Kigali: Abamotari basabwe kugira isuku na Mituweli

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwasabye abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto mu Mujyi wa Kigali kugira isuku mu kazi kabo ka buri munsi.
Byagarutsweho na Meya w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, mu biganiro n’abamotari byabereye muri Stade ya Kigali Pelé Stadium, ubwo bari mu gikorwa cy’ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro, ejo ku wa Gatatu taliki 16 Kanama 2023.
Ni ubukangurambaga bwitabiriwe n’Umuyobozi wungirije wa Polisi CP Vincent Sano, umuyobozi w’agateganyo wa RURA, Patrick Emile Baganizi n’inzego z’umutekano.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwibutsa abamotari kugira isuku no kugira uruhare ku mutekano kandi bakarangwa n’umurimo unoze.
Rubingisa, Meya w’Umujyi wa Kigali, yabwiye abamotari kwita ku isuku n’aho bagenda hose kuko buri wese afite uruhare mu gutuma Kigali ikomeza kuba Umujyi ucyeye kandi utekanye.
Umujyi wa Kigali wizeza kandi ko uzakomeza kuba hafi abamotari kugira ngo bakomeze kunoza akazi bakora mu rwego rwo kurushaho kwiteza imbere.
Ati “Wa mwambaro tugiye gutangira gutanga mu Cyumweru gitaha ku italiki 22, buri wese azajya abona imyambaro 2 nta kiguzi atanze.
Hari n’ibindi byiza cyane tuzakomeza gufatanya na Polisi y’Igihugu ndetse n’izindi nzego kugira ngo mukomeze kurushaho kugira umurimo unoze ariko muracyafite n’uruhare runini rwanyu”.
Abamotari basabwe kugira ubwisungane mu kwivuza ndetse n’imiryango, kugaragaza indangagaciro z’Abanyarwanda mu kazi kabo no gutangira amakuru ku gihe kugira ngo hakumirwe ibyaha bitaraba.

Aimedo says:
Kanama 17, 2023 at 9:54 amKabisa nibagire isuku usanga motari agutwaye akagenda akunukira itabi ryose yanyoye ninzoga bikagusanga inyuma aho wicaye.