Kicukiro: Hagaragajwe ko indyo yuzuye itagizwe n’ibihenze

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali bwabwiye ababyeyi bo mu Murenge wa Masaka ko indyo yuzuye idasaba ibiribwa bihenze.
Byagarutsweho n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro Umutesi Solange, ubwo hatangizwaga icyumweru cy’ubuzima ku wa Kabiri taliki 21 Werurwe 2023.
Ni igikorwa cyakozwe mu gihe Akarere ka Kicukiro kari mu bikorwa by’ukwezi k’Umuturage. Icyumweru cy’ubuzima cyatangiye hapimwa abana bo mu irerero rya Ayabaraya harebwa uko bahagaze mu mikurire.
Ku byerekeranye n’imirire mibi, ibipimo by’Akarere bigaragaza ko mu kwezi kwa Gashyantare, Kicukiro yari ifite abana 70 bari mu mirire mibi.
Umutesi ati: “Abo tuzabashyiramo imbaraga by’umwihariko. Tuzakomeza gupima bushyashya kuko buri kwezi mu Karere ka Kicukiro turapima kugira ngo turebe uko imikurire y’abana ihagaze.
Abana bazaboneka mu mirire mibi, bazashyirwa muri gahunda y’iminsi 12 ifatiyeho kugira ngo wa mwana akurwe mu mutuku agezwe mu cyatsi ariko n’umuryango we ugakomeza kwitabwaho”.
Ababyeyi beretswe uko bategura indyo yuzuye.
Umutesi, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, akomeza agira ati: “Ari umubyeyi, ari umwana bombi bakeneye indyo yuzuye. Indyo yuzuye ntigizwe n’ibiribwa bihenze kuko iwacu aho dutuye, ifunguro ryuzuye riraboneka.
Muri wa murima w’igikoni twakoze dodo ziba zirimo, amashu, inyanya, ibitunguru, ibijumba, ibirayi, ibitoki, imyumbati, imbuto z’amoko atandukanye n’ibindi. Ibyo twabiheraho dutegura ifunguro ryuzuye”.
Muri iki cyumweru Akarere kazakomeza gushishikariza ababyeyi kuboneza urubyaro.
Ubuyobozi bwa Kicukiro busobanura ko imirire mibi hari igihe ishingira ku kuba umuryango ufite abana benshi ntibabashe kubitaho ku buryo bwihariye.
Umutesi, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, yibutsa ababyeyi kubyarira kwa muganga, gupimisha inda, gukurikirana umwana, kumupimisha buri kwezi no kumujyana mu marerero.

Tuyishime Esperance utuye mu Murenge wa Masaka avuga ko mu mpanuro bahawe n’ubuyobozi bw’Akarere yungukiyemo ko ku ifunguro ry’umwana hatagomba kuburaho urubuto ariko akagaragaza ikibazo cy’ubushobozi.
Ati: “Ubushobozi ntabwo kuko numvise bavuga ngo ibigori […] muri iyi minsi erega ibintu birakomeye. Kubona igi biragoranye kuko hari igihe icyumweru gishira utaranafata n’iryo jana”.
Avuga ko no kubona umuneke w’amafaranga 100 bimugora. Ku rundi ruhande, Uwamarayika Deborah utuye mu Kagari ka Ayabaraya ahamya ko kubonera umwana indyo yuzuye ari ibintu bitagoye.
Ati: “Umuntu agomba gushaka imboga, indagara, igitoki, ibirayi, ibishyimbo n’ubunyobwa ariko ngira ngo n’umwumbati n’ikijumba babishyiramo na byo. Ibyo rero ntibigoye kuko ni ibintu twifitiye hano iwacu”.
Avuga ko bagorwa no kubona imbuto kubera ko zihenze ariko akavuga ko nibura inshuro imwe mu kwezi urubuto rutagombye kubura ku ifunguro ry’umwana.
Mutuyimana Angelique, Umujyanama w’Ubuzima mu Kagari ka Ayabaraya ushinzwe ubuzima bw’umubyeyi n’uruhinja, yabwiye Imvaho Nshya ko gutegura ifunguro ry’umwana bidasaba ubushobozi.
Ati: “Akenshi nkatwe abatuye mu cyaro turitegura dukoresheje ibiribwa duhinga. Mu gihe ubona hari ibyo uri bubashe kujya kugura nk’ibikomoka ku matungo n’ibiba mu mazi ni bwo ushakisha amafaranga yo kujya kugura inyunganizi ariko ibindi tuba tubyifitiye”.
Amakuru Imvaho Nshya yamenye ni uko mu Murenge wa Masaka nta mwana uri mu mirire mibi uhari.
Imibare yagaragajwe n’igenzura ku bwiyongere bw’abaturage n’ubuzima bwabo, DHS 2020 (Demographic and Health Survey) igaragazaga ko Akarere ka Kicukiro kari ku 10% by’abana bari mu mirire mibi.
Ku rundi ruhande, hategerejwe irindi barura rizakorwa, ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro bukavuga ko bufite icyizere ko imibare y’abana bari mu mirire mibi izamanuka, biturutse ku mbaraga bugenda bushyiramo bufatanyije n’abafatanyabikorwa babo.

