Kicukiro: Yafashwe atararenga Umurenge yibyemo moto

  • Imvaho Nshya
  • Werurwe 2, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Ku wa Kabiri taliki ya 28 Gashyantare, Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’izindi Nzego z’umutekano mu Karere ka Kicukiro, yafashe umusore w’imyaka 21 y’amavuko ukekwaho kwiba moto yo mu bwoko bwa TVS RC 953 T.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro, yavuze ko kugira ngo afatwe byaturutse ku makuru yatanzwe na nyirayo.

Yagize ati: ”Ahagana saa tatu z’ijoro ni bwo twahawe amakuru, na nyiri moto, ko yibwe ubwo yari  asize ayiparitse yinjiye mu iduka riherereye mu Kagari ka Kagasa mu Murenge wa Gahanga. Abapolisi bihutiye kuhagera ku bufatanye n’abanyerondo bayifatira mu Kagari ka Gahanga na ko ko muri uwo Murenge, uwayibye agerageza kuyatsa ngo acike.”

CIP Twajamahoro yashimiye uwibwe moto kuba yihutiye gutanga amakuru yatumye ucyekwaho kuyiba afatwa ataragera kure, aburira abishora mu bujura kubicikaho bagashaka imirimo bakora yemewe bakiteza imbere aho guhora bararikiye iby’abandi.

Uwafashwe yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’ Ubugenzacyaha (RIB) kuri Sitasiyo ya Gahanga, kugira ngo hakorwe iperereza ku bujura akurikiranyweho, moto yari yibwe isubizwa nyirayo.

Itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 ingingo ya 166 ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 167 y’iri tegeko ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri (2) iyo uwibye yakoresheje guca icyuho cyangwa kwiba byakozwe nijoro.

  • Imvaho Nshya
  • Werurwe 2, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE