Kigali: Abasaga 200 bitabiriye inama ku mutekano w’Afurika

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 18, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Kuri uyu wa Gatatu, i Kigali hatangiye kubera Inama y’Igihugu y’Umutekano y’iminsi itatu, yibanda ku ngingo zirebana n’umutekano wo ku mugabane w’Afurika. 

Iyi nama ibaye ku nshuro yayo ya cyenda, yateguwe ku bufatanye bw’Ubuyobozi bw’Ishuri Rikuru rya Gisirikare (RDFCSC) na Kaminuza y’u Rwanda. 

Iyi nama yahuje abasaga 200 barimo abanyeshuri n’abakozi bo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare n’ibihugu bahagarariye ari byo u Rwanda, Botswana, Ethiopia, Ghana, Kenya, Malawi, Nigeria, Senegal, Sudani y’Epfo, Tanzania, Uganda na Zambia.

Insanganyamatsiko y’iyi nama yibanda ku bibazo by’umutekano bigezweho muri Afurika, igira iti: “Imbogamizi mu Mutekano w’iki gihe mu mboni z’Afurika.”

Mu bitabiriye iyi nama harimo abarimu ba Kaminuza, abayobozi bakuru ku nzego za Leta ndetse n’impuguke mu bijyanye n’umutekano mpuzamahanga barimo Abajenerali n’Abasirikare Bakuru bose biteguye gutanga umucyo ku bibazo by’umutekano bigezweho muri iki gihe. 

Ubwo yatangaizaga iyi nama, Munisitiri w’Ingabo Maj. Gen. Murasira Albert, yavuze ko umugabane w’Afurika wugarijwe n’ibibazo by’ingorabahizi uhereye ku buhezanguni n’uterabwiba, imihindagurikire y’ikirere, ihungabana ry’ubukungu, umutekano muke w’ibiribwa, ibyaha bikorerwa ku ikoranabuhanga, n’ibindi. 

Yagize ati: “Kuba hakenewe ubufatanye n’ubutwererane bw’ibihugu n’ubw’ibigo ni ikintu cyihutirwa kandi cy’ingenzi mu guhangana n’ibibazo bikomeje kwiyongera.”

Biteganyijwe ko iyi nama izibanda ku ngingo zirimo demokarasi, ihindagurika ry’ikirere, iterambere ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga, kunoza umusaruro w’ubuhinzi mu guhindura umutekano w’ibiribwa n’imibereho myiza. 

Hari kandi, ingingo zirebaba no kwimakaza ingufu zisubira mu guhaza ubusabe bw’izizaba zikenewe, akamaro k’inzego z’umutekank z’Afurika mu iterambere ry’ibihugu n’iry’abaturage babyo. 

Abitabiriye iyo nama bahamya ko kubungabunga umutekano bitareba abafite intwaro gusa, ahubwo bisaba ubufatanye bwa buri wese. 

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 18, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE