Kigali: Abahanze udushya duteza imbere inganda bahuriye mu irushanwa

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Gicurasi 5, 2025
  • Hashize amezi 4
Image

Abanyeshuri 30 biga muri Koleji zinyuranye z’Ishuri Rikuru ry’Ubumenyingiro (RP) bitabiriye irushanwa ryiswe “RP Skills Challenge”, aho bagaragaza udushya bahanze udushya dutanga umusanzu mu iterambere ry’inganda mu Rwanda.

Iryo rushanwa ry’iminsi ine ririmo kubera muri koleji ya RP i Kigali, ryitezweho guhuza abanyeshuri n’inganda zikeneye udushya bahanze mu guteranya ibyuma, kubaka bigamije ubwiza, gushyira amashanyarazi mu nganda, gukora imyambaro n’imideri, guhanga ikoranabuhanga ryikoresha no gukora ibicuruzwa hifashishijwe mudasobwa.

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) ishimangira ko iryo rushanwa rizarushaho kwerekana n’ubuvumbuzi bw’abanyeshuri barangije mu Ishuri rikuru ry’ubumenyingiro (RP), no kuzamura ubumenyingiro bukenewe mu nganda ziri ku isoko ry’u Rwanda.

Mukeshimana Pascaline, umwe muri abo banyeshuri urimo gusoza amasomo ajyanye no kumurika imideri yavuze ko abarimu babahaye amabwiriza yo gutekereza ku bintu byahozeho bituma bakora imyenda igezweho yakwambarwa mu birori n’ahandi.

Ati: “Aya marushanwa adufasha gufunguka mu mutwe kuko adufasha gutekereza cyane no kumenya ibyo sosiyete ikeneye.”

Mushimiyimana Angeline urimo kurangiza mu ishami ry’ikoranabuhanga ry’amashanyarazi akoreshwa mu nganda na we yagize ati: “Nakoze umushinga wo kurinda insinga kugira ngo zidahura n’inkongi y’umuriro. Hari ubwoko butandukanye bw’ibikoresha byifashisha mu gukupa umuriro, uyu mushinga uzaba uje gusuzuma niba insinga zifite ingese, ibyago byirindwe.”

Lt Col Twabagira Barnabe, Umuyobozi wa Koleji ya Huye akaba n’Umuyobozi w’imitegurire y’ayo marushanwa, yasabobanuye ko ayo marushanwa afasha umunyeshuri gutekereza kure, harebwa niba ibyo bize bashobora kubyaza umusaruro.

Yagize ati: “Abanyeshuri bagiye kugaragaza bya bindi bita guhanga udushya. Birabafasha mu kugaragaza ubumenyi, abanyenganda baza kubareba, bitume ufite ubushobozi akeneye abe yamutwara amuhe akazi.”

Yakomeje agira ati: “Biragaragaza ibitekerezo bafite, ari byo inganda zishingiraho, zigakora ibicuruzwa zishyira ku isoko, birafasha bagenzi babo b’abanyeshuri aho bavuga bati ni murebe ibyo twagezeho namwe nimugerageze murenze ibyacu”.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, yavuze ko iri rushanwa rizateza imbere inganda z’u Rwanda no gushyigikira gahunda y’icyerekezo cy’iterambere ry’Igihugu.

Yagize ati: “Iri rushanwa rirereka ibishoboka abanyeshuri n’ababyeyi bateganya kuzana abana mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro na tekeniki, icyo umuntu ashobora kumenya iyo yize ibingibi. U Rwanda nk’igihugu cyiyemeje ko 60% y’abanyeshuri bagana tekeniki imyuga n’ubumenyi ngiro, ibi biragaragariza abantu bose ko bishoboka.”

Buri munyeshuri witabiriye yabanje guhigika bagenzi be ku rwego rwa za koleji, umushinga we ukazasuzumwa n’inzobere muri ubwo bumenyi zigera kuri 21.

Biteganywa ko abazatsinda bazahabwa ibihembo bitandukanye n’impamyabushobozi ko bashoboye zishobora kuzabafasha guhabwa akazi cyangwa kwihangira umuriro bafitiwe icyizere.

Ni irushanwa ryatangijwe kuri uyu wa 5 rizasozwa ku wa 9 Gicurasi 2025, ku nsanganyamatsiko igira iti: “Ubumenyingiro buhanga udushya mu iterambere ry’inganda”.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Madamu Irere Claudette
banyeshuri biga muri RP bakomeje kumurika udushya bahanze mu byiciro bitandatu by’amasomo biga
Mu byo aya marushanwa yitezweho harimo guhuza abanyeshuri n’inganda zikeneye udushya bahanze
  • ZIGAMA THEONESTE
  • Gicurasi 5, 2025
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE