Kigali: Abakora ubucuruzi butemewe bw’ibikomoka kuri peteroli batangiye gufatwa

Polisi y’u Rwanda yatangiye gufata abakora ubucuruzi butemewe bw’ibikomoka kuri peteroli, ndetse n’ababibika mu ngo batuyemo, mu rwego rwo kwirinda impanuka bitera zirimo no kubura ubuzima.
Ibi Byatangajwe nyuma y’aho Polisi ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano ndetse n’Inzego z’ibanze, kuri uyu wa Gatatu taliki ya 13 Nyakanga, hafashwe litiro 374 za Mazutu na litiro 3030 z’amavuta ya moteri bifatirwa mu nzu z’abacuruzi 10, mu Mudugudu w’Ihuriro ahazwi nka Juakali, mu Kagari ka Karambo, Umurenge wa Gatenga, mu Karere ka Kicukiro.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali; Chief Inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro yavuze ko amakuru yo gufata ayo mavuta yatanzwe n’abaturage ko abacuruzi 10 bayacuruza n’ubwo bahise biruka ntibafatwe, ibikorwa byo kubashakisha bikaba bikomeje.
Yagize ati: “Polisi yahawe amakuru yizewe ko hari abacuruzi bacururiza ibikomoka kuri Peteroli ahitwa Juakali, kandi ko babicururiza mu maduka ndetse ari na ho bayabika.”
Yongeyeho ko “Ku wa Gatatu ahagana saa tanu, Polisi ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano ni bwo yakoze ibikorwa byo gufata abo bacuruzi, bakigera aho ubwo bucuruzi bukorerwa; abacuruzi babonye inzego z’umutekano bakinga amaduka yabo bariruka, ni bwo habayeho gusaka aho bacururizaga bahasanga litiro 374 z’amavuta y’imodoka na litiro 3030 z’amavuta ya moteri (Hydraulic) byose byafatiwe mu nzu 10 z’ubucuruzi.”
CIP Twajamahoro yashimiye abaturage batanze amakuru kuri ubu bucuruzi butemewe, ahamagarira abaturage gukomeza gutanga amakuru igihe babonye abantu bakora ubucuruzi butemewe cyane cyane nk’aba bacururiza ibikomoka kuri peteroli ahantu hatabugenewe kandi bishobora gushyira ubuzima bw’abantu mu kaga.
Yibukije ko ibikomoka kuri Peteroli nka Kerosene, Lisansi (Essence) na Mazutu bicururizwa ahantu habugenewe kugira ngo bidateza impanuka zirimo no kuba byatwika abaturage, yihanangiriza abantu bose babicururiza mu ngo.
Amavuta yafashwe yajyanywe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kigarama mu Karere ka Kicukiro, mu gihe ibikorwa byo gufata abayacuruzaga bikomeje.
Ingingo ya 6 y’Itegeko no 85/2013 ryo ku wa 11/9/2013 rigenga ubucuruzi bwa peteroli n’ibiyikomokaho mu Rwanda iteganya ko umuntu ukora ubucuruzi bwa peteroli n’ibiyikomokaho ubwo ari bwo bwose agomba kubiherwa uruhushya n’Urwego rubifitiye ububasha.
Ingingo ya 22 ivuga ko ahantu hihariye h’ububiko bwa peteroli n’ibiyikomokaho n’ahandi ibinyabiziga bitwara peteroli n’ibiyikomokaho biruhukira bigenwa n’Urwego rubifitiye ububasha.