyo gusambanya abana.
Iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko akoresha ikiyobyabwenge cyo mu bwoko bw’urumogi gishobora kuba ari kimwe mu ntandaro z’ibyo yandika.
Kuri ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kacyiru mu Karere ka Gasabo, mu gihe dosiye ye irimo gutunganywa kugira ngo yoherezwe mu Bushinjacyaha.
RIB irakangurira abantu bose bakoresha imbuga nkoranyambaga kwirinda gukoresha amagambo agize ibyaha cyangwa gutanga ubutumwa bushishikariza abantu gukora ibyaha bagamije kugwiza ababakurikira (followers,views), ibibutsa ko abazabirengaho bazahanwa nk’uko amategeko abiteganya.