Kigali: Abantu 13 bakekwaho kwiba abaturage batawe muri yombi

Polisi y’Umujyi wa Kigali yatangaje ko ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano n’abaturage, yafashe abantu 13 bakekwaho ubujura mu Turere twa Nyarugenge na Gasabo mu Mujyi wa Kigali.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yabwiye Imvaho Nshya ko aba bantu bafashwe kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Kamena 2025, nyuma yo kuba ngo bari barazengere abaturage.
Avuga ko bakekwaho kwiba amatungo bakayabagira ku gasozi bagatwara inyama ndetse bakanatega abaturage bakabambura ibyo bafite.
CIP Gahonzire avuga ko 7 muri 13 bakekwaho ubujura bw’amatungo, bafatiwe mu Karere ka Gasabo, mu Murenge wa Ndera, Akagali ka Bwiza, Umudugudu wa Ruhangare.
Polisi y’Umujyi wa Kigali ivuga ko 6 basigaye bafatiwe mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Mageragere, mu Kagali ka Mataba aho batoboraga inzu z’abaturage bakiba ibikoresho byo mu nzu.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire, agira ati: “Aba bajura bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage, ikindi kandi bakaba bari bamaze iminsi bashakishwa nyuma y’ibyaha by’ubujura bakoze mu minsi itandukanye.
Byumwihariko Umurenge wa Mageragere abaturage baho bakunze kugaragaza ikibazo cy’ubujura cyane cyane abajura biba batoboye inzzu ndetse no kwiba imyaka mu mirima.”
Akomeza avuga ko m Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo, ho ngo hari hamaze iminsi havugwa ubujura bw’abantu batega abaturage bavuye mu kazi mu nganda bakabambura, ndetse n’abajura bibaga amatungo bakayabagira ku gasozi.
Polisi y’Umujyi wa Kigali ivuga ko ku wa Mbere w’iki Cyumweru hari umuturage wari wagaragaje ikibazo cy’uko yibwe ingurube bakayibagira mu gihuru.
CIP Gahonzire, Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, avuga ko ibikorwa byo gushakisha abandi bakoranaga n’abakekwaho ubujura, birakomeje.
Kugeza ubu abafashwe bafungiye kuri sitasiyo ya Mgeragere na Ndera.
Polisi y’u Rwanda yihanangirije abantu bose bishora mu bikorwa by’ubujura kubireka kuko ngo batazihanganirwa.
Ishishikariza abaturage gukomeza gutanga amakuru igihe hari abo baziho ibikorwa by’ubujura, inibutsa abaturage kujya batanga ikirego igihe bibwe kugira ngo abibye bafatwe.
Polisi y’ u Rwanda ikomeza yizeza abaturarwanda umutekano wabo usesuye ndetse n’ibyabo.