Kigali: Abasaga 10 000 basanzwemo malariya mu kwezi kumwe

Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC) cyatangaje ko mu gihe cy’iminsi 30 mu Mujyi wa Kogali hagaragaye abarwayi ba Malariya basaga 10 000 mu bipimo byafashwe ku rwego rw’Umudugudu.
Ubuyobozwa RBC butangaza ko abasanzwemo malariya bapimwe hagati ya tariki 21 Mata 2025 na 18 Gicurasi 2025 mu miryango igizwe n’abaturage basaga 50 000.
Ubwo buryo bushya bwo gusuzuma no kuvura malariya abagize umuryago buje nyuma y’uko ubushakashatsi bwa RBC bwagaragaje ko malariya yongeye kubura umutwe kandi izahaza abantu mu bice bitandukanye by’Igihugu.
Mu Mirenge 15 yo muri Kigali, RBC igaragaza ko abapimwe ari 34,963 bangana na 70%, ariko 30% ni ukuvuga abantu 10,339 muri bo basanzwemo malariya, mu gihe imibare igaragaza ko abarwayi fatizo ba malariya ari 14,787 mu bantu 50,147 bagize imiryango.
Imibare yo muri Gashyantare 2025, igaragaza ko Umujyi wa Kigali uri ku isonga mu kugarizwa na malariya aho akarere ka Gasabo kabanzaga n’abarwayi 15,409, Kicukiro igakurikiraho n’abarwayi 10, 473, aka Nyarugenge kakaza ku mwanya wa gatanu mu gihugu n’abarwayi 5,161.
RBC iherutse gutangaza ko bitewe n’ubwiyongere bw’agakoko gatera malariya, umuntu uzajya uyisangwamo mu muryango, hazajya hapimwa n’abandi bose abasanzwe barwaye bagahabwa imiti.
Ku ikubitiro hakaba harabanje Umujyi wa Kigali ari nawo wugarijwe cyane aho gusuzuma no kuvura abantu bikorerwa mu Mudugudu n’Abajyanama b’Ubuzima.
Umukozi wa RBC mu ishami rishinzwe kurwanya malariya, Habanabakize Epaphrodite, aherutse kuvuga ko umubu ushobora gukwirakwiza agakoko ka malariya mu muryango wose ariko hakabonekamo umwe urwaye mu gihe abandi iba itaragaragara.
Yagize ati: “Byashobokaga ko iwawe n’abo mubana mu nzu bashobora kuba bafite udukoko twa malariya ariko bataragira ibimenyetso ubu rero gahunda ihari ni uko dushaka ko niba Umujyanama w’Ubuzima cyangwa muganga agusanzemo Malariya habaho uburyo bwo kujya gupima ba bantu mubana mu nzu bose abo basanzwe bafite agakoko ka Maraliya ariko badafite ibimenyetso na bo bagahita bavurwa bagahabwa imiti.”
Umuyobozi Mukuru wa RBC Prof. Claude M. Muvunyi, yongeye kwibutsa Abanyarwanda ko buri wese afite uruhare mu guhashya Malariya.
Yagize ati: “Gushakisha no kuvura hakiri kare ni ingenzi mu kurandura Malariya burundu. Kurandura malariya bihera kuri njye.”
Ubuyobozi bwa RBC buhamya ko mu 2024 abarwayi ba malariya biyongereyeho ibihumbi 200 ugereranyije n’umwaka wa 2023, aho bavuye ku bihumbi 600 bagera ku bihumbi 800.
Ariko uko ibihe byagiye bisimburana iyo ndwara yagiye igabanyuka kuko mu mwaka wa 2016/17 hagaragaye abarwayi miliyoni 5, barimo abarwaye iy’igikatu ibihumbi 18, ndetse abahitanwe nayo 300.