Kicukiro: Hasojwe icyumweru cy’Umujyanama hagarukwa ku byagikozwemo

Karayiga Anastase, Perezida w’Inama Njyanama mu Murenge wa Kicukiro mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, yishimira ko mu Cyumweru cy’Umujyanama hakozwe byinshi bakorera abaturage ariko bagasanga hari ibitagenda neza bisaba ko abaturage bikubita agashyi.
Icyumweru cy’Umujyanama cyatangiye taliki 18-25 Werurwe 2023, gisoza hakorwa umuganda rusange usoza uku kwezi kwa Gatatu, hanahembwa amakipe yahuje abatwara abagenzi ku igare, abakarani n’urubyiruko rwo mu Murenge wa Kicukiro.
Perezida w’Inama Njyanama mu Murenge wa Kicukiro, Karayiga, asobanura ko Abajyanama bagira gahunda buri mwaka bise ‘Mujyanama mwiza, umuturage ku isonga’ bivuze ngo Abajyanama bagomba gutanga serivisi nziza.
Agira ati “Muri iki cyumweru cy’ubujyanama twateguye gahunda zo kwegera abaturage. Gutangiza iyo gahunda bijyanirana hamwe na gahunda y’Akarere y’Ukwezi k’umuturage tubihuriza hamwe”.
Agaragaza ko muri iki cyumweru hakinwe umukino wahuje abatwara amagare n’abakarani batsinda urubyiruko rusanzwe rwo mu Murenge wa Kicukiro.
Abagize Inama Njyanama y’Umurenge babonanye n’abavuga rikumvikana ndetse basura abana bo mu bigo by’amashuri yo mu Murenge wa Kicukiro.
Akomeza agira ati: “Icyumweru cyasojwe n’umuganda rusange, hakaba harakozwe isuku no gutoza umuturage isuku aho atuye mu rugo rwe no ku mubiri we.
Ikindi twakoze mu muganda ni ugutoza umuturage ibikorwa by’amajyambere, ubwo ni ukuvuga ngo ni ugusigasira ibyo Leta yagezeho ariko no gutoza umuturage kwigira”.
Karayiga avuga ubwo basuraga abaturage basanze hari ibitameze neza. Ati “Icyo twabonye kidasanzwe ni uko ibyo twigisha, ibyo dusaba abaturage si ko babifata ako kanya.

Dufatiye ku isuku haracyari ibice bimwe na bimwe bitarangwamo n’isuku. Barakora isuku hanze, ku muhanda watambuka ukabona hakeye ariko inyuma mu gikari ntabwo baritabira kuhasukura cyane”.
Ubwo hasozwaga icyumweru cy’umujyanama mu Murenge wa Kicukiro, abaturage bishimiye ko bipimishije indwara zitandura.
Nkundimana Athanase avuga ko kwipimisha indwara zitandura ari ingirakamaro. Ati “Bituma tumenya uko ubuzima bwacu buhagaze cyane ko n’imyaka yacu iba imaze kuba myinshi.
Abantu bakuze dukunze kurwara indwara y’igisukari, umuvuduko w’amaraso n’izindi. Ni cyo kintu cya mbere cy’ibanze tuba tugira ngo turebe uko ubuzima bwacu buhagaze”.
Mukakarangwa Marithe avuga ko kwipimisha indwara zitandura ari byiza kubera ko babikorera kugira ngo barebe uko ubuzima bwabo buhagaze.
Yagize ati: “Njye nari ntaripimisha ariko mbonye ari byiza kubikora kubera ko uba ureba uko uhagaze.
Maze kwipimisha ariko basanze uburebure n’ibilo mfite atari byiza. Barambwiye ngo ningabanye”.

