Kicukiro: Polisi yarashe uwashakaga gutema umupolisi

Polisi y’Umujyi wa Kigali yatangaje ko yarashe umuntu ukekwaho ubujura washakaga gutema umupolisi. Ibi byabaye ahagana Saa munani z’igitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 15 Kamena 2025.
Amakuru y’iraswa ry’uyu muturage yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi y’Umujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire.
Yabwiye Imvaho Nshya ko nyakwigendera yarasiwe mu Murenge wa Kanombe, mu Kagari ka Karama mu Mudugudu wa Byimana mu Karere ka Kicukiro.
Polisi y’Umujyi wa Kigali igaragaza ko Polisi ikorera mu Murenge wa Kanombe yahurujwe n’irondo ry’umwuga ko hari umuturage witwa Munyemana Léopold w’imyaka 59 watabaje avuga ko abajura barimo kumucukurira inzu.
CIP Gahonzire yabwiye Imvaho Nshya ati: “Abapolisi bari mu kazi bacunga umutekano (Patrol) bahise bajyayo bahageze basanga abajura batatu bari gucukura inzu y’uwo muturage, babiri bariruka undi umwe afata umupanga agiye gutema umupolisi mugenzi we ahita amurasa, uwo mujura yari afite icyuma, umuhoro na ferabeto.”
Umuvugizi wa Polisi y’Umujyi wa Kigali, CIP Gahonzire, akomeza avuga ko ukekwaho ubujura nta cyangombwa kimuranga yasanganywe ahubwo ko yasanganywe iby’undi muntu.
Ati: “Ibyangombwa twasanganye ukekwaho ubujura, byarimo ikarita y’akazi y’uwitwa Niyomugabo Léandre ukora kuri TV10, ikarita ya Ecobank, na Equity, irangamuntu, permit, visa card na telephone bya Niyomugabo.”
Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku bitaro bya Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzuma.
Polisi yahagurukiye abajura biba iby’abandi
CIP Gahonzire avuga ko Polisi yahagurukiye abajura biba bacukuye inzu, abatega abantu bakabambura ibyabo rimwe na rimwe bakabakomeretsa ko abo bose batazihanganirwa.
Agira inama abaturage kwitondera abarimo abatwara imizigo bazwi nk’abakarani.
Ati: “Abajura bibira mu matsinda ugasanga bamwe birirwa bashaka amakuru y’aho bari bwibe, bamwe baba bigize abakarani bagatwara imizigo bayigeza mu rugo bakaneka uko bari buhibe, abaturage barasabwa kwitondera bene abo.”
Akomeza agira ati: “Abajura biba usanga bava mu murenge umwe bakajya kwiba mu wundi kubera guhanahana amakuru. Ibyo byose twarabimenye nibashaka bareke ubujura, bashake ibindi bakora kuko twarabahagurukiye.”
Bonaventure Mugiraneza says:
Kamena 15, 2025 at 4:19 pmNdashimira Police y Urwanda mugukumira ubujura butaragera kure,
Abajura bateza igihombo n umutekano muke mu gihugu.
Uzajya afatanwa ibyo yibye ajye ahanishwa kuriha nkabyo x3 ,
Anafungwe nibura kuva kumyaka 5 kuzamura.Murakoze