Kigali: Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi basabwe kudatatira igihango

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nyakanga 5, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Umuryango FPR Inkotanyi mu rwego rw’Umujyi wa Kigali wasabye abanyamuryango bawo mu Karere ka Kicukiro gukomera ku gihango bafitanye n’Inkotanyi.

Rubingisa Pudence, Umuyobozi (Chairman) wa FPR Inkotanyi mu Mujyi wa Kigali, yabigarutseho ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 04 Nyakanga 2022 ku munsi wo kwibohora mu murenge wa Nyarugunga.

Hari mu gikorwa cyo kwishimira kwibohora no kuremera imiryango isaga 60 y’abamugariye ku rugamba batuye mu Murenge wa Nyarugunga.

Abamugariye ku rugamba rwo kubohora Igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, bashimiwe ubutwari bagize mu kwitangira igihugu.

Rubingisa ahamya ko umuryango FPR Inkotanyi wahagurukiye gucyura impunzi no guca impamvu zabwo bituma abari ishyanga bongera kugira ikizere cyo kugaruka mu gihugu cyabo.

Ati: “Hari ababonye Igihugu batizeraga ko bazagarukamo, bityo rero dufite ubutumwa n’inshingano zo gusigasira ibyagezweho.

Inkotanyi ni ubuzima, ndabasaba kudatatira igihango k’Inkotanyi ariko nkanashima ubudasa bw’Inkotanyi za Kicukiro”.

Mu kiganiro cyatanzwe na Komiseri muri Komisiyo yo gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare, Gen Bagabo John, yavuze ko mu rugamba rwo kubohora igihugu barwanaga na byinshi birimo n’igengabitekerezo ya jenoside yigishwaga abaturage basaga miliyoni umunani.

Yibukije abanyamuryango ba FPR Inkotanyi guharanira gusigasira isura nziza y’Ababohoye Igihugu. Ati: “Mwibuke ko muri isura yacu”.

Umuyobozi wa FPR Inkotanyi mu Mujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, yashimye ubutwari bw’abamugariye ku rugamba

Umutesi Solange, Chairperson w’Umuryango FPR Inkotanyi mu karere ka Kicukiro, yasabye abanyamuryango kwereka abamugariye ku rugamba ko ibyo baruhiye imyaka yose bitapfuye ubusa.

Yagize ati: “Icyo mbasaba ni ugukomeze guharanira ko ibyo abamugariye ku rugamba baruhiye, bitapfuye ubusa”.

Jules umwe mu bamugariye ku rugamba avuga ko umunsi wo kwibohora uvuze byinshi kuri bo. Ati: “Iyo uyu munsi ugeze dusa n’abasubije amaso inyuma tukamenya ibyabaye kera dutangiza uru rugamba, iyo bigeze uyu munsi tureba niba ibyo twarwaniraga byaragezweho cyangwa bitaragezweho”.

Ahamya ko ibyo baharaniye byareberwa muri byinshi, uburezi, ubuzima, ubukungu n’ibindi. Ati: “Tugiye mu burezi urabona ko tubufite, ntabwo ari nka bimwe bya kera habagaho iringaniza ndetse wabonye ko n’amashuri ari menshi.

Tugiye mu buzima urabona ko hari ibitaro byinshi. Ngira ngo hafi nka 98% y’ibyo twarwaniye tubona tubifite”.

Asaba ko bakomeza guhabwa inkunga y’ibitekerezo nubwo ngo bamugaye ariko bafite ubushobozi bwo gukora cyane ko bibumbiye mu makoperative.

Nyirahabineza Valerie, Perezida wa Komisiyo yo gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare, yishimira ko abanyarwanda bishimiye igihugu batuyemo.

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi baremeye imiryango y’abamugariye ku rugamba, bahabwa ibiribwa bimara igihe ndetse buri muryango ugenerwa amafaranga ibihumbi mirongo itanu anyuzwa kuri konti zabo bitarenze kuri uyu wa Kabiri taliki 05 Nyakanga 2022.

Perezida wa RDRC, Nyirahabineza Valerie, yashimye ko Abanyarwanda bishimiye Igihugu batuyemo
Umuyobozi w’Umuryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Kicukiro Umutesi Solange, yasabye abanyamuryango gusigasira ibyagezweho
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi baremeye abamugariye ku rugamba
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bifatanije n’abamgariye ku rugamba ku munsi wo kwibohora
Ubuyobozi bw’Umuryango FPR Inkotanyi mu Mujyi wa Kigali bwasabye abanyamuryango kudatezuka ku gihango bafitanye n’Inkotanyi

Amafoto: Kayitare Jean Paul

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nyakanga 5, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE