Kicukiro: Koperative y’urubyiruko yahaye akazi abasaga 200

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Kamena 16, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

Koperative y’Urubyiruko rwa Kicukiro (Kicukiro Youth Cooperative) rutangaza ko nyuma yo guhabwa amahirwe n’Umujyi wa Kigali rugahabwa inshingano zo gukora isuku ku mihanda y’Akarere ka Kicukiro, byatumye rutanga akazi ku bantu 208.

Théogène Nsengiyumva, Perezida wa Koperative, avuga ko bakora ibikorwa byo gusukura imihanda y’Akarere ka Kicukiro mu Mirenge ya Kanombe, Gikondo, Kigarama, Nyarugunga, Gatenga na Kicukiro.

Rukora ibirometero bitandukanye bitewe n’imihanda rufite cyane cyane imihanda minini harimo kuyikubura ndetse no kubungabunga ubusitani buyigize.

Mu kiganiro gito yahaye Imvaho Nshya yagize ati: “Ikindi ni uko dufite abakozi 208 barimo urubyiruko rugera kuri 91 ruri hagati y’imyaka 18 kugeza kuri 30 bahawe imirimo kuva mu kwezi kwa Mata 2025.

Byaradufashije cyane kuko hari urubyiruko rwinshi rutari rufite imirimo.”

Avuga ko koperative ifite ibindi birometero ruzongererwa mu kwezi kwa Kamena na Nyakanga mu Mirenge ya Niboye, Kagarama na Masaka.

Nsengiyumva agira ati: “Bizadufasha guha akazi urubyiruko rwinshi ndetse binadufashe kwiteza imbere mu bundi buryo.

Dufite intego yo kwagura ibikorwa dukora dushingiye ku bumenyi abanyamuryango bafite.”

Mutsinzi Mussa, Umuhuzabikorwa w’Inama y’igihugu y’urubyiruko mu Karere ka Kicukiro, yishimira imikoranire urubyiruko rufitanye n’inzego za Leta kuko zirushyigikira mu bikorwa bitandukanye rwifuza kugeraho.

Ati: “Ikituraje inshinga cyane cyane nk’urubyiruko rw’Akarere ka Kicukiro, ni ukugira ngo dukore dutere imbere.

Ubu tumaze gushyiraho koperative y’urubyiruko ikora ibijyanye n’isuku.

Ibyo bitanga imirimo kandi na none bikanatwubakira ubushobozi haba mu kwiga dukora ndetse no kubona icyo twinjiza mu mufuka wacu ndetse no mu iterambere ry’iyo koperative.”

Avuga ko ‘Kicukiro Youth Cooperative’ igamije kubyaza umusaruro amahirwe ari mu Karere ka Kicukiro.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Mutsinzi Antoine, avuga ko uruhare rw’urubyiruko mu Karere ka Kicukiro rugaragarira cyane cyane mu bikorwa byo kwiteza imbere.

Ati: “Iyo turebye mu makoperative bamaze kugira, iyo turebye amahugurwa bamaze iminsi batanga ku nzego zabo agamije kugira ngo barebere hamwe ni iki rwakora kugira ngo narwo rujye muri NST 2 by’umwihariko mu guhanga umurimo.”

Akarere kavuga ko kagize amahirwe Umujyi wa Kigali uha amahirwe urubyiruko binyuze mu makoperative batangije, hakiyongeraho kuba barahawe amasezerano yo gukora isuku ku mihanda.

“Ibi biduha icyizere cy’uko urubyiruko turuhaye amahirwe birashoboka n’ahandi hose azaboneka tuzashyigikira urubyiruko kugira ngo dukomezanye mu iterambere ry’igihugu.

Amahirwe barayabonye ahubwo ubona na bo bagira uruhare mu gushaka abakozi bazabafasha gukora isuku. Kiriya ni ikintu gikomeye cyane kubakira ubushobozi urubyiruko.”

Koperative y’urubyiruko rw’Akarere ka Kicukiro irateganya indi mishanga izarufasha kwiteza imbere harimo ko ruzajya ruhubika indabo ku buryo iziterwa ku mihanda zajya zivanwa muri koperative yabo.

Kicukiro y’urubyiruko rwa Kicukiro igizwe n’abanyamuryango 54, bizeye kuzatanga akazi ku rubyiruko rwinshi.

Ubushakashatsi ku bakora n’abashomeri mu Rwanda (The Labour Force Survey, LFS) bwashyizwe hanze n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibaruramibare, NISR, muri Gashyantare 2025 igihembwe cya mbere, abaturage bagejeje ku myaka yo gukora bageze hafi miliyoni 8.4.

Muri bo abari bafite akazi bari hafi miliyoni 4.7, abashomeri bari ibihumbi 593 mu gihe abari hanze y’umurimo (batari mu murimo cyangwa bashakisha akazi) bari miliyoni 3.1.

Abari mu murimo ni miliyoni 5.3 habariwemo abakozi n’abashomeri bose hamwe.

Ijanisha ry’abaturage bagejeje imyaka yo gukora bari mu murimo ryagiye rizamuka kuva mu 2022.
Muri Gashyantare 2025, bari ku ijanisha rya 63.0 %, rikaba riri hejuru y’irya Gashyantare 2024 kuko icyo gihe ryari kuri 61.0%.

Abari hanze y’umurimo baragabanutse bagera kuri 37 % muri Gashyantare 2025, bavuye kuri 39 % muri Gashyantare 2024.

Muri rusange, abagabo bagaragaza uruhare runini ku isoko ry’umurimo kurusha abagore.

Muri gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere mu cyiciro cyayo cya kabiri (NST2), Guverinoma yiyemeje ko muri iyi gahunda, hazahangwa imirimo ibyara inyungu nibura miliyoni 1,25 ndetse buri mwaka hazajya hahangwa imirimo ibihumbi 250.

Mutsinzi Moussa, Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’urubyiruko (Iburyo), na Mwesigye Thomas
Koperative y’urubyiruko rwa Kicukiro yahaye akazi abagera kuri 208
  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Kamena 16, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Musiime Djumah says:
Kamena 22, 2025 at 3:38 pm

Ndashaka akazi akari ko kose gahari mwambwira murakoze

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE